Rwanda: Abajya kwiga hanze y'igihugu barakekwaho kwifatanya n'umwanzi !
Minisitiri w’Ubutegetsi w’Igihugu, James Musoni, yabwiye Abanyamusanze ko abantu bashaka kongera ubumenyi hanze y’igihugu bari mu kazi bagomba kubisabira uruhusa ababakuriye mu kazi kuko bashobora kuba bajyanwa n’izindi gahunda.
Minisitiri Musoni yagize ati: “Twebwe twafashe icyemezo cy’uko abayobozi n’abakozi bo mu nzego za Leta kugira ngo bajye kwiga hanze bataye akazi bagomba kubanza kubisabira uruhusa bakerekana n’impamvu ari ho bagiye kwiga niba hari Abanyamusanze bajya kwiga hanze bagomba kubanza kubisobanurira ababayobora.”
Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamusanze tariki 30/04/2014, Minisitiri Musoni yakomeje avuga ko bigira ingaruka ku musaruro batanga mu kazi kuko byica akazi, ikindi ngo nta bumenyi n’uburere bahakura buruta ubwa hano. Ati: “Ubumenyi si imibare cyangwa siyansi habamo n’uburere mboneragihugu. Uburere mboneragihugu wajya kwiga muri Kongo ni ubuhe?”
Minisitiri Musoni yabwiye Abanyamusanze ko atumva impamvu bajya kwiga hanze kandi n’amafaranga y’ishuri ari hejuru y’ayo mu Rwanda, yongeraho ko hari abitwaje kwiga babikoresha nabi, bajya mu bikorwa byo kwifatanya n’umwanzi, hakaba hari impungenge z’uko n’abandi ari ko bimeze.
“Urumva nk’abajyayo bashobora kuba bajyanwa n’ibindi bitari uburezi kuko hano amashuri arahari. Hari uwo nabonye wishyura ibihumbi 600 kandi hano amashuri ya Privee ni 500 na 400,” Minisitiri Musoni.
Ngo bashyikirije Minisitiri y’Uburezi urutonde rw’abanyeshuri biga hanze ngo babafashe gukomeza amashuri yabo mu mashuri yo mu Rwanda.
Hari abantu bajya kwiga muri Kongo ndetse na Uganda cyane cyane mu mpera z’icyumweru ariko nubwo umubare wabo ushobora kuba utazwi bashobora kuba ari benshi, abakozi ba Leta by’umwihariko bashaka kwiga ubuganga bagiye gushaka icyiciro cyisumbuyeho i Goma muri Kongo kuko mu Rwanda nta mashuri ahagije yabyo yari ahari na make yari ahari yarahendaga cyane.
Nshimiyimana Leonard (kigalitoday)