UBUTUMIRE MU MYIGARAGAMBYO IZABERA I PARIS KU ITALIKI YA 06/04/2012

Publié le par veritas

06Missile sol -air portableMu rwego rw’iperereza kw’iraswa ry’indege y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda ryahitanye Prezida Juvénal Habyarimana, na Cyprien Ntaryamira w’uBurundi n’abali babaherekeje bose kw’italiki ya 6/4/1994, impuguke zatumwe n’abacamanza b’uBufransa zasohoye raporo kuwa 10/1/2012 zisesengura aho misile zakoreshejwe zishobora kuba zararasiwe. Twibutse ko, mu gihe intambara yali imaze amezi umunani irangijwe n’amasezerano ya Arusha yo kuwa 4/8/1993, icyo gikorwa cy’iterabwoba n’iyicwa rya prezida wa Republika ali byo byatumye intambara yongera kuvuka, igakurura itsembatsemba n’itsembabwoko byoretse imbaga y’abanyarwanda batagira ingano.

Raporo y’impuguke ikimara gusohoka, Leta y’uRwanda n’abayishyigikiye bahise bakwirakwiza ibinyoma bitagize aho bihuliye n’ibiyanditsemo.

Ku ruhande rwabo, abayobozi b’amashyirahamwe n’amashyaka anyuranye akorera mu mahanga, bamaze gusoma neza no gusesengura iyo raporo, bahuliye I Paris mu Bufransa kw’italiki ya 12/2/2012, basohora icyiswe Déclaration de Paris yamagana iyo mikorere ya Leta y’uRwanda igamije gusisibiranya ukuli kw’iyicwa rya Prezida Habyarimana n’abo bali kumwe mu ndege.Bizimungu-ni-indege.png

Hakulikijwe icyika cya nyuma cy’iryo tangazo, abali mu nama y’I Paris baratangaza ko :

TALIKI YA 6/4/2012

I PARIS MU BUFRANSA

HAZABERA IMYIGARAGAMBYO

Izaba igamije :

-Gusaba ko UKULI kw’iyicwa ry’abakuru b’ibihugu by’uRwanda n’uBurundi n’abali babaherekeje kwashyirwa ahagaragara bidatinze, imanza zigacibwa mu butabera hakulikijwe inyungu z’abazize ubwo bwicanyi bw’iterabwoba,

-Kwiyama no kwihanangiliza Leta y’uRwanda ikomeje kwivanga no gukoresha ubutiriganya n’iterabwoba kugira ngo ukuli kw’iyicwa rya ba Prezida Habyarimana na Ntaryamira kutajya ahagaragara,

-Kwamagana abanyamakuru bakorera ingoma ya FPR n’abiyita impuguke bakoresha inyandiko zimirije kuyobya abacamanza no gupfukirana ubundi bwicanyi bwakozwe na FPR/Paul Kagame bwahitanye abanyarwanda barenga miliyoni, mu Rwanda no muli Kongo,

-Gusaba abantu bose bazi ukuli kw’iraswa ry’indege ya prezida Habyarimana no ku bundi bwicanyi bwayogoje uRwanda, kwimenyekanisha kugira ngo batange ubuhamya bashingiye ku bimenyetso by’ukuli,

-Kwibuka abiciwe mu ndege y’umukuru w’igihugu cy’uRwanda kw’italiki ya 6/4/1994, n’abanyarwanda bakomoka mu moko yose bazize intambara, itsembatsemba n’itsembabwoko, baba abiciwe mu Rwanda cyangwa abiciwe muli Kongo/RDC,

-Gushyigikira imiryango yabo ku buryo bushobotse bwose.

 

Ni muli urwo rwego imyigaragambyo izakulikirwan’imihango yo kwibukira hamwe abiciwe mu ndege ya prezida n’abandi bose bazize intambara n’ubundi bwicanyi bwahitanye imbaga y’abanyarwanda, abarundi n’abanyekongo batabalika.

 

Amashyirahamwe n’amashyaka atarabashije kwitabira inama y’i Paris yo ku wa 12/2/2012, aliko yifuza kugira uruhari mu myigaragambyo no mu muhango wo kwibuka, ashobora kwifatanya n’abandi mu gutegura imyigaragambyo no kuyimenyekanisha mu bayoboke bayo.

 

Amasaha n’aho bizabera tuzabimenyeshwa mu minsi ili imbere.

 

Ubu butumire bwemejwe kandi butanzwe n’amashyirahamwe yo muli société civile n’amashyaka ya politiki akulikira :

 

CLIIR (Centre de Lutte contre l'Impunité et l'Injustice au Rwanda)

CORWABEL (Communauté des Ressortissants Rwandais en Belgique)

APCR (Association pour la Promotion Culturelle Rwandaise)

ART (Association des Rwandais de Toulouse)

RIPRODHOR (Réseau International pour la Promotion et la Défense  

                                  des Droits de l’Homme au Rwanda)

COVIGLA (Collectif des victimes des crimes de masse commis dans la

                                  région des grands lacs africains)

FEIDAR (Fédération Internationale des Associations Rwandaises)

PS Imberakuri (Parti social)

RDI (Rwanda Dream Initiative - Rwanda Rwiza)

CNR-INTWARI (Convention Nationale Républicaine)

MRP (Mouvement Républicain pour la Paix et le Progrès)


PS : Abifuza kutwandikira, babicisha kulicovigla@gmail.com

 

Bitangarijwe I Paris taliki ya 28/02/2012

 


_________________________

IBUKABOSE-RENGERABOSE UTAVANGURAhttp://www.facebook.com/ibukabose

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article