Nyamasheke: Musoni Antoni w'imyaka 70 yambuye abaturage 40 amasambu yabo, ubutegetsi bwituramiye! (leprophete.fr)
Publié le par veritas
/http%3A%2F%2Fu.jimdo.com%2Fwww27%2Fo%2Fsab82ff30b53993fb%2Fimg%2Fi8f5781f55ab66f32%2F1339333345%2Fstd%2Fniba-imiyoborere-myiza-ya-fpr-bisobanura-gutererana-abaturage-mu-gihe-bamburwa-udusambu-twabo-kugira-ngo-barusheho-gutindahara-major-wa-nyamasheke-akwiye-igikombe-koko.jpg)
Muri iyi nyandiko yanjye ntabwo ngambiriye kuvuga amavu n’amavuko ya Musoni kuko uretse we ubwe nta n’undi uyazi. Icyakora abagenekereza bavuga ko abyarwa n’umugore Nyirantabwa w’umutware Bisanana waba warayoboye mu Kinyaga.
Uyu Musoni akaba yariyemeje kwigarurira ubutaka bwaho yumva se yaba yarabaye hose ndetse ngo n’aho inka za se zaba zararishije cyangwa zarataramiye!
Hashize igihe havugwa inkuru y’uyu Musoni n’abaturage batuye ku musozi wa Kidashira bigera ndetse n’ubwo abantu benshi bashyira mu majwi akarere ka Nyamasheke ko kadashaka kumva akarengane k’abaturage! Aha rero niyo mpamvu nibajije ibi bibazo bikurikira nkaba nsaba abasomyi kumfasha kubishakira igisubizo:
(1)Uyu Musoni ni muntu ki ku buryo ari hejuru y’amategeko?
(2)Ese koko ashyigikiwe n’ubuyobozi mu karengane akorera rubanda ?
(3)Ese haba hari abandi bantu mu gihugu bafite agatuza nk’aka Musoni ?
Kugira ngo muze kumfasha kubona ibisubizo by’ibi bibazo munyemerere mbanyuriremo mu ncamake uko njye nzi iby’uyu Musoni. Uyu mugabo ngo yaba yarahunze mu mvururu zo muri 1959 nyuma aza gutahuka aho Inkotanyi zifatiye ubutegetsi. Akigera muri Cyangugu, Musoni yegereye abaturage batuye mu Bushenge hafi n’isoko ndetse na Bumazi arabanyaga ngo batuye mu kwabo. Kubera ubwoba bari bifitiye muri icyo gihe abenshi barongeye baramugurira abandi barimuka, abemeye kumuhakwaho akabahaho akarima gato. Nyuma ayo masambu abambuye akayagurisha akinywera akayoga. Musoni kuberako ntacyo ariza wa mugani we dore ko nta mwana agira, yarahiye ko adashobora no kubaka inzu. Agenda yigabiza amazu y’abantu bari batuye mu Bushenge ku bitaro dore ko amenshi ba nyirayo badahari.
Aho amariye rero gushyekerwa amaze no gushirirwa, yibutseko ise Bisanana ngo yari atunze inka kandi zikaba zarataramiraga ku musozi wa Kidashira! Abaturage bahafite amashyamba n’ibindi bikorwa bumvise ko aribo batahiwe ariko bakagira ngo ni ibikino. Bidateye kabiri babona umugabo Musoni yadukanye impapuro ngo zerekana ko yabatsinze mu rukiko Kidashira yose ikaba ari iye. Abenshi baketseko ari impimbano ntibaziha agaciro bakomeza imirimo yabo. Ntibyateye kabiri baza gusobanurirwa ko uwo Musoni ngo yaburanye na Komini Gisuma kuko ariyo yabagabiye ngo akayitsinda kuberako yahamagawe gatatu kose ntiyitabe! Abaturage mu gihe bibazaga impamvu atari bo barezwe kandi aribo ba nyir’ibikorwa, ahubwo Komini nyirugutsindwa yari iyobowe na Ngarambe Theodomir icyo gihe yabokeje igitutu ngo nibatange iby’abandi.
