RWANDA : KAGAME nawe arashinja KABILA gufasha umutwe wa M23 wivumbuye ku ngabo za Kongo muri kivu y’amajyaruguru !

Publié le par veritas

Kabile au dos de kagaUrwanda rurashinja Kinshasa gushyigikira umutwe wivumbuye ku ngabo zayo witwa M23 kandi uwo mutwe ukaba ubogamiye kuri Bosco Ntaganda ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, uwo mutwe uyobowe n’umukoloneli witwa Makenga. Amakuru atangazwa na Africa.kongotimes.info aravuga ko hari indege nimero 727 yagemuriye umutwe wa CNDP (ariwo wihinduyemo M23) ibikoresho bya gisilikare bihwanye na toni 200 n’imyambaro myinshi ya gisilikare,iyo ndege ikaba yarakodeshejwe na leta ya Kabila ivuga ko igemuriye ingabo za Kongo ibikoresho by’intambara ; iyi nkuru yo kugemurira ibikoresho abarwanya leta ya Kongo ikaba yaratanzwe n’umunyamakuru w’umunyarwanda wo kuruhande rwa leta ya Paul Kagame ;uwo munyamakuru aravugako niba abayobozi ba Kongo batavugishije ukuri ku kibazo k’intambara ibahuje n’uriya mutwe wa M23 ngo mbere y’amasaha 72 araba yashyize ahagaragara ibimenyetso byose byatanzwe n’abanyezambiya birimo imikono y’abayobozi ba Kongo mu masezerano yo kugemurira intwaro umutwe wa M23.

 

 

Muri iki gitondo (taliki ya 11/06/2012) , umwanditsi w’ikinyamakuru cyandikirwa mu Rwanda yavugiye kuri radiyo Tuganire ivugira mu Rwanda ko agiye gushyira ahagaragara ibimenyetso byose afite byerekana ko ubutegetsi bwa kabila aribwo bufasha Bosco Ntaganda n’uriya mutwe wabwigometseho witwa M23 niba Kinshasa itavugishije ukuri ku mavu n’amavuko y’iriya ntambara iri muri Kivu y’amajyaruguru. Uwo munyamakuru akomeza avuga ko mu kwezi kwa werurwe 2012 hari indege nimero 727 yakodeshejwe kunyungu z’ingabo za kongo (FARDC) yatwaraga ibisanduku 18 bishobora gupima hafi toni 30 inshuro imwe ; iyo ndege ikaba yarakoze ingendo 12 iva Kinshasa ikanyura mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya zambiya ; iyo ndege ikaba yaratwaye ibikoresho by’intambara birengeje igipimo cya toni 200 hiyongereyeho n’imyenda ya gisilikare byose bikagemurirwa umutwe wa CNDP. Jenerali Bosco Ntaganda niwe wakiriye ibyo bikoresho akaba yarahise abigaburamo ibice bibiri : Toni 140 zibyo bikoresho Ntaganda yazohereje ahitwa Runyoni ariho hari ibirindiro bya CNDP naho toni 60 z’ibyo bikoresho Ntaganda abirekera iwe i Masisi ari naho yagombaga gutegurira ibitero byo kurwanya ingabo za Kongo.

 

Amakuru kandi atangazwa n’icyo kinyamakuru aremeza ko Bosco Ntanganda noneho yavuye ku izima akaba yiteguye kwishyira urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI ariko akifuza ko yarujyanamo na Prezida wa Kongo Joséph Kabila ngo kuko afite ibimenyetso bihagije by’uko bafatanyije ubwicanyi aregwa muri Ituri no muri kivu !

 

Twibaze kuri aya makuru !

