Rwanda-RDC : Umuryango w’ibihugu bya SADC uramagana u Rwanda kubera inkunga rutera umutwe wa M23

Publié le par veritas

SADC-copie-1.pngAbayobozi b’umuryango w’iterambere ry’ibihugu byo muburengerazuba no hagati by’afurika SADC urashinja igihugu cy’u Rwanda kuba gitera inkunga ya gisilikare umutwe urwanya ingabo za Congo muri Kivu y’amajayarugu witwa M23 ; ibyo bihugu bikaba bisaba abayobozi b’u Rwanda guhagarika iyo nkunga rutera uwo mutwe ! Abayobozi b’uwo muryango bahangayikishijwe n’umutekano muke muri kivu y’amajyaruguru mu gihugu cya Congo uterwa n’intambara uwo mutwe washoje muri icyo gihugu k’unkunga y’u Rwanda ; icyo gihugu kikaba gisabwa guhagarika iyo migirire nk’uko itangazo risoza iyo nama ribivuga !

 

Muri iyo nama ihuza abayobozi b’uwo muryango rimwe mu mwaka , ikaba ubu yarateraniye i Maputo , yasabye umuyobozi w’uwo mu ryango akaba na prezida wa Mozambiki Bwana Armondo Guebuza  kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Rwanda kugira ngo amenyeshe abayobozi b’icyo gihugu icyemezo cy’abayobozi b’uwo mu ryango wa SADC cyo gusaba abayobozi b’u Rwanda guhagarika inkunga yose batera uriya mutwe wa M23 nta mananiza kandi bidatinze.

 

Ingabo z’igihugu cya Congo zihanganye n’inyeshyambaza ziyise M23 zikomoka mu mutwe wa CNDP wagiranye imishyikirano n’igihugu cya Congo mu mwaka 2009 ,bigatuma ingabo zayo zinjizwa mu ngabo za Congo none uyu mwaka w’2012 izo ngabo za CNDP zikaba zaregeranyijwe n’igihugu cy’u Rwanda zikivumbura ku ngabo za Congo ; imirwano ikaba yaratangiye gukomera guhera mu kwezi kwa Gicurasi 2012 . Imiryango itegamiye kuri leta (ONG) ndetse na ONU byahise bivumbura rugikubita ko uwo mutwe wa M23 wateguwe kandi ukaba uterwa inkunga ya gisilikare igizwe n’imbunda , amasasu ndetse n’abasilikare byose bitanzwe n’abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda nabo bavugwa muri izo raporo zose zakozwe, ni ubwo abo bayobozi b’u Rwanda bakomeje kubihakana !

 

Mu itangazo risoza inama ry’uyu muryango wa SADC ntabwo rivugamo niba ibihugu biwugize bizatanga ingabo zizajya mu mutwe udafite aho ubogamiye uzaba ufite inshingano yo kurwanya imitwe irwanira mu burasirazuba bwa Congo harimo M23 no kugenzura umupaka w’u Rwanda- Congo na Uganda nkuko inama mpuzamahanga GIRGL y’ibihugu bukurikirana ikibazo cya Congo yabyemeje ! Bimwe mu bihugu bigize SADC biri muri iyo nama mpuzamahanga ni  : Angola , RDC, Tanzanie na Zambia.

 

 

Ngaga Jean Veritasinfo.

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article