Rwanda : Ibintu byakomeye,agatsiko karirara mu baturage kagatemagura ! (leprophete.facebook)

Publié le par veritas

  017 diapo violences12[1]Muri iyi minsi, Agatsiko k’Abasajya kabonye ko ingoma y’ako igeze mu marembera none kihaye kurushaho kwica abanyagihugu, gukaza iturufu yako y’iterabwoba no kwiyoberanya cyane gakorera urugomo abaturage.


Hirya no hino mu gihugu hamaze iminsi havugwa ibikorwa by’ubwicanyi bukorwa nijoro n’abantu bitwaje intwaro gakondo nk’imipanga, imihini n’ibindi. Abakora ibi bikorwa bigabanyamo uduco maze bagatega abantu mu mayira no mu mihanda guhera ahagana saa tanu z’ijoro. Igitangaje kandi giteye urujijo ni uko nta kintu basahura cyangwa ngo bambure abo batega ndetse akenshi ntibanabica ngo babahorahoze, ahubwo barabatema bakabasiga ari intere, bavirirana, banegekaye.


Nyamara ibi biraba mu gihe
hirya no hino mu mijyi n’udusantere usanga hajagatamo abasirikare, abapolisi, locodefanse, inkeragutabara, Inshingamatwi z’abamanekon’indi mitwe ishinzwe gukora ibikorwa by’ubwicanyi n’iterabwoba. Ubwo ni na ko abaturage bose n’abacuruzi basabwa gutanga imisanzu y’urudaca yo guhemba izi nkoramaraso, hagasaguka n’ajya mu mifuka y’Agatsiko na shebuja Kagame. Ariko iyi mitwe yose ntacyo ikora ngo itabare abaturage batemagurwa, habe no kugira inkoramaraso berekana ko bafashe. Ibi ni bimwe mu bimenyetso n’impamvu zishingirwaho n’abaturage bemeza ko ubu buhotozi n’iterabwoba bikorwa n’intore z’umunyagitugu jenerali Paul Kagame kandi ku mabwiriza ye bwite agamije inyungu zitaramenyekana neza.


Abaturage baricwa urw’agashinyaguro 


Mu ijoro ryo kuwa gatatu tariki ya 8 Kanama rishyira kuwa kane, guhera ahagana saa tanu z’ijoro, inkozi z’ibibi zibasiye agace ka
Gahogo mu mujyi wa Gitarama zigabiza amayira n’imihanda, zitemagura umuhisi n’umugenzi bahuye wese. Muri iki gitero cy’inkoramaraso nta muntu wakiburiyemo ubuzima, cyakora abantu bagera kuri barindwi baratemaguwe bahindurwa intere none bari mu bitaro, bahindutse ibimuga. Bamwe mu batemwe bavuga ko bahuye n’abantu bakabatangira maze bagatangira kubahuragura imihini no kubatemagura. “Bari bafite imipanga mishya.” Hari n’abavuga ko batemaguwe n’abantu babagiye runono, babatema babaturutse inyuma. Hari n’abavuga ko ababatemye babanje kubicaza hasi ngo ubona nta bwoba bafite, habe no kwikanga cyangwa kugira igishyika cy’uko bafatwa. Bamwe mu batemwe bavuga ko bashatse kwigura ngo bahe abo bishi telefone n’amafaranga bakababwira ko ntabyo bakeneye.


N’ubwo abatemwe bagerageje gutabaza, bavuza induru ntibabashije gutabarirwa igihe kuko inzego zitwa ko zishinzwe kurinda umutekano zatinze kubageraho. Ubugizi bwa nabi nk’ubu no mu kwezi kwa Nyakanga gushize na bwo bwari bwabaye mu mujyi wa Gitarama kandi mu buryo bumwe nk’ubu bwo gutega abantu no kubatemagura. Na bwo hakomerekejwe benshi kandi ababikoze ntibafashwe ngo bahanwe. Ahubwo muri uko kwezi hari umucuruzi wari ufite akabari k’inzoga i Gitarama bategeye mu nzira baramwica. Benshi mu baturage baho bemeza ko yaba yarishwe n’Agatsiko kishyize ku butegetsi kamuhora kudatunganya neza imirimo kari karamushinze yo kuneka dore ko yari umudemobe wahoze mu gisirikare cy’inkotanyi. Muri iyo minsi yishwemo akaba yari akubutse muri Kongo kuneka. Nyamara ntibyabujije Agatsiko kuyobya uburari kakabanza gufunga bamwe mu baturanyi be kabashinja uru rupfu. Gusa nyuma kaje kubarekura kuko n’ubundi kwari ukwigiza nkana, yari ikinamico y’ubugome.


Ubu bwicanyi ntiburahagarara kuko mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri rishyira kuwa gatatu tariki ya 15 Kanama na bwo hatemaguriwe umupolisi w’umugore i Gahogo mu mujyi wa Gitarama, na we ntiyapfuye ariko yaramugajwe.


