Rwanda:ngo Twagiramungu yatutse Habyarimana agira ubwoba arahunga?
Nk'uko byumvikanye ejobundi taliki ya 4 mata kuli gahuzamiryango, umunyamabanga mukuru w'ishyaka rya FPR Farasisiko Ngarambe yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru, ikiganiro ngo cyafashe ku ngingo zitandukanye zerekeranye na FPR n'imikorere yayo no kuli zimwe muri gahunda z'igihugu, gusa ngo ibyerekeranye n'abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi baba hanze y'u Rwanda bikaba byagarutse kenshi mu bisubizo Ngarambe yatanze.
Umva Ngarambe (ifoto ye aha kuruhande) : «nta n'umwe bihira, mubarebe, Twagiramungu, yatutse Habyarimana, arangije biramugora, agira ubwoba, biramunanira, aragenda, ata abanyarwanda, nyuma y'imyaka, 11, aza kubasaba amajwi. Nyiramama wanjye ng'aho Ingabire ng'uwo yaje, n'uwo ng'uwo, ni we ugomba kuyobora u Rwa nda, Ingabire ni iki ? Abo ni bo dukwiye ? Ni bo banyapolitiki dukwiye ? Reka noneho haze agashya, ubashyire ku murongo : Gahima, Rudasingwa, Karegeya, Rusesabagina, Kayumba, Mushayidi n'abandi bose bananiwe gutunganya ibyo bashinzwe, turahanura, aliko hari umurongo utarengwa, icyo gihe, ajya ku ruhande, akaba yagaragaye,turamurwanya kandi turabishoboye. Nta we tujya dushozaho intambara ; aliko uyishoje, arapiyefu irayirwana kandi irayitsinda ».
Ngarambe kandi ngo « muri FPR hari imikorere, ya demukarasi, ili interne yubatse inzego, nta n'ubwo ushobora, abenshi ni yo mpamvu bibananira buriya, iyo ushatse gukoresha, ubundi buryo, butari mu nzego za FPR inkotanyi ugira ibibazo. Huun ! Ugongana n'izo nzego zikurusha imbaraga, yee, ugatangira ukabyitirira ibindii, ukagenda, ugahunga, ukaba hen, ugatangira gutuka n'ibyo ngo wakoze, kubera y'uko gusa wanungunitse »
Nyuma y'ibi Ngarambe yavuze, gahuzamiryango bwarakeye iha ijambo na Kayumba Nyamwasa ejo ku wa 5 Mata 2011.
Umva Kayumba Nyamwasa (ifoto ye munsi aha ku ruhande iburyo) :«niba yibwira ko abo bose nta cyo bagize uruhare mu kugira ngo FPR ijye ku butegetsi, n'uko atabizi. Twagiramungu, kuva muri 91, mu mishyikirano yaberaga mu Bubiligi, niba Ngarambe atazi akamaro ka Twagiramungu, ni uko atazi FPR. Niba atazi neza imishyikirano y'Arusha, uko byanagenze, aho bagiye no kwandika izina rya Twagiramungu mu masezerano, n'uko ibyo atabizi. Niba atazi akazi ka Gahima, aka Karegeya, aka Rudasingwa, none se nyine Ngarambe, ubundi we yabibwirwa ni iki ? Ikibazo we, n'uko yumva u Rwanda, akarubonamo Kagame, akibwira ko Kagame, u Rwanda ali nk'akalima ke, ni yo mpamvu avuga ibyo ng'ibyo. Abandi nyine ntashobora kubabona. Buriya rero ba Ingabire, na ba Mushayidi, n'abandi, none se kuki atavuze na Bizimungu, ngo yongereho na Ntakirutinka, abo bose iyo badafungwa, n'abandi bose bahunze, abapolitisiye ubwo ubundi abo bose bari iki kuva mbere, ko n'abenshi bamutanze kuba minista, n'abandi bamutanze gukora akazi ka FPR ?
Ku kibazo cyo kumenya niba batandukanya ibyo banenga FPR n'ibyo banenga Kagame, Kayumba asubiza ko «Kagame tumunenga ubwicanyi, ubwo bwicanyi Ngarambe ejo yigeze ajya hanze ngo akubwire ko Kagame atajya ategeka ibintu by'ubwicanyi hariya. Uwitwa Rwisereka yaguye hariya… Kwizera aramurogoye ati aliko ntiyavuze ko ubwo bwicanyi abutegeka, Kayumba asubirana ijambo ati « reka jye nkubwire ko mbizi ko abutegeka, Rwisereka yishwe n'abasilikare, Rutayisire yishwe n'abasilikare, na njye ubwanjye nagiye kuva mu Rwanda yaretegetse abantu kunyica, naje mu Rwanda ibyo bintu byose nzi ko bihari, ndahava, ndagenda, ubwo bwicanyi rero bubera mu Rwanda turega Kagame, twe tubifitiye ibimenyetso, Kagame azajye kuli radio, aze tujye kuli dibeti, jye mubwire ubwo bwicanyi n'uko mbumuziho, icyo ni kimwe. Icya kabiri, tumurega amariganya, uburiganya mu matora, wowe iyo ubona Kagame abona 93 kw'ijana, twajyaga tuvuga ko Habyarimana abona amajwi mu matora y'ikirenga tukanabirwanya, kuki byaba byarabaga bibi kuli Habyarimana, bikaba byiza kuli Kagame ?
Kwizera abwira Kayumba ko ibyo Ngarambe yavuze ali uko we na bagenzi be bibera mu magambo ntibagire icyo bakora. Kayumba asubiza ko «i byo byo gukora, ni twe twakoze, ahubwo Ngarambe we, ni rusahurira mu nduru, we nta cyo yakoze, uretse kubihemberwa nta cyo yakoze. None se ni ikihe gihugu cy'aho umuyobozi asahura abantu ntibabivuge ? Wasobanure ute umuperezida ugira indege ebyiri, akazikodesha, amafaranga akayajyana, noneho warangiza ayo mafaranga yakarihiye abanyarwanda, nibura abanyeshuli bourse nk'imyaka 20, akayishyiraho, igihe ubivuze uba utakoze ? Wamenye se ko no kugira ngo tubishake tunabigaragaze, ko tuba twakoze. Ugukora ntabwo ali ugusingiza amanyanga n'ibitagenda, ugukora ahubwo ni ukugaragaza ibitagenda »
Muri aya makuru kandi bagarutse ku rubanza rwa Runyinya Barabwiliza rwatangiye ejo. Runyinya umaze imyaka hafi 17 mw'ibohero ngo aregwa gutegura jenoside no gushishikaliza abahutu kuyikora. Abashinjacyaha ngo bagaragaje ko Runyinya atavugaga rumwe n'ubutegetsi bwa perezida Habyarimana, aliko ngo uyu akaza kumwiyegereza a Runyinya we aliko ngo ahakana ibyaha byose bamurega, ndetse ngo asobanura ko yabaye umwe mu ba mbere bamaganye ubwicanyi, ko yanasinye itangazo rya Dar-es-salam ry'amashyaka atarugaga rumwe n'ubutegetsi mu gihe cya jenoside. Uru rubanza ngo ruzakomeza taliki 21 z'uku.
Twabiteguriwe na Murbwayire Agnès