Rwanda: Imbere ya Polisi na Musoni, Muvunyi yatinyutse gusaba abanyamakuru guhaguruka bakarwanira uburenganzira bwabo !

Publié le par veritas

[Ndlr: "Agatinze kazaza ngo ni amenyo ya ruguru!" Abategetsi ba leta ya Paul Kagame bahora bashyira mu majwi umuryango wita kubanyamakuru "Reporters sans Frontières"bavuga ko uvuga ibyo utazi, ko raporo zawo ku Rwanda zififitse..., none abanyamakuru mu Rwanda batangiye gukura kuburyo batangiye gutinyuka bakabwiza ukuri leta  ya Kagame ko bahohoterwa kumugaragaro bitavuzwe n'abanyamahanaga!]

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki 02 Gicurasi, ni itariki Isi yose iba yizihizaho ubwisanzure bw’itangazamakuru, abanyamakuru bo mu Rwanda bawizihije bishimira ibyo bamaze kugeraho ariko baninubira kuba hakiri abakurikiranwa bahorwa umwuga wabo.

 http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/180.jpg

Umunyamakuru Ntarindwa Théodore yanenze police nayo ihibereye kuba yambura abanyamakuru ibikoresho igasiba amafoto cyangwa amajwi bafashe.


Mu rwego rwo kwizihiza uyu munsi, ku gicamunsi cy’ejo kuwa gatanu Ikigo cy’Igihugu cy’imiyoborere (RGB) ari narwo rwego rwa Leta rufite aho ruhuriye n’Itangazamakuru n’inama y’igihugu yo kwigenzura kw’abanyamakuru ‘Rwanda Media Commission (RMC)’ bateguye ibiganiro byahuje abanyamakuru, abayobozi b’ibitangazamakuru n’abayobozi mu nzego za Leta baganira ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda.


Mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abanyamakuru, bagaragaje ko hari aho bavuye n’aho bamaze kugera mu myaka 20 ishize itangazamakuru ryambitswe icyasha cyo gushyigikira umugambi wo kurandura Abatutsi.


Gusa, bakagaragaza ko hakiri ibibazo byinshi mu mwuga wabo birimo : «ubukene, kudafatwa neza kukazi, ubumenyi bucye butuma n’ubunyamwuga bugenda nabi, kutubahwa, inzego za Leta nka Police zibivangira mu kazi, abayobozi badatangira amakuru ku gihe n’ibindi».


Fred Muvunyi, umuyobozi wa RMC yavuze ko mu by’ukuri guverinoma yakoze byinshi ishyiraho amategeko agamije gushyira mu buryo itangazamakuru, igisigaye ari uko yanubahirizwa, abanyamakuru ntibongere gufatwa na Police bazira umwuga wabo.


Muvunyi asanga bibabaje kuba abanyamakuru bizihiza umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru muri iki cyumweru hari umunyamakuru police yahase ibibazo bijyanye n’umwuga we, undi akaba aherutse kwitaba ubushinjacyaha, mu cyumweru gitaha undi akazaburanishwa mu nkiko bose bazira umwuga wabo.


Ubusanzwe itegeko rishyiraho RMC riteganya uburyo n’ubwoko bw’ibibazo bijyanye n’itangazamakuru ishinzwe, bigashimangirwa n’agatabo k’amahame ngengamyitwarire y’abanyamakuru, ibyo byombi biyiha ububasha bwo gukemura ibibazo byose bijyanye n’umwuga w’itangazamakuru.


Muvunyi yaboneyeho gusaba ko ingingo zirebana n’icyaha cyo gusebanya (kuvugaho umuntu amakuru atari yo) ‘Defamation’ mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda zavugururwa kuko uko ziteye ubu ngo zibangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru, dore ko n’abanyamakuru batatu bavuzwe haruguru aribyo bakurikiranyweho.


Ati “Abanyamakuru namwe mukwiye guhaguruka mukarwanira uburenganzira bwanyu, ubwisanzure bw’itangazamakuru burarwanirwa, ntibusabwa gusa.”


Gusa kandi yongera gushimangira ko n’abanyamakuru badakwiye kwitwaza uburenganzira n’ubushobozi bafite ngo bakore ibyaha, kuko ngo ibyaha bidafite aho bihuriye n’umwuga wabo RMC itazigera ibashyigikira.


Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni nawe wari witabiriye ibi biganiro, yavuze ko guverinoma nayo yifuza ko itangazamakuru rikora mu bwisanzure bwuzuye kandi ngo yiteguye gufasha kugira ngo itangazamakuru ryo mu Rwanda naryo ritere imbere.


Musoni avuga ko n’ubwo hakozwe byinshi, hakiri na byinshi byo gukora cyane cyane mu mikorere, mu kubaka ubumenyi n’ubushobozi by’abarikora, kubarinda no kurinda abaturage bakurikirana iryo tangazamakuru kandi ngo mu gihe byose byagezweho nibwo ubwisanzure bw’itangazamakuru nyabwo buzaba bugezweho.


Ku bibazo by’abanyamakuru badahembwa n’abadafatwa neza kukazi, Musoni yasabye abayobozi b’ibitangazamakuru kwibuka ko abo bakoresha nabo bagengwa n’itegeko ry’umurimo nk’abandi, bakabaha ibyo umukozi wese agenerwa n’itegeko.

 Avuga ku banyamakuru bagikurikiranwa bazira umwuga wabo

http://www.umuseke.rw/wp-content/uploads/244.jpg

Avuga ku kibazo cyagaragajwe na RMC cy’abanyamakuru bagihamagazwa n’izindi nzego zirimo na Police bababaza ibibazo bijyanye n’umwuga wabo, Minisitiri Musoni yabaye nk’ushyigikira inzego za Leta, avuga ko bashobora kuba batazi ko hari urundi rwego ruba rubishinzwe.


Asaba RMC gukora ubukangurambaga mu nzego zose z’Abaturarwanda bakayimenya kandi bakamenya ibyo ikora.


Yagize ati “Turifuza ko namwe muba abakire vuba, tubikoreye mu buryo bw’umwuga, twe muri guverinoma bizadushimisha, igikuru ni uko twese dukomeza gufatanya kugira ngo dukomeze umusanzu wo kubaka igihugu cyacu.”


Musoni ariko yanasabye abanyamakuru kugira ubutwari bwo kurwanya umuntu wese utifuriza icyiza, aribyo yise “kudatiza umuhoro abashaka gusenya igihugu cyacu”.


Imiryango mpuzamahanga ikora ibyegeranyo ku bwisanzure bw’itangazamakuru ku Isi ikunze gushyira u Rwanda mu myanya ya nyuma, n’ubwo Leta y’u Rwanda yo ivuga ko ibyo byegeranyo itabyemera kuko ngo ababikora baba bafite izindi ntego mbo zo gusenya.

 

Vénuste Kamanzi

UMUSEKE.RW

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article