Rwanda: Kagame Paul akomeje kwikanga Kudeta
Perezida Kagame amaze kwirukana uwari umugaba mukuru w’ingabo (Chef d’État Major) mu Rwanda, Jenerali Charles Kayonga, ndetse akaba yamujugunye mu iyarara kuko nta yindi mirimo yahawe.
Ibi bikozwe nyuma y’amakuru yavugaga ko mu gisirikari cy’u Rwanda hakomeje gututumba ikirunga cya kudeta, jenerali Kayonga akaba yaranuganugwaga kugirana umugambi na jenerali Kayumba Nyamwasa washwanye na Kagame akaba ari mu buhungiro muri Afrika y’Epfo.
Jenerali Kayonga asimbuwe na jenerali Patrick Nyamvumba ukubutse mu butumwa i Darfour (Sudani) aho yari ayoboye umutwe w’abasirikari b’Umuryango w’abibumbye. Perezida Kagame kandi yazamuye mu mapeti no mu nzego agatsiko k’abasirikari kamufasha guperereza, kwica no gutoteza Abanyarwanda kagizwe na Jack Nziza, Dan Munyuza na Richard Rutatina.
Paul Kagame utagira umuntu n’umwe yiringira mu bamukikije ahora yikanga kuraswa, agahinduranya ubuyobozi bw’igisirikari yigizayo abo bakoranye nabo igihe kirerekire, abo akeka ko bamubangamiye agahita abica abandi akabarekera aho ariko nta kazi bafite. Benshi mu basirikari bakuru bashyirwa ku gatebe (bivuga ko bameze nk’abakinnyi b’abasimbura bategereje ko umutoza abashyira mu kibuga) kandi bitewe n’ubukene igihugu gifite bemera kwitwa officers ariko nta mushahara bafite. Basigaye batunzwe no gusabiriza mu mayeri,bakaba baka ruswa abacuruzi bababaye kubera imirimo yabo iba yaradindijwe kugira ngo bababere abavugizi muri FPR, ndetse iyo ruswa abo basilikare bakuru bakaba bayaka n’abantu bohereza hanze y’igihugu bakabafasha guhunga u Rwanda.
Ya mafaranga FPR ihora icuza Abanyarwanda ngo barashyira mu kigega cy’Agaciro nta kindi akoreshwa usibye gucecekesha gato abo basirikari b’imbabare cyangwa b’abarakare. Ibyo bituma ugize imyitwarire myiza mu maso ya Kagame yongera gutoragurwa, noneho agakora nk’umuboyi yirinda icyatuma shobuja we yongera kurakara, ibyo asabwe byose akabikora ndetse birimo no kwica uwo Kagame yakuyeho amaboko. Twakwibutsa ko mu bihe binyuranye Dan Munyuza, Wilson Gumisiriza, Kayonga ndetse na Ibingira bagiye bakurwa ku myanya n’amapeti ndetse bagafungishwa ijisho mu rwego rwo kubahindura ababoyi beza.
No mu gisivili ni uko. Abitwa ko bashinze FPR bose bajugunywe nk’umwanda, abatarishwe bakaba babeshejweho no gukoma amashyi, gucabiranya no kugambanirana bashaka ubutoni. FPR ntikiriho, hasigaye Paul Kagame n’umucurabwenge we Tito Rutaremara, uyu ni na we uhimbira Kagame ya magambo yo gutukana no kwishongora. Abandi bose, abasivili n’abasirikari, bari muri FPR kuko barahiriye kudatatira igihango, utinyutse kuzamura ijwi akaba yicwa nta rundi rubanza. Ibyo babyemera nk’idini, ndetse abitwa abanyabwenge kurusha abandi muri FPR bafite za diplome z’ikirenga birinda kugaragaza ko hari igitekerezo bafite. Muri FPR, nta wundi wemerewe gutanga igitekerezo usibye Kagame na Rutaremara.
Ubwanditsi