
Hashize iminsi micye ibinyamakuru bibiri harimo icy’u Rwanda ndetse n’igikorera mu gihugu gituranye n’u Rwanda bitangaje ko bamwe mu banyamerika bari hafi y’abayobozi bakuru bakingira ikibaba Rusesabagina kugeza ubu ushinjwa ibyaha by’iterabwoba na Leta ya Kigali.
Ibyo binyamakuru bibiri bifite aho bihuriye n’urwego rw’ubutasi rw’u Rwanda, bikimara gutangaza iyo nkuru ko Leta y’Amerika ndetse n’ubucamanza bwabo bwaba busigaye bukingira ikibaba abacyekwaho iterabwoba, na Martin Ngoga, umushinjacyaha mukuru nawe yahise abitangaza, mu kiganiro ya giranye na BBC-Gahuzamiryango ku itariki ya 22 Ugushyingo 2010, avuga ko muri Amerika hari abantu bashinzwe gukora Lobbying, atunga agatoki abo bagabo b’Abanyamerika gukingira ikibaba Rusesabagina uregwa na Leta ya Kigali ibyaha bya terrorism.
Muri abo bashinjwa harimo Bob Walsh, Kitty Kurth, Brian Endless bavuze ko yisanga muri Loni na Sean Tenner, uyu akaba ngo yari mu ikipe yari ishinzwe kwamamaza Perezida Obama.
Aba bagabo bose bakorana na Rusesabagina muri Foundation ye, ariko ibyo binyamakuru rero ndetse n’umushinjacyaha mukuru bakaba bemeza ko bakingira ikibaba Rusasabagina Leta y’u Rwanda ntibashe kumufata nk’uko bivugwa.
Ariko k’urundi ruhande basanga ibi bitangazwa na Leta ya Kigali, birimo kwibasira ubusugire bw’igihugu cy’abandi kandi kizwiho kubaha amategeko ndetse gifite na Demokarasi, kuko bashinja ubucamanza bwabo gukoreshwa n’abantu ku giti cyabo, bakingira ikibaba abaregwa icyaha cy’iterabwoba. Birazwi ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika zirwanya cyane kiriya cyaha gikomeye ku isi.
Kuba bashinja aba bagabo gukingira ikibaba Rusesabagina, benshi babibonamo kutubaha inzego z’abandi, cyane ko ibyo binyamakuru bishimangira ko aba bagabo bombi bigerara kwa Perezida Obama, ndetse bagasobanura n’uko bakoranye k’uburyo buhagije, bigashimangirwa n’umushinjacyaha w’u Rwanda avuga ko nawe yemera ko hakozwe ibyo yise Lobbying.
Ibi bikaba bigaragaza ko igihugu cy’u Rwanda cyashyize iterabwoba rikomeye ku gihugu nka Leta zunze Ubumwe z’Amerika ndetse n’abatuge bacyo, cyane ko batinyutse gushinja nta bimenyetso icyaha cy’ubufatanyacyaha mu iterabwoba ubutabera bw’abandi n’abaturage babo, ndetse bagashyira no mu majwi Perezida Obama, kuko bavuze ko aba bose bakomeye kandi bisanga mu biro bye.
Tuganira n’umwe mu mpuguke ya politiki mpuzamahanga, yadutangarije ko ibi Leta y’u Rwanda yakoze ari ukwibasira abantu ku giti cyabo, ndetse no gusebya ubutegetsi bw’abandi, kuko abashinjwa bose bagiye berekanwa ko babikora bitwaje ikimenyane bafitanye n’abayobozi bakuru harimo na Perezida Obama.
Akomeza avuga ko usibye gusebya harimo no gushyiraho iterabwoba rikomeye ku bantu batagize aho bahuriye n’icyaha. Yavuze ko kuba umushinjacyaha wa Repubulika y’u Rwanda atinyuka akavuga ko muri Amerika hari abakora Lobbying kugira ngo hakingirwe ikibaba abo bashinjwa ibyaha bikomeye, bigaragaza ko yibasiye kandi yashinjije ubucamanza bw’Amerika ko bukoreshwa na Lobbying, bityo ngo kuri we abona habaye ubuswa muri politiki mpuzamahanga, kuko bashinjije k’umugaragaro ubucanza bw’Amerika ko bugendera mu kwaha kw’abafite ingufu muri Leta.
Yongeyeho ko Leta y’u Rwanda yitiranyije ubucamanza bwayo n’ubw’ibihugu bifite demokarasi, avuga ko mu by’ukuri bitari bikwiye ko Leta ishinja ubucamanza bw’ikindi gihugu gukoreshwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa abanyapolitiki nk’uko bikorwa mu Rwanda. Kuriwe ngo n’ikimenyetso gikomeye kigaragaza ko Leta y’u Rwanda icyeka ko, uko ikoresha ubutabera bwayo ari nako abandi babukoresha, kuri we ngo Leta y’u Rwanda yarikwiriye kuregwa, ikisobanura ku byaha byo gusebanya.
Kuba Rusesabagina ashinjwa ibyaha bya terrorism, ntibyari bikwiye ko abo bakorana no mu yindi mirimo bose bashinjwa ubufatanyacyaha. Leta y’u Rwanda ntiyari ikwiye gufata abantu, ikabashinja ntabimenyetso ko bafite ubufatantacyaha muri terrorism, kugeza ubu icyaha gikomeye ku isi.
Umwe mubo twaganiraga dutegura iyi nkuru yatubwiye ko ubwo Leta ya Kagame itangiye gushinja abanyamahanga icyaha cy’iterabwoba, bigaragara ko itangiye gucika intege cyane, kuko abanyamategeko bayo barimo kugenda bagagaza ubushobozi bucye mu mwuga wabo, kandi ko barimo kurushaho kwishyira mu kagozi, cyane ko barimo kwiteranya n’abanyamahanga ndetse bo mu bihugu bisanzwe bitera inkunga cyane u Rwanda nka Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Twabibutsa ko kugeza ubu buri muntu ugerageje kunenga Leta ya Kagame aregwa ibyaha by’iterabwoba, iyo Leta ikaba imaze kubirega abanyapolitiki b’uRwanda batandukanye nka Madame Victoire Ingabire, Deo Mushayidi, Gen Kayumba, Col Karegeya, Col Rugigana noneho bakaba bageze kuri Paul Rusesabagina.
Iki kirego kimwe lero cyikaba cyiregwa abantu batadukanye (bitavugwa ko bakorana) mu gihe kimwe.
Charles I. charlesroi.roi05@gmail.com