Rwanda /Politiki : Mu mwaka w'2003 niho Kagame yafashe umugambi ndakuka wo gukomeretsa abahutu ahereye kuri TWAGIRAMUNGU Faustin !
Ku itariki ya 31 Werurwe 2003 igihe Paul KAGAME yazengurukaga igihugu cyose yiyamamaza yageze ahitwa Bwisige muri Byumba ahavugira amagambo akarishye yuzuyemo ivangura, amatiku n’amacakubiri bidakwiye umukuru w’igihugu. Mu ijambo yavugiye imbere y’imbaga y’abanyarwanda rinyura no kuri Radio na Television y’igihugu yagize ati:
"Abatemera ibyo niyemeje gukora, boshye bayobewe ko ibyo mvuze byose mbikora, nkuko navuze ngo nzacyura impunzi nkazicyura, nti nzagarura amahoro, nkayagarura, abo batabyemera cyangwa se batarabyumva bazabyumva maze kubakomeretsa. Abavuga ngo bejeje amasaka n'ibigori, njyewe mbabwiye ko twe dufite insyo, tuzasya ibyo bigori n'ayo masaka. Ibizava mu matora ari imbere njye ndabizi ijana ku ijana, hazavamo ibyo njyewe nshaka ko bivamo, kandi bijyanye n'ibyo Guverinoma ishaka gusa. Abari hanze birirwa babwejagura, nta kindi kizaba kibazanye, ni ukwigisha amacakubiri, kandi nabo nzabakomeretsa. Abahunga igihugu bagenda bububa tubareba, tukabareka bakagenda, hari n'abandi bakiziritswe n'imyanya barimo muri Goverinoma, ngiye kuyibambura, nabo mborohereze guhunga".
Igihe Paul KAGAME yavugaga ayo magambo mu Rwanda twiteguraga amatora ya Prezida wa Repubulika yasozaga inzibacyuho twari tumazemo imyaka 9 yose. Zimwe mu ntego yagombaga kuba yaragezeho nyuma y’inzibacyuho kwari ugushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda. Ariko ibyo yavuze icyo gihe byerekanye ko we ubwe akora politiki ishingiye ku dutsiko, irondakoko n’irondakarere nk’uko turi bubibone.
Muri icyo gihe kandi yavugaga ariya magambo hari hashize iminsi mike Komisiyo y’inteko ishinga amategeko yari yarashyiriweho kwiga ku kibazo cy’amacakubiri mu banyapolitiki ishyize ahagragara raporo yayo. Ku rupapuro rwa 32 rw’iyo raporo turahasoma ibi bikurikira:
"Nyuma yo kuvugana n'abantu banyuranye ari abo mu Ntara n'Umujyi wa Kigali, dukurikije na raporo twashyikirijwe n'inzego z'umutekano, byatugaragariye ko hari agatsiko (groupe) k'abantu bagenda bakoresha inama hirya no hino mu Gihugu (mu Ntara n'umujyi wa Kigali), baba bagamije kwigisha inyigisho z'amacakubiri zijyanye n'ingengabitecyerezo ya PARMEHUTU. Intego yabo y'ibanze ni iyo kuzatsinda amatora bakoresheje iyo turufu ya rubanda nyamwinshi (abahutu). "
Ibikubiye mu ijambo rya KAGAME ndetse no muri raporo y’abadepite birerekana ubwoba FPR yari ifitiye Faustin TWAGIRAMUNGU bari bahanganye, ikaba itari yizeye gutsinda amatora aramutse akozwe mu mucyo. Ni nayo mpamvu hafashwe ingamba zo kumuharabika, guhiga abamushyigikiye cyane cyane abanya Cyangugu n’abitwaga ko bari muri MDR muri rusange.
Icyo umuntu yakwibaza muri raporo ya Komisiyo ni ukuntu inzego z’umutekano zikora iperereza ku bantu zarangiza zigaha raporo abadepite nk’aho zikorera inteko. Ikigaragara ariko ni uko inteko y’icyo gihe yabaye igikoresho cyo gusenya ishyaka rya MDR yifashishije bamwe mu badepite nka SAFARI Stanley n'abandi.
Mu kubiba amacakubiri, Paul KAGAME yari afite ubwoba ko abahutu bazahundagaza amajwi kuri Faustin TWAGIRAMUNGU nk’uko byagenze i Burundi igihe Melchior NDADAYE yatorwaga. Ibyo byatumye nawe akoresha iturufu y’ubwoko kugirango ashyire iterabwoba kubo yavugaga ko bari inyuma ya TWAGIRAMUNGU.
Muri urwo rwego Paul KAGAME YATEGETSE abambari be gukora urutonde rw’abagize agatsiko kigaisha amacakubiri kagizwe n’abahutu b’abasivili n’abasirikari banze kujya muri FPR.
Abari ku isonga ry’ako gatsiko turasangamo nka KABANDA Celestin,AHORUKOMEYE Leonard, RUGIRA Amandin, BONESHA Joseph n’abandi. Hari n’abandi bavugwamo ariko ngo batabonekaga kenshi mu manama nka SERUBIBI Sother, BENDA Lema n’abandi. Kuri iyo liste kandi bari bashyizeho Gen. BEM HABYARIMANA Emmanuel, Col. NDENGEYINKA Balthazar, Maj. MANIRAGUHA Jacques ndetse na MUGOREWERA Drocelle wari Minisitiri w’ibidukikije. Uyu we yageze aho yirukanwa muri Gouvernement bamuhimbiye ingengabitekerezo ya Genocide.
Icyo gihe kandi inzego z’iperereza za Paul KAGAME zahimbye Ishyirahamwe ry’Ubumwe bw’abahutu ndetse n’Agatsiko k’abanya Cyangugu harimo ba GATWABUYENGE Vincent, Pasteur NTAMBABARO n’abandi. Muri iyo raporo kandi havugwagamo na MAKUZA Bernard mubyara wa Perezida Paul KAGAME akaba nawe yarahoze ari umuyoboke wa MDR btarayisenya. Nk’uko mwese mubyibuka, abari kuri urwo rutonde bose usibye Bernad MAKUZA baratotejwe, bamwe birukanwa ku kazi, abandi barafungwa, abacitse ku icumu baratorongera bahungira mu mahanga.
Icyo tuvana muri ibi byose ni uko irondakoko n’irondakarere aribyo Perezida KAGAMEna FPR bubakiyeho politiki yabo itumye na n’ubu bakomeje kugundira ubutegetsi. Byabaye ngombwa ko dusubiza amaso inyuma muri 2003 kugirango twerekane ko imvugo za Paul KAGAME zuzuyemo amacakubiri atari iza vuba, ko ahubwo nta jambo rizima rijya rimuva mu kanwa kuva kera.
Moses MUGISHA