Rwanda/politiki: Nkuliyingoma Jean Baptiste arisabira RDI gufunga ibitekerezo by'abayibogamiyeho ! Ese birashoboka ?

" Nasomye ahantu henshi ko RDI yaba ihanganye na FDU-Nkiko ndetse ngo na RNC. Ibi njyewe nka commissaire mu ishyaka RDI ndemeza ko nta politiki y'ishyaka ryacu ihari yaba igamije ko habaho gushyamirana hagati y'ishyaka ryacu hamwe n'andi mashyaka ya opposition. Ndetse mu nama duherutsemo ku murongo w'ibyigwa harimo ukwiga uko twakorana n'andi mashyaka ngo turebere hamwe uko twahuza ingufu ngo twige uko twakubaka un état de droit." (Tito Kayijamahe, komiseri wa RDI) ;
Ndagushimira ibitekekerezo watugejejeho mu nyandiko y'ubushize iri kuri uru rubuga (ari nayo nkuyemo iyi nteruro yo hejuru). Icya mbere nashimye akaba ari imvugo ituje wakoresheje, imvugo igaragaza ubushake bwo kubaha abandi n'iyo mwaba mutari mu ishyaka rimwe. Si ubwa mbere nkumvana ibitekerezo nk'ibi ariko ndumva ari ngombwa kubivuga kuko akenshi dukunze kujora ibigoramye gusa ibyiza tugasa n'abatabibonye. Abantu koko bibazaga impamvu abayobozi ba RDI ntacyo bakoraga cyo gucubya ubukana bwa bamwe mu banditsi bayibogamiyeho nyamara bakaba barwanya cyane bamwe mu banyapolitiki bo muri opozisiyo kurusha uko barwanya abafite ubutegetsi. Ni koko hari ubwisanzure bw'itangazamakuru bukwiye nabwo gushyigikirwa ariko burya abasomyi ntabwo ari injiji, barashishoza bakabona aho ibintu biva n'aho bigana. Ikinyamakuru iki n'iki iyo kigutoteje kandi ubona gifite abandi cyogeza nta mpamvu utakumva ko ari abongabo bakiri inyuma.
Nishimiye ko mu nama muherutsemo ku murongo w'ibyigwa hari ukwiga uburyo mwakorana n'andi mashyaka kugirango muhuze ingufu. Ndibwira ko kimwe mu byagombye kwitabwaho kugirango abantu bashobore gukorana ari ukubahana. Abanyarwanda bafite amateka maremare arimo irondakoko, irondakarere, ubuhake, intambara, ubwicanyi, ingengabiterezo ya jenoside, jenoside ubwayo, itsembatsemba, ubuhotozi, politiki y'ikinyoma, agasuzuguro, uburyarya, ubugambanyi, n'ibindi byinshi. Biroroshye gushingira kuri aya mateka ugahindanya uwariwe wese mu banyarwanda, cyane cyane abarengeje imyaka 20. Birumvikana ko abarwanye intambara, abayoboye igihugu mbere y'iyo ntambara cyangwa nyuma yayo, abakoze ibikorwa ibi n'ibi bituma bamenyekana, akenshi nibo byoroshye guhindanya kuko udafite icyo yakoze nta n'icyo yishe.
Ibi ndabivugira ko inyandiko nyinshi nsoma ubona zigamije kugendera ku mateka kugirango zishakemo ibitandukanya abantu aho gushaka ibibahuza. Igihe Twagiramungu yari ku isonga ry'abaharaniraga ubufatanye hagati ya FPR n'amwe mu mashyaka yari imbere mu gihugu abamurwanyaga bamwise umumotsi, abo bari bafatanije mu ishyaka MDR bitwa amajyojyi (numvise hari abasobanura ko amajyojyi yari imbwa za Rwabugiri). Ubwo bwari uburyo bwo kuvoma mu mateka y'igihugu cyacu amagambo yo gusebya abo mutavuga rumwe. Nasomye ku rubuga Le prophète.fr ahantu bavuga ko ba Nkiko na ba Ndereyehe bo muri FDU ari abarenzamase kuko bakorana na RNC (ishyaka ryashinzwe na bamwe mu batutsi bahunze ubutegetsi bwa FPR). Sinzi n'ahandi mperutse gusoma umuntu asobanura ko ubufatanye hagati ya RNC na FDU ari ubwa ba Rukarabankaba na Rusaruriramunduru. Ibi urabisoma ukibaza niba ubyandika yaba atekereza ko amaherezo ashobora kuzakenera gufatanya n'abo ahindanya ako kageni.