 

Mu mpera z’iki cyumweru turangiza niho leta ya Kongo yemeje ko amakuru yose yavuzwe n’umuryango w’abibumbye ndetse na raporo z’umuryango urengera uburenganzira bw’ikiremwa muntu HRW ko leta y’uRwanda itoza abarwanira umutwe wayivumbuyeho wa M23 ndetse ko na leta y’u Rwanda iha intwaro abarwanyi b’uwo mutwe ari impamo. Mu minsi yashize mu kwezi kwa gatanu 2012 hari abarwanyi b’uwo mutwe bafatiwe kurugamba n’ingabo za Kongo na MONUSCO abandi bishyira mu maboko yabo, benshi muri abo barwanyi basanze ari banyarwanda ndetse barimo n’abana !

 

Muri uko kwezi kandi ingabo za loni niza Kongo zafashe amatoni menshi y’intwaro zari zihishe kwa Ntaganda harimo n’intwaro zikomeye ; birumvikana ko bahereye kuri izo ntwaro impuguke z’ingabo za loni niza Kongo zahise zimenya aho izo ntwaro zakorewe n’igihugu cyaziguze , kuburyo leta y’u Rwanda nta kindi yakongera kuvuga mu bimenyetso biba byagaragajwe by’uko ifasha abarwanya leta ya Kongo , kiretse Leta ya FPR ivuze ko hari umutwe w’ingabo zawo watorokanye izo ntwaro zayo noneho bikaba nk’iby’inkotanyi- Museveni na Habyarimana, uwo mukino rero ubu ntiworoshye kuwukina gutyo mu kibazo cya kongo.

 

Mubyukuri rero amahanga yafatiye mu cyuho leta y’u Rwanda muguteza umutekano muke muri Kongo , none amakuru nkaya avuga ko ari Kabila ufasha abamurwanya leta y’u rwanda yaba iri kuyahimba ku mpamvu 2 :

 

a)leta y’u rwanda iarashaka kwereka abakongomani n’amahanga ko leta ya Kabila ariyo nkomoko y’intambara y’abayivumbuyeho ko atari u Rwanda ko kandi inkomoko yo gufasha abo bivumbuye kuri leta ya Kongo Kabila abiziranyeho na Kagame, ubwo bizaba bishimangiye ko Kabila ari umunyarwanda wacengeye leta ya Kongo (nkuko abakongomani benshi babivuga) bityo amakuru nkayo akurure amacakubiri muri leta ya Kabila noneho iyo leta inanirwe kurwana urugamba rw’abayivumbuyeho kuko izaba ifite amacakubiri n’urwicyekwe ; maze ayo mayeri abyare umusaruro nkuko byagendekeye leta ya Habyarimana na MRND hakaba isubiranamo ibyo kurwanya umwanzi bikajya kuruhande, Inkotanyi zigafata igihugu !

 

b) Birashoboka ko leta ya Kongo yaba yaraguze ziriya ntwaro n’ibikoresho bya gisilikare ishaka kubyoherereza ingabo zayo zari mu burasirazuba bwa Kongo (Kivu) noneho ikabinyuza mu Rwanda kuko ariho hegereye aho yashakaga kubijyana, noneho Bosco Ntaganda akabyakira kuko yari umuyobozi w’ingabo za Kongo muri kariya karere ariko bitewe ni uko yari abiziranyeho na kagame , agahita ahisha ibyo bikoresho mu rwego rwo gutegura intambara n’igihugu cya Kongo ; none ubu leta y’u Rwanda ikaba yakoresha ayo mayeri y’izo ntwaro zafashwe kugirango yereke amahanga ko ntaho ihuriye nazo ko ahubwo ari Kongo ifasha abayitera !

 

Uko leta y’u Rwanda yabigenza kose , amayeri yose yakoresha ntacyo yahindura cyane kuko bimaze kwigaragaza ko ariyo nyirabayazana y’umutekano muke muri kiriya gihugu cya Kongo ndetse n’akarere kose k’ibiyaga bigari, igihe kikaba ahubwo kiri kurenga kugira ngo ubutabera mpuzamahanga bukurikirane Paul Kagame mu mahano yose yakoreye muri Kongo !

 

Tuzakomeza tubakurikiranire  hafi aya makuru y’intambara muri Kongo !

 

 

Kamanze Déo

Veritasinfo

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article