M23-Rwanda: Lambert Mende arasaba leta y'u Rwanda gufata Bosco Ntaganda wahungiye muri icyo gihugu agashyikirizwa urukiko mpuzamahanga!

Publié le par veritas

http://www.jambonews.net/wp-content/uploads/2013/03/BoscoNtagandaSoldiers2.jpgGénéral Bosco Ntaganda ushakishwa n’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga CPI yahungiye mu Rwanda kuri uyu wa gatandatu taliki ya 16 werurwe 2013 nk’uko byemezwa n’umuvugizi wa leta ya Congo Bwana Lambert Mende ; ayo makuru y’uko Bosco Ntaganda yahungiye mu Rwanda anemezwa n’ikinyamakuru cyo mu gihugu cy’Ububiligi « blog.le soir »aho cyemeza ko Bosco Ntaganda yambutse umupaka w’u Rwanda kuwa gatandatu taliki ya 10 werurwe 2013 saa yine za mu gitondo anyuze kumupaka wa Kabuhanga.

 

Nyuma y’ihunga ry’uwahoze ari umuyobozi w’umutwe wa M23 Pasteri Jean Marie Runiga, ubu noneho ni Gen Bosco Ntaganda nawe wahunze , abo bayobozi bombi bakaba ubu bari mu Rwanda. Umuvugizi wa leta ya Congo avuga ko Bosco Ntaganda yambukanye n’abasilikare barenga 100 ba M23 igice kimubogamiyeho. Abandi bahungiye mu Rwanda ni Séraphin Milindi umuvugizi w’icyo gice,Gen Baudouin Ngaruye na Col Zimurinda bari kumwe n’abasilikare barenga 600 bose u Rwanda rukaba rwarabambuye intwaro bari bafite.Ikinyamakuru « blog.le soir » kivuga ko Col Zimurinda yitabye Imana umurambo we ukaba uri mu Rwanda.

 

Bwana Lambert Mende, umuvugizi wa leta ya Congo avuga ko u Rwanda ntaburenganzira rufite bwo guha ubuhungiro Bosco Ntaganda nk’uko amasezerano yashyizweho umukono Addis Abeba n’ibihugu 11 harimo n’u Rwanda abisaba ; ayo masezerano akaba yari ahagarariwe n’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye mu rwego rwo  kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

 

Lambert Mende yavuze ko nta gihugu na kimwe gishobora guha ubuhungiro cyangwa  kwakira kubutaka bwacyo abanyabyaha bashakishwa n’urukiko mpuzamahanga, cyangwa abanyabyaha bafatiwe ibihano n’umuryango mpuzamahanga. Yagize ati : « Dutegereje kureba uko ubutegetsi bw’u Rwanda buzubahiriza ayo masezerano mpuzamahanga ».

 

Twabibutsa ko igihugu cy’u Rwanda gishinjwa n’umuryango mpuzamahanga wa ONU ko aricyo cyaremye kikanafasha inyeshyamba za M23 ziteza umutekano muke muburasirazuba bwa Congo zikaba zimaze gukura abaturage mu byabo bagera hafi ku bihumbi 250.

 

 

 

Veritasinfo.fr 

 


Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
J
<br /> Karabaye!!! Ko numva se Kagame na Leta ye ari indashykirwa mu guhana abanyabyaha aho Ntagana ntaza kuberekana ko ibinyoma byabo byarenze igipimo!!!! Burya koko urabeshya ukabeshya yewe ukongera<br /> ukabeshya, nyuma nawe ukibeshya....Nta bya Senior 4!!<br />
Répondre