Ntarambiranye cyane nagirango mbagezeho igitekerezo cyanjye ku bijyanye n'iriya ntego mufite yo gushaka uburyo mwafatanya n'andi mashyaka. Icya mbere mwakora ni ugutoza abo mufatanije haba muri za clubs, haba mu binyamakuru cyangwa ku mbuga nk'izi ubworoherane (tolérance). Uwo musangiye ibibazo, n'iyo mwaba mudahuje imyumvire yabyo, aba ari un allié potentiel. Ntabwo umubwira amagambo y'akaminuramuhini, ntabwo umutoteza. Votre allié potentiel (uwo mufatanyije) iyo ugabanya ingufu ze ni wowe uba wihombya kuko izo ngufu ni wowe uzazikenera. Kureba kure muri politiki ni uguteganya ibishobora kuzakenerwa ejo hazaza no hirya y'ejo. Ejobundi Sarkozy yirukanse ku majwi ya extrême droite (abahezanguni) biteza ibibazo bikomeye mu bantu bumvaga bagomba kumushyigikira ku buryo n'ishyaka rye rishobora gushwanyuka. Nimusobanurire abo mufatanije ko n'ubwo nta cadre yo gufatanya hagati y'amashyaka ya opozisiyo iragerwaho amaherezo bizakenerwa bityo bareke kugabanya ingufu z'abo bazakenera.
Tumaze iminsi tuvuga Nyakwigendera koloneli Alegisi Kanyarengwe. Nimutekereze ko Inkotanyi zarebye kure zigasanga yazifasha mu rugamba zashakaga kurwana zikajya kumuvana muri Tanzaniya (aho yari mu buhungiro ahunze abo bafatanije kubaka repuburika ya mbere n'iya kabiri) ndetse zikamugira chairman (umuyobozi) wazo. Nimutekereze ko kugirango zifungure koloneli Théoneste Lizinde zagombye kugaba igitero gikomeye mu Ruhengeri zigapfusha bamwe mu barwanyi bazo kuko zari zikeneye ingufu ze. Ibyo FPR yakoreye bariya bagabo bombi imaze gutsinda ni ikindi kibazo kandi birababaje ariko intego ya mbere yari yagezweho. Mfite ikizere ko ibi nkubwiye atari uguta inyuma ya Huye kandi mbishyize ku rubuga n'abandi bageraho kuko bose birabareba. Nyamuneka nimworoherahane, mwirinde kubwirana akaminuramuhini kuko ejo muzakenerana. Igitugu kiri mu Rwanda kukirwanya bizasaba gufatanya no kureba kure. Umuntu musangiye ibibazo aba ari un allié potentiel. Abishyize hamwe nta kibananira.Umunsi mwiza wa asensiyo.
Jean-Baptiste Nkuliyingoma
ICYO KOMISERI WA RDI AVUGA KU KIFUZO CYA NKURIYINGOMA
Muvandimwe Nkuliyingoma,
Urakoze cyane kugira icyo uvuga kuri ino nyandiko nanditse nemeza ko RDI nta kibazo ifitanye n'andi mashyaka ya opposition kandi nkanerekana position yacu irebana nuko twifuza ko ibibazo mu Rwanda byakemuka. Mu by'ukuri ibyo uvuga birumvikana kandi bifite ishingiro nta mpamvu yo kuryana hagati ya za parti d'opposition.
Hari aho ugira uti :"Ntarambiranye cyane nagirango mbagezeho igitekerezo cyanjye ku bijyanye n'iriya ntego mufite yo gushaka uburyo mwafatanya n'andi mashyaka. Icya mbere mwakora ni ugutoza abo mufatanije haba muri za clubs, haba mu binyamakuru cyangwa ku mbuga nk'izi ubworoherane (tolérance). Uwo musangiye ibibazo, n'iyo mwaba mudahuje imyumvire yabyo, aba ari un allié potentiel" Nkuliyingoma JB
Icyo nakwemerera ni uko nta murongo w'ishyaka uhari muri RDI wo guhangana n'abavandimwe bacu bo muri opposition. Ndetse no muri débat (impaka) zibera mu ma clubs tuganira cyane cyane kuri projet de societé ishyaka RDI rishaka kuzereka abanyarwanda nk'umuti wo gukemura ibibazo byugarije u Rwanda. Nibaza ko nta mwanya twabona wo kuganira les individus (abantu ku giti cyabo) cyangwa wo kwiha gahunda yo guhangana na ba membre ba opposition (abayoboke b'andi mashyaka).