Abo baturage nabo biyemeje gutanga ikirego mu rukiko dore ko Musoni yari yatangiye gutemagura amashyamba yabo. Ntibyatinze cyane, icyari komini Gisuma kinjira mu cyahoze ari akarere k’Impala, Theodomir asimburwa na Kayitarama Epimaque akuweho n’amatora. Abaturage bati nibura wenda uriya muyobozi azaza ashyira mu gaciro adufashe gukemura ibibazo . Muri icyo gihe hari hagezweho gahunda yo kugabana amasambu. Kayitarama wivugiraga ko nawe atumva ukuntu ubutaka bw’abaturage 40 burimo ibikorwa bwabohozwa ako kageni, yafashe nawe umwanzuro wo gukurikiza itegeko ryo kugabana ariko nabyo bikorwa mu buryo butumvikana. Abaturage bo basabaga ko hagombye kubanza kurindira urubanza kandi Musoni agahagarikwa gutema amashyamba yabo. Musoni we yavugaga ko nta mpamvu yo gutegereza urubanza kuko ibizaruvamo abizi nta kigomba guhinduka ku myanzuro afite!
Ibyifuzo by’abaturage byakubwe na zero, Kayitarama n’abari baherekeje Musoni batambagira umusozi wose n’amaguru bucya mu gitondo abaturage babwirwa ko Musoni yahawe ½ cy’umusozi kandi agafata ahakora ku muhanda! Abaturage barumiwe ariko bakomeza kwizera ko wenda ubuyobozi buzabagabanya ahasigaye cyangwa bukabagabira ahandi. Itariki yo kuburana yagera abaturage bakumva ngo Musoni ntiyabonetse, ubundi ngo bahinduye abacamanza…. Ubwo niko Musoni yakomezaga gusarura aho yahawe nta nkomyi, abandi ngo ntawemerewe gutema n’igiti kuko ntawe uzi ahe. Reka rero aho byaje kubera ingorabahizi, Musoni arangize aho yitaga ko yahawe yadukire n’ahahawe abaturage kandi ntihagire umukoraho.
Ubwo icyari akarere k’Impala cyari kimaze kuba Nyamasheke. Umuturage yavuga agasubizwa ngo muceceke Musoni yarabatsinze. Ubwo Musoni nawe ati ariko ko numva ko mwareze ubundi mwarindiriye urubanza nkazabariha niba mubona mwantsinda ?
Reka rero nyuma y’imyaka 10 muri uku kwa gatanu 2012 ngo rwa rubanza rusomwe! Bati imyanzuro ivuze ko mugenda mukagabana na Musoni! Bari kugabana iki se ko yarangije ibikorwa byose byarimo? Nta n’indishyi nibura z’ibyo yangije. Aha twibutse ko kureba ibyanditse kuri izo mpapuro yagenderagaho mbere usanga zigaragaza ko Kidashira ari urwuri rwa se, bakaba baramusabaga gufata ubutaka abaturage bamaze gusarura ibyabo!
Abaturage n’agahinda kenshi bahise bongera kujurira ndetse babwirwako urubanza ruzasomwa ku itariki ya 2/7/2012. Ese aho ruzaba ? Musoni we yivugira ko ntawe urega uwo aregaho ko ndetse bagombye kuhibagirwa. Aremezako iyo Kidashira ayifitemo umushinga ukomeye ngo azakorana n’abayobozi. Ese aho umuntu yabihakana ?
Ngaho rero muzambwire ukuntu waterura ukaririmba ko mu Rwanda hari ubwigenge, ko hari ukwishyira ukizana, ko abaturage bafite uburenganzira bungana, mu gihe umukambwe nk’uyu w’imyaka irenga 70, yimura abantu 40 mu masambu yabo ntihagire ukoma. Ese aba baturage bazicecekera bamureke koko ?
Reka mpinire aha , mbashimiye ibisubizo binyuranye muzampa. Mu minsi iza nzabagezaho impapuro zirebana n’urubanza Musoni yatsinze Komini none abaturage akaba aribo bari kubihonyorerwamo. Ese ko Komini yari igifite amasambu y’ibiharabuge kuki itamuhaye ingurane ahandi ? Ese ubu abatujwe mu midugudu bose hazajya haza inkonkobotsi ibambure ibikorwa byabo ?Muzambwire namwe ukuntu inka imenya guhitamo ahazacibwa umuhanda, bityo ikarisha haruguru yawo utaracibwa! Iryo banga ryihariwe n’inka za Bisanana gusa !
Murakoze murakabaho mu bworoherane!
AKWILINA UWIBAMBE
SEGITERI BUGUNGU
CYANGUGU