Rwanda : Nzi kurasa gusa, nta bwenge mfite bwo gufata intara ya Kivu mu mayeri ! (Fred Ibingira)
Perezida Kagame yabaye intanandaro y’intambara zurudaca zabereye kandi zikibera mu turere tw’ibiyaga bigari. Kuva igihe Igihugu gifitwa muri 1994 mugihe cy’itsembatsemba nitsemba bwoko. Kagame yatangiye iyi mirwano yifashishije ko hari abanyarwanda bahunze bari muri Congo bafite imigambi yo gutera u Rwanda. Ubwo Kagame yahise yohereza abasilikare bi Igihugu mu buryo bwemewe n’ubutemewe muri Congo gutangira izi ntambara zurudaca.
Hamaze igihe kirekire izi ntambara zurudaca zirengagijwe n’imilyango mpuzamahanga, kandi zimaze kwangiza byinshi, cyane cyane muri Congo ndetse n’umugabane wa Afrika yose. Mumyaka ishize igera kuri 17 hamaze gupfa miliyoni z’imbaga za abantu bahitanywe ni izi ntambara z’urudaca. Abasilikare bava bihugu bitandukanye bateye ingabo za Congo hamwe nizindi z’ igometse ku ngabo z’Igihugu cya Congo, bashakisha uburyo bakwigarurira,kandi bakanagenzura (gukontorora) uturere turimo amabuye y’agaciro.
Kuva muri 1996 hamaze kuvuka imitwe 25 kuva muri Afrika yo hagati hatangira kuremwa imitwe ya gisilikare yigometse kungabo za Congo. Muriyo imitwe 16 yaremwe na Kagame Paul kandi yose irwanira mu turere turimo amabuye ya agaciro yiganjemo Gold, Diamond,Tin na Colta ariyo ivamo ibikoresho bya electronics.
Iyi mirwano y’urudaca yatejwe na Kagame Paul hamwe n'abasilikare be bo murwego rwo hejuru. (Senior commanders). Hanyuma aho Kagame amaze kumenya ko uburiganya bwe bwamenyekanye mu mahanga yose ndetse akaza guhabwa Gasopo ivuye muri United Nation ONU) yahise ahindura amayeli. Ubwo yahise abwira aba ofisiye be bo mu rwego rw’ubutasi gufata abasilikare basezerewe mu ngabo za RDF ( reserve force) ngo bajye muri Congo bafatanye na abaturage bo mu karere k’uburasira zuba bwa Congo (Kivu) biyamamaze dore ko bose bavuga urulimi rumwe, ndetse nibishoboka bazabe abayobozi bo munzego zibanze. Kugirango Kagame azashobore gukomeza gusahura Igihugu cya Congo ntanzitizi.
Yaje gutanga andi mabwiriza yo gufata aba cadres bimwe akazi na leta y’Urwanda kandi baragize uruhare rukomeye mu ntamabara ya RPF,ngo babatuze mu karere k’uburasira zuba bwa Congo. Yongera kwihanangiriza aba ba ofisiye ko bagomba gukorana nubutegetsi bw’abaturage ba Congo (Kivu) cyane cyane abitwa abanyamurenge kuko ari abatutsi kandi bakaba bavuga urulimi rw’ikinyarwanda.
Abanyamurenge bari bashyigikiye Gen. Laurent Nkunda umukuru w’umutwe umwe w’abasilikare bigometse kungabo za leta ya Congo. Uwo mu General akaba afungiye Kigali azira ikibazo cy’ubwicanyi bumuregwaho. Kagame yaje kwemeranya na General Laurent Nkunda ko agomba kurwanirira ubwigenge bwo mu karere k’iburasira zuba (Kivu) bwa Congo bagera naho bemeranya ko abasilikare basezerewe mu ngabo za RDF batuzwa muri ako karere k’iburasira zuba bwa Congo kugirango babone uko bakorana neza na leta yu Rwanda.
Mu migambi Kagame paul yarafitanye naba ofisiye be wari uwo gufata abanyemali bo mu Rwanda bakajya muri Congo bagatangira ubucuruzi muri ako karere k’iburasira zuba ariko ntibyaje kugenda nkuko byari byateganijwe. Iyo migambi yaje gupfa bitewe na Gen. Rutatina wahise yemerera bidatinze umucuruzi kujya gushyira farm (urwuri rw'amatungo) muri ako karere k’iburasira zuba bwa Congo ariko nawe akajya ahabwa igihembo (commission). Iki kemezo cyaje gutera ubwoba Col. Dan Munyuza kuko we yibazaga ko byazatera imvururu mu baturage bo muri ako karere nuwo mucuruzi ndetse no mubutegetsi bwibanze muri ako karere. Dr. W’ubuzima bw’abantu Gen. Rutatina kubera ubumenyi bucye muriyo domain(ikiciro) yemereye uwo mucuruzi gukomeza ndetse amwemerera no gutwara abakozi 76 muri yo farm kubaka amazu.
Ubwo General Ibingira yahise ajyana nuwo mucuruzi mu karere k’iburasira zuba bwa Congo bambuka ku manywa yihangu n’urusorongo rw’amamodoka agera ku munani. Ubwo abanyamakuru bo muri Congo bahise nabo babyandika mu newspaper (ibinyamakuru) berekana amafoto ya Gen. Ibingira hamwe nabandi ba ofisiye bo muri RDF binjira muri Congo nurwo rusorongo rw’amamodoka , hamwe nuwo mucuruzi. Amakuru yageze kuri Nyiricyubahiro Kagame Paul ahita abibwira Gen. Jack Nziza, nawe ajya guperereza uko byagenze anabaza abo ba ofisiye niba bibuka neza uko umugambi wari wateguwe! Gen. Jack Nziza yabibukije ko icyambere cyari ugutuza abasilikare basezerewe mu ngabo za RDF hanyuma hagakurikiraho aba cadres noneho abacuruzi bakaza nyuma.
Ikigendererwa cyuy’umugambi kwari uguhindura ubuyobozi bw’ibanze bwo muri ako karere k’iburasira zuba (Kivu), kugirango bazabone uko barwanira ubwigenge hanyuma biyomeke ku Rwanda dore ko banavuga urulimi rumwe.
Ibi bibazo nibyo byabaye intandaro yo gufunga aba ofisiye Gen Rutatina, Gen.Gumisiriza, na Col. Dan Munyuza. Uyu mugambi wacuzwe na Kagame ariko uza kwangizwa n’ubutamenya bwa aba ofisiye be .
Dr.w’ubuzima bw’abantu Gen.Rutatina ufite ubwenge nk’ubw’umwana , yananiwe gusobanura amakuba yishyizemo, ananirwa kumenya Kagame Paul bakorana uwo ariwe, iyaza guca akenge aba yarahunze atarafungwa. Icyambere Dr. Rutatina yemeye ko uruhare rwe rwari urwo gutuza abasilikare bahoze mu ngabo za RDF . Icyakabili yagombaga gushishoza akamenya ko abantu agiye gutuza( right pple for the right job) bagombaga kubika iryo banga bakanakurikiza amabwiriza avuye muri leta yu Rwanda.
Col. Dan Munyuza wari ushinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu( external Intelligence) yari ashinzwe kumenya neza abo agiye kohereza gutuza mu karere k’uburasira zuba bwa Congo (Kivu),kugirango bajye bashobora guha raport inzego zibishinzwe mu Rwanda. Ikindi yagombaga kuvugana n’abacuruzi, na ministeri zibishinzwe kugirango bashobore guha amafaranga no kumenya imyirondoro yabo bacuruzi mbere yuko ama Bank ya Kagame Paul arekura amafaranga.
General Fred Ibingira wari ushinzwe Ingabo za sezerewe zahoze muri RDF/RPA uruhare rwe rwari urwo kumenya abazagenda ndetse agakorana n’urwego rw’iperereza mu Gihugu ( national security service ) kugirango basesengure amavu n’amavuko nimyifatire yabo bagiye kohereza. Kugirango batoranye abantu binkora- mutima za leta. Ndetse nabantu bafite ubumenyi buhagije, munibuke ko ako karere k’iburasira zuba (kivu) kiganjemo amabuye ya agaciro.
General Gumisiriza yagombaga kureba aba ofisiye be bari munkengero zako karere ndetse n’abari imbere muri ako karere. We yazize ko yemereye urwo rusorongo rw’amamodoka kwinjira muri Congo ku manywa yihangu. Ibi byose byagombaga gukoranwa ubuhanga n’ubushishozi aba ba ofisiye badafite namba.
Nyuma yaho Kagame Paul aboneye raporo kuva kuri Gen. Nziza umwizerwa asigaranye , yahise ahamagaza Inama y'ikitaraganya, aveba aba ba ofisiye ko bananiwe akazi ahubwo bakibanda mu gutuza abacuruzi kubera inyungu zabo. Anabasaba gutanga ibisobanuro bifatika.
General Ibingira yisobanuyeho cyane mu marira atagira ingano, anakubita ibipfukamiro hasi asaba imbabazi ko we atabimenye kandi ko azira kuba atarize. Akomeza atakamba avuga ko we ashoboye urugamba rw’imbunda n’amasasu naho urwa politike n’ubundi bwenge buhanitse bw’ubushishozi ko atabishoboye. Ubwo we yahise ababarirwa. Naho abandi baracyatawe muri yombi kugeza aho ubucamanza buzabacira imanza.
Uyu mugambi wo gutuza abasilikare bahoze mu ngabo za RDF uracyakomeza. Ibi byakomeje kugaragara cyane mu turere twinshi aho Dictators (abanyagitugu) bayobora. Ikindi kibitera nuko Imilyango mpuza mahanga nayo yicecekeye , irebera gusa ahubwo ikaba yitura perpetrators (abicanyi bayobora) ibaha impamya bushobozi zidasobanutse.
Hitler na Idi Amini Dada bakoresheje uburyo bumwe bwo gushaka kwagura ibihugu byabo. Nka Idi Amini Dada yashatse gufata igihugu cya Tanzania ngo acyomeke kuri Uganda. Itandukanirizo nuko amahanga yahagurutse akamagana ibi bikorwa bya ba dictators bakanabirwanya. Ariko muri kariya karere k’iburasirazuba bwa Congo imilyango mpuzamahanga yaricecekeye irarebera uko aba dictators barimo gushanyaguza iguhugu, imilyango hamwe n’abana binzirakarengane bicwa buri munsi bazize imirwano cyangwa inzara. Iyi milyango mpuza mahanga ikwiye guhaguruka igahagarika izi ndwano z’urudaca, ikarenganura abaturage ba Congo.
Noble Marara
/http%3A%2F%2Fwww.inyenyerinews.org%2Fwp-content%2Fuploads%2F2012%2F05%2Fnkunda_mawa1b-150x150.jpg)
/http%3A%2F%2Fwww.inyenyerinews.org%2Fwp-content%2Fuploads%2F2012%2F05%2FIbingira-1-150x150.jpg)