Uretse ko kuba muri RDI bitabuza umuntu gutanga son opinion personnelle publiquement (igitekerezo cye mu ruhame). Ngirango niba nakumvise neza urasaba ubuyobozi bw'ishyaka gusaba aba membres ba RDI de s'auto-censurer (kwifunga )mubyo bavuga ndetse no mubyo bandika ku giti cyabo ? Bwana Nkuliyingoma ngirango urabona ko uzanye aya mategeko mu ishyaka byaba bimeze nko kwimika igitugu na pensée unique (igitekerezo kimwe) mu ishyaka. Ninko kubwira abantu ngo hari sujet tabou (ikintu kitavugwa) mutagomba kwandikaho, habe no kugitekerezaho kuko cyamunga imikoranire potentiel n'andi mashyaka ya opposition ?
Ku bwanjye mbona igikenewe atari ugucecekesha abantu ahubwo igikenewe ni ukwiga umuco wo gukora débat contradictoire (impaka mu bitekerezo binyuranye) mu bwubahane. Niba uri umunyapolitiki ikinyamakuru runaka kikakwandikaho ugomba gusaba droit de réponse (uburenganzira bwo gusubiza) ukisobanura. Naho niba uri umunyapolitiki ukaba utinya critique (kunegurwa) kandi ukaba unatinya no gusubiza izo critique il faut songer sérieusement à changer de carrière (ni ngombwa gutekereza guhindura ugakora akandi kazi katari politiki).
Bwana Nkuliyingoma ubu turi mu bihe outils d'information (ikoranabuhanga mu itumanaho) zabaye nyinshi cyane, zihuta cyane kandi zabaye incontrolable (ntiwazihunga): hari za forums de discussion, facebook, tweeter, linkedin, etc (n'ibindi). Ubu kuri facebook cyangwa tweeter (niba ujya ujyaho) hahitaho amakuru en direct, information yabaye incontrolable. Un evenement ibera à 6000 km (ibibikorwa ) ikaba filmé par le telephone portable ako kanya ikaba igeze kuri youtube isi yose ikayisoma. None ngo urashaka gukora contrôle ya information (kugenzura itangazamakuru) ? Niyo wabigira gahunda ntiwabishobora kuko ni combat perdu d'avance (uba watsinzwe mbere). Niyo mpamvu amashyaka agira bureau ishinzwe communication ngo abeshyuze cyangwa amenyeshe gahunda zayo anyuze muri izo outils zose. Campagne eléctorale(kwamamaza mu matora) zose ubu zibera kuri izo media de communication.
Ubu mu bihe tugezemo la censure ntigishoboka. Ahubwo abagomba guhinduka ni abapolitisiye b'abanyarwanda bagomba guhinduka bakamenya kugendana n'ibihe, bakamenya gukora débat contradictoire. Erega ibyo bintu wita bibi ngo byo kuningurana bya kinyarwanda bitagomba kuvugwa iyo bitwikiriwe bikubakirwaho alliance , ntaho biba byagiye kuko birakomeza bigatutumba kandi abantu baryaryana ko bakorano hato ukumva ngo alliance runaka yaturitse.
Iyo umunyamakuru avuga amahomvo uramunyomoza akaba ariwe uta crédibilité(ikizere) kubera ibisubizo umuhaye. Naho gushakira ibisubizo muri option ya censure(gufunga ibitekerezo) byo ntibishoboa kandi ni uguta igihe kubera justement ibyo nakubwiye ko hari des outils d'information nyinshi kandi la censure iri impossible. Cyakora ikibi ni uko haba hariho umurongo w'ishyaka uhamagarira aba membre babo guhangana. Ibyo rero muri RDI nta bihari. Naho la censure des opinions personnelles byo nakweretse impamvu bidashoboka kandi ntawe utazibona.
Changement nyayo ikenewe iri mu bapolitisiye nibo bagomba kwiga gusubiza , bakaka droit de réponse. Nibareke kwigira ibigirwamana bitagomba kuvugwa. Kuko nibatiga umuco wa débat umunsi bageze ku butegetsi umunyamakuru azajya abakorera critique bamute mu munigo, bamufunge cyangwa bamwice. Iyi ni test (ikizami)ikomeye kandi izerekana abapolitisiye nyabo bafite capacité d'accepter les critiques kandi bagashobora no gusubiza ibibavugwaho batagombye kurakara cyangwa kwikoma ubavuze. Ni uko mbibona.
Umunsi mwiza.
TITO KAYIJAMAHE.(Komiseri w'ishyaka RDI Rwanda Rwiza)