Mu minsi ishize mu karere ka Gisagara (i Butare) hiciwe umukecuru w’imyaka 80, akaba yari yaracitse ku icumu rya jenoside. Abamwishe ngo baba baramwicishije amabuye. Kwica Abatutsi, benshi mu baturage bavuga ko bikorwa n’Agatsiko kagamije kurushaho kubiba urwangano hagati yabo n’abavandimwe babo b’Abahutu. Urupfu rw’Umututsi kandi ruba urwitwazo ku gatsiko kugira ngo kabone icyo gaheraho gasakume kandi gashyire ku ngoyi Abahutu baturanye na we. Uku ni ko bikunze kugenda mu gihe cy’icyunamo, Agatsiko kagatera amabuye ku mazu y’Abatutsi, ubwo ba Magorwa bakahagorerwa!

Ubwicanyi nk’ubu buri gukorwa hirya no hino mu gihugu, cyakora si ko bwose bumenyekana kuko kuri ubu
abanyamakuru benshi harimo n’ab’amaradiyo mpuzamahanga bagize ubwoba bararuca bararumira,abandi biyemeza kunga ubumwe n’Agatsiko.


Iterabwoba n’ubwicanyi ni intwaro z’Agatsiko


Kuva kagera ku butegetsi ndetse na mbere kakiri mu gihugu cya Uganda, Agatsiko k’Abasajya karanzwe no kwica, gufata ku ngufu, gufunga, gutera ubwoba n’ibindi bikorwa by’urukozasoni gakorera inzirakarengane. Ubwo Paul Kagame yavaga muri Amerika ategetswe gushyikirana na FDLR kandi atabishaka, yageze mu Rwanda yohereza inkoramaraso ze kwica impunzi z’Abanyamurenge zari mu Gatumba ho mu gihugu cy’u Burundi. Ntibwatinze gucya, maze karekare mu ruturuturu Agatsiko kazinduka kavuga ko izi mpunzi zatsembwe na FDLR. Byabanje kwemerwa, ariko nyuma y’igihe kitari gito byaje kugaragara ko FDLR ishobora kuba irengana, kuyishinja bisa nk’ibicogoye. Nyamara nk’uko gasanzwe kabigenza, Agatsiko ntikigeze gasaba iperereza ridafite aho ribogamiye kuri ubu bwicanyi kuko kazi ko ryari gutuma kagwa mu matsa.


Mu w’i 2010, ubwo umuryango w’abibumbye wari ugiye gusohora icyegeranyo (Mapping Report) ku bwicanyi bwakorewe impunzi z’Abahutu muri Kongo bushobora no kwitwa jenoside, kabinyujije mu mitwe y’abarwanyi gakoresha muri Kongo, Agatsiko kakoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagore n’abana bagera kuri magana atatu. Nyuma yaho karitanguranwe gahita kabeshya ngo ni FDLR yabafashe. Icyo kari kagamije akaba kwari ukugira ngo he gusohorwa icyegeranyo cy’ubwicanyi kakoze ahubwo bahindukirane FDLR, abe ari yo barangamira, ibyo kakoze byibagirane.


Guhera mu mwaka wa 2010, Agatsiko kakunze gutera za gerenade mu mijyi. Nyamara kazijugunyaga ahakunze kuboneka abantu gasuzugura kuko kabita Incakarafu nk’abakarani ngufu, abacuruza amakarita ya telefone… Ntikigeze kazitera mu mahoteri, mu biro cyangwa ku mamodoka y’abakomeye. Ibi byerekana ko ari ko kaziteraga. Icyari kigamijwe kwari ukwegeka ibyaha ku nzirakarengane, gutera ubwoba abaturage no gushaka urwitwazo rwo gukwirakwiza abasirikare mu mijyi. Kuri ubu Agatsiko katangiye no gusaba ko
amarondo yose ngo yabamo n’abasirikare. Gihamya iruta iyi ni iyihe?

Umwanzuro

Nta gushidikanya ko ubu bwicanyi bumaze iminsi mu gihugu bukorwa n’agatsiko k’umwicanyi ruharwa Paul Kagame. Ni ikimenyetso ko ingoma ngome ye iri mu marembera, iminsi ishigaje irabarirwa ku mitwe y’intoki. Agatsiko karagira ngo kabeshye ngo ni Interahamwe zinjiye mu gihugu, karaze abaturage rwantambi, abandi kabashyire ku ngoyi ngo ni ibyitso, ngo ntibatabaye… Birashoboka kandi ko bwaba ari uburyo Agatsiko kari gukoresha kugira ngo kamare ubwoba kandi kamenyereze intore zako kwica, bityo igihe cyo gutsemba rubanda burundu kizagere zarabaye intozo.
Buri wese arasabwa kurushaho gushishoza no gusesengura kugira ngo atagwa mu mutego w’Agatsiko. Ni ngombwa kandi ko Abanyarwanda twarushaho kugira ubutwari bwo kuvudukana Agatsiko,
tukagashora inkungugu kuri muteremuko kagezeho, mpaka kaguye mu rwobo kicukuriye ubwako.



Mwihogora, iminsi isigaye ni mike.

 

 



Source :Mutimutuje Amina /
facebook.com/leprophete.umuhanuzi
i Kigali

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article