RWANDA: Abize mu gifaransa basubijwe ku ntebe y'ishuri

Publié le par veritas

Nkuko iyi nkuru tuyikesha ikinyamakuru izuba, abarimu bose barategurirwa amahugurwa yo kuvuga icyongereza! Ese ubu bumenyi bw'ururimi rw'icyongereza bwigirwa mu mahugurwa buteye bute? abahanga bazadukurikiranire neza uburyo umuntu yakwiga ururimi mu kwezi cyangwa se mu mezi akajya kwigisha abandi! Harya ngo icyongereza kiroroha! Njye imyigishirize y'indimi mu Rwanda irantera impungenge kandi si n'indimi gusa kuko n'andi masomo bayigisha muri izo ndimi mwarimu atigeze yiga! Hejuru y'iyo myigishirize navuga ko ififitse hikubiseho n'ibibazo by'abana baziga kaminuza bakazirwariza muri twose!

Aho imbaraga leta yashyiraga mu burezi ntigiye kuzishyira ahandi kuko ababonye diplômes za merci kagame barangije, none isura y'uburezi ikaba ihindutse! Ababona ibintu ukundi bazatubwire!

Charles MURIG

 

Mu gihe abarimu b'Abanyarwanda bigisha mu mashuri abanza n'ayisumbuye bazatangira guhugurwa ku itariki ya 22 Ukwakira 2010 kugeza ku wa 24 Ukuboza 2010, impuguke z'Abanyarwanda hamwe n'abanyamahanga baturutse mu bihugu bikikije u Rwanda batangiye amahugurwa y'uburyo bazigisha abandi.

Nk'uko umuyobozi wa Komisiyo y'abarimu mu Rwanda Muvunyi Emmanuel yabivuze atangiza amahugurwa ku mugaragaro, yavuze ko aya mahugurwa abaye ku nshuro ya kabiri ariko ay'uyu mwaka akaba afite umwihariko wo kwigisha kuvuga icyongereza.

Muvunyi yavuze ko abarimu bazahabwa amahugurwa barenga 45,000 bakazayahabwa n'impugike zigera kuri 946. Muvunyi yavuze ko buri cyumba kizajya kijyamo abarimu bari hagati ya 35 na 45. Yavuze kandi ko mu gihugu hose hari amahuriro 3 ahugura abarimu bazigisha abandi.

Uburyo bwakoreshejwe bwo gutoranya abarimu bagomba kwigisha abandi, yavuze ko hakoreshejwe ipiganwa ndetse n'ikizamini, ati' Abanyarwanda batoranyijwe bagatsinda n'ikizamini bagera kuri 616 abasigaye bose bakaba abanyamahanga."

Muvunyi yavuze ko abo barimu batoranyijwe kwigisha abandi buri mwarimu azajya ahembwa amafaranga ibihumbi 20.000frw naho umunyamahanga agahembwa ibihumbi 25.000frw.

Umwe mu mpuguke zaturutse mu gihugu cya Uganda muri Tororo, Aryong Hellen yavuze ko uburyo bazakoresha iminsi 5 n'ibyumweru 5 bigisha abarimu , ati " hazakoreshwa uburyo bwo kuvuga gusa ndetse n'ingero zitandukanye."

Kuba bagiye guhugura abarimu bamaze igihe bigisha mu rurimi rw'igifaransa, yavuze ko umuntu amenya ururimi bitewe n'uburyo akoresha mu kuruvuga.

Umwe mu bahugura abarimu bazahugura abandi w'umunyarwanda Gasingirwa Gaudy yavuze ko uyu mwaka bashaka kumara ubwoba abarimu bakavuga ururimi rw'icyongereza.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article