RWANDA: Umuvunyi yagaragaje ibitagenda, ariko ibibazo nyabyo bisenya igihugu ntacyo yabivuzeho

Publié le par veritas

Tito RutaremaraNkuko tubisoma muri aya makuru y'igihe, umuvunyi yatanze raporo y'ibitagenda, ni ubwo ntacyo yavuze kuburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ubutabera nyabyo byashegeshe kiriya gihugu kandi nabiriya yashoboye kuvuga iyaba byakosorwaga ntibikomeze kujya bigaruka muri raporo ya buri mwaka !
 
Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ugushyingo 2010, Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara yashyikirije raporo y’ibikorwa by’urwego rw’umuvunyi umwaka wa 2009-2010, muri iyi raporo ibigo bimwe bikaba byaragaragayemo ibibazo bisabwa kwisubiraho.

Muri iyo raporo biragaragara ko ibibazo byagejejwe ku rwego rw’Umuvunyi muri uyu mwaka byiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize. Umuvunyi Mukuru akaba atangaza ko byatewe n’isozwa ry’inkiko Gacaca hakaba hagaragara bamwe mu batanyurwa n’irangizwa ry’imanza, hari kandi ibikorwa by’ikoranabuhanga bigenda bitera imbere abaturage bagakoresha interinet mu gutanga ibibazo byabo, ndetse n’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi begera abaturage bakabasha gutanga ibibazo byabo biboroheye.

Ibibazo byagejejwe ku Muvunyi, byibanze ku itangwa ry’amasoko ridakurikije amategeko, imicungire mibi y’umutungo ndetse no kutubahiriza amategeko, bikaba byaragaragaye mu bigo urwego rw’Umuvunyi rwakozemo isuzumamikorere, aribyo : Minisiteri y’imari n’igenamigambi, Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Minisiteri y’ubuzima, Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Komisiyo y’igihugu y’amatora, Inama nkuru y’urubyiruko, Inama y’igihugu y’abagore, Ibitaro bya kaminuza bya Butare, Ibitaro bya Ruhengeri, Ikigo nderabuzima cya Kimironko, Ikigo gishinzwe guteza imbere ubworozi, Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi, Ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije, Banki y’u Rwanda itsura amajyambere, Banki y’imiturire y’u Rwanda, Ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga, Ikigo cy’igihugu cy’umurage w’u Rwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru (ORINFOR), Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta na MAGERWA.

Ibibazo byakiriwe byerekana ko mu Ntara y’Amajyepfo hagaragaye ibibazo 1,439, Iburasirazuba ni ibibazo 1,197, Amajyaruguru ni 957, Iburengerazuba ni 1,062 naho mu Mujyi wa Kigali ni 733. Ibibazo byose byagejejwe ku Muvunyi muri uyu mwaka akaba ari 5,386, Intara y’Amajyepfo ikaba ariyo iza ku isonga n’ibibazo bigera kuri 26.73% y’ibibazo byose byashyikirijwe urwego rw’Umuvunyi. Muri iyi raporo kandi ibibazo birebana n’amasambu nibyo byagaragaye ari byinshi cyane kuko hagaragaye ibibazo bingana na 14.93%, naho ibibazo birebana n’irangiza ry’imanza bikaba biza ku mwanya wa kabiri na 12.76% ku byagejejwe ku muvunyi. Ibibazo by’akarengane byakiriwe guhera mu mwaka wa 2004 kugeza muri Kamera uyu mwaka ni 14,010, ariko muri uyu mwaka akaba ariho urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibibazo byinshi ugereraninyije n’indi myaka yatambutse.

Mu gukurikirana gahunda yo kubakira abatishoboye, urwego rw’Umuvunyi rwasanze hari ibikoresho byari bigenewe kububakira byaburiwe irengero, ibyo bikoresho urwego rw’Umuvunyi rwabashije kugaragaza akaba ari sima n’amabati. Mu Ntara y’Iburengerazuba amabati 843 yaburiwe irengero, Iburasirazuba ni 1,970, Amajyepfo ni 1,269, Amajyaruguru ni 279, naho mu Mujyi wa Kigali nta mabati yanyerejwe. Mu Ntara y’iburengerazuba kandi hanyerejwe sima imifuka 150, Iburasirazuba ni 929, Amajyepfo ni 549, naho Amajyaruguru ni 102, mu gihe mu Mujyi wa Kigali ntayanyerejwe.

Muri gahunda ya Girinka Munyarwanda ikaba yaragiyeho hagamijwe gukura imiryango y’abanyarwanda bakennye kurusha iyindi mu bukene, naho hagaragaye inyerezwa ry’inka mu ntara zose uretse mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Iburasirazuba hanyerejwe 6o, Amajyepfo ni 81, Amajyaruguru ni 29, naho Iburengerazuba ni inka 4 zaburiwe irengero. Hagaragaye kandi ibibazo bijyanye na ruswa mu nzego zitandukanye: iz'ibanze, inzego z’ubutabera, imikorere mibi y’izindi nzego, itangwa ry’amasoko, ndetse n’inzego z’umurimo, ibibazo bya ruswa bikaba ari 255 byakiriwe muri uyu mwaka.

Muri iyi raporo bigaragara ko abayobozi bagomba kugaragaza umutungo babikoze ku kigereranyo cya 100% muri uyu mwaka wa 2009-2010, harimo kandi abahawe impapuro z’imenyekanishamutungo ariko bakaba batarazigaruye bose hamwe bakaba bagera kuri 70. Muri iyi raporo kandi hagaragaramo ikoreshwa ry’ingengo y’imari yo mu mwaka wa 2009-2010.

Mu byifuzo byatanzwe hari ugukomeza gukumira no kurwanya akarengane. N'ubwo hari byinshi byakozwe mu kwishyura ibirarane by’abahoze ari abakozi, urwego rw’Umuvunyi rwakiriye ibirego by’abantu bagikomeza gusaba ibirarane by’imishahara bakoreye bakiri abarimu cyangwa abandi bakozi ba Leta. Ibyo birarane bikaba bigomba kwishyurwa na Minisiteri y’imari, ibindi bikishyurwa n’Uturere cyangwa Intara. Urwego rw’Umuvunyi rukaba rusaba abarebwa n’icyo kibazo kugicyemura cyangwa se kumenyesha ba nyir'ibibazo uburyo bakwishyurwamo.

Ibibazo byinshi bigera ku rwego rw’Umuvunyi bisaba gukemurirwa hirya no hino, ariko imbogamizi zihaba ni uko bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze batamenyesha gahunda y’urwego rw’umuvunyi. Uru rwego rukaba rusaba ko inzego z’ibanze gufasha abo baturage kwitabira izo gahunda.

Hari impungenge ry’itegeko ry’isanduku y’igihugu y’ubwiteganyiriza bw’abakozi (CSR/SSFR), ritanga imyaka 10 gusa kugirango umutu abe yabasha gukurikirana amafaranga y’ubwizigamire, urwego rw’Umuvunyi rukaba rusanga iri tegeko rikwiye guhinduka kuko hari benshi rirenganya, bitewe n’amateka u Rwanda rwanyuzemo.

Hari kandi ibibazo byinshi bijyanye no kwimura abantu kubera impamvu z’inyungu rusange z’abaturage, urwego rw’Umuvunyi rukaba rusaba inzego zibishinzwe ko zajya zikora gahunda mbere zikamenya ibikorwa biteganyijwe n’igihe bizakorerwa, kugirango zidaheza abaturage mu gihirahiro, kandi buri gihe hakubahirizwa ibiteganywa n’amategeko yerekeye kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange.

Mu myanzuro yafashe, ni uko abayobozi banyereje iby’abakene bakwiye guhabwa ibihano, ndetse kandi hagatangwa n’ibikoresho by’amazu y’abatishoboye ataruzura kugeza ubu. Hifujwe ko abahawe inka batabikwiye bazigarura zigahabwa abazikwiye, hari ukwigisha ndetse no gutegura abagenerwa bikorwa mbere y’uko bibageraho, ndetse na Minisiteri zitandukanye zireba ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zigakora igenzurwa rihoraho z’uburyo gahunda zateguwe zishyirwa mu bikorwa. Hari kandi n’igikorwa cyo kumenyekanisha umutungo ku bayobozi bo mu nzego bireba.

Nyuma y’uko Muvunyi Mukuru atangaje ibikubiye mu iyi raporo, imitwe yombi y’inteko ishingamategeko( ni ukuvuga umutwe w’abadepite ndetse n’umutwe wa sena ), yose yarayakiriye kandi ishima uburyo yakozwe.

Twabibutsa ko urwego rw’Umuvunyi rumaze imyaka igera kuri irindwi rukora rwatangiye mu 2004. Guhera icyo gihe kugeza ubu hakozwe ibintu byinshi bitandukanye, harimo gusobanurira abaturarwanda ububi bwa ruswa n’akarengane, ndetse no gusobanura inshingano z’urwego rw’Umuvunyi. Uyu mwaka wa 2009-2010 urwego rw’umuvunyi rwakoze igenzura ry’imitungo y’abayobozi bakuru b’igihugu muri uyu mwaka wa 2009-2010, rukaba rwaranagenzuye ikoreshwa ry’umutungo w’amashyaka ya politiki.

Olivier MUHIRWA/Igihe.com
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article