Abaturage ba Kivu y'amajyaruguru barahamagarira umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu ku Rwanda na Uganda

Publié le par veritas

http://www.rfi.fr/sites/filesrfi/imagecache/rfi_43_large/sites/images.rfi.fr/files/aef_image/000_Par7135850_0.jpgAmakuru dukesha radiyo mpuzamahanga y’abafaransa RFI, aratangaza ko imiryango inyuranye y’abaturage batuye Kivu y’amajyarugu muri Congo bashyigikiye igitekerezo cyatanzwe na perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete, wafashe iya mbere agasaba abayobozi b’igihugu cy’u Rwanda na Uganda ko bagomba gushyikirana n’imitwe irwanya ubutegetsi bw’ibyo bihugu iri muri Congo kugira ngo umutekano uhamye ugaruke mu karere kose.

 

Umuyobozi w’iyo miryango inyuranye muri Kivu Bwana Jean Sekabuhoro avuga ko abaturage batuye Kivu y’amajyaruguru basanga icyo gitekerezo cya perezida Jakaya Kikwete ntako gisa ; kuko gikuraho impamvu zose zituma ibihugu by’u Rwanda na Uganda byohereza ingabo zabyo muri Congo byitwaje kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya leta zabyo.

 

Uwo muyobozi w’imiryango ituriye Kivu y’amajyaruguru arahamagarira umuryango mpuzamahanga gushyira igitutu kuri leta y’u Rwanda na Uganda kugirango ibyo bihugu bishyikirane mu maguru mashya n’inyeshyamba zirwanya leta z’ibyo bihugu ziri kubutaka bwa Congo kandi ibyo bihugu bikayoboka inzira ya demokarasi nk’uko ibindi bihugu by’Afurika birimo na Congo byimakaje umuco wa demokarasi.

 

Amoko y’abahunde,Ngenge, abahutu n’abatutsi kimwe n’abaturage ba Walikare babinyujije kubayobozi bahagarariye ayo moko bishimiye ko igihugu cya Tanzaniya cyohereje ingabo mu mutwe udasanzwe wa ONU ,ugomba kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

 

 

Ubwanditsi.

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article