RDC: Kugarura umutekano muri Kongo -Kinshasa bisaba ko ibihugu byose bifatira Kagame Paul ibihano !

Publié le par veritas

Afrique-du-sud.pngUbwo minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo, Maïté Nkoana Mashabane, yakiraga mugenzi we w’Ububiligi i Johannesburg, aba bombi bagaragaje ko bahangayikishijwe n’imirwano yubuwe n’inyeshyamba zishyigikiwe n’u Rwanda, ubu zirimo kurwana muri Kivu y’amajyaruguru, ho muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.

 

Muri ibyo biganiro aba banyacyubahiro bombi bagiranye, Maïté Nkoana yatangaje ko igihugu cye n’icya Didier Reynders (Ububiligi), bibabajwe, ku buryo budasubirwaho, n’ibibazo by’intambara ubu yibasiye igihugu cya Kongo-Kinshasa. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo yemeje ko kariya karere ka Kongo kigaruriwe n’ingabo z’abatutsi zigometse kuri iki gihugu. Yagize, ati: «Twebwe tugize ibihugu biri mu Muryango w’abibumbye, ntidushobora kwemera gushyigikira akandi kajagari karimo kubera ubu mu majyaruguru ya Kongo-Kinshasa». Afurika y’epfo iri mu bihugu bikomeye bya Afurika byafashe iya mbere mu gutanga intabaza y’intambara irimo kubera ubu muri Kongo-Kinshasa, ibi bikaba binabaye umwe mu bayobozi bakuru b’igihugu cy’Ububiligi, ahibereye. Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo yatangarije mugenzi we w’Ububiligi ko «N’ubwo ibihugu byinshi birimo kwirengagiza ko u Rwanda rufite uruhare runini mu bibera muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, ikibazo kitoroshye». Yanababajwe n’uko ibikorwa byiza ibihugu byo mu karere k’