Rwanda: Havutse ishyaka rishya ryitwa PPR-IMENA rifite gahunda yo kujya gukorera politiki mu Rwanda!
[Ndlr:Havutse ishyaka rishya ryitwa PPR-IMENA, rishinzwe n’abanyarwanda baba mu gihugu cy’Ububiligi.Bimwe mu bishya iri shyaka rihita rigaragaza ni uko ryashinzwe n’abahoze ari abayoboke b’ihuriro rya RNC, umwe mubayobozi baryo yahise agirana ikiganiro n’ikinyamakuru "igihe.com" kiri i Kigali kikaba gikorera mu kwaha kwa FPR kandi, uwo muyobozi wa PPR akaba yahise atangaza ko ishyaka ryabo ryiteguye kujya gukorera politiki mu Rwanda n'ubwo atavuze igihe rizagendera; iyi nkuru kuri iri shyaka yateguwe n’igihe.com]
Nyuma y’aho bamwe mu bayoboke b’ishyaka Rwanda National Congress (RNC) bo mu gihugu cy’u Bubiligi bitandukanyije naryo, kuri ubu bashinze ishyaka rishya, baryita PPR - Imena (Parti Populaire Rwandais).
Icyenda mu bahoze ari abayoboke ba RNC bashinze ishyaka rishya nyuma yo gusanga batari bahuje gahunda n’abarigize, nk’uko twabitangarijwe na Hakizimana Célestin, Umunyamabanga Mukuru wa PPR - Imena mu kiganiro yagiranye na IGIHE kuri telefone, wavuze ko iri shyaka rishya ritandukanye cyane na RNC we na bagenzi be bahozemo. Yagize ati “Twe muri PPR-Imena tugamije inzira y’ubworoherane. “
Nk’uko bigaragara ku rutonde rw’ abarwanashyaka b’ikubitiro rukubiye mu itangazo ryagenewe abanyamakuru, abenshi bahoze babarizwa mu ishyaka RNC ryashinzwe na Rudasingwa Theogene, Gerard Gahima n’abandi.
Ikindi kigaragara kuri urwo rutonde ni uko abaruriho bose imirimo bahawe muri PPR-Imena usanga ari nayo bari basanzwe bashinzwe muri RNC, uretse nka Kazungu wari umuhuzabikorwa wa RNC mu Bubiligi, ubu akaba ari Perezida wa PPR-Imena.
Abashinze iri shyaka barimo Kazungu Jean Paul, ari nawe Perezida waryo, Rutayisire Phocas uribereye Umujyanama ushinzwe politiki n’ubutegetsi akaba n’umuhuzabikorwa mu mujyi wa Paris, Habimana Bonaventure uribereye Umujyana ushinzwe ubukungu, ubucuruzi n’imari, Rubungiza Protogène, Umujyanama ushinzwe ubukangurambaga, akaba n’umuhuzabikorwa w’Ububiligi, Umujyanama ushinzwe uburezi, amakuru n’itumanaho yagizwe Bakundukize Hassan, naho Hakizimana Célestin agirwa Umunyamabanga mukuru, Karengera Augustin, yagizwe Umubitsi akaba n’umuhuzabikorwa mu mugi wa Rouen, naho Nyirinkindi Pièrre agirwa Umuhuzabikorwa wungirije w’Ububiligi, mu gihe Kavurati Kayihura Bryan we yagizwe Komiseri ushinzwe urubyiruko.
Twashatse kumenya niba iri shyaka PPR-Imena rizakorera mu mahanga cyangwa niba hari gahunda rifite yo gukorera mu Rwanda, Hakizimana adutangariza ko gahunda yo kuhakorera bayifite, gusa ntiyadutangariza igihe nyacyo.
PPR-Imena ribaye ishyaka rishya rije rivuga ko rizakorera mu Rwanda, ryiyongera ku yandi arenga 20 asanzwe akorera mu muhanga, yiganjemo atavuga rumwe na Leta.
Source : igihe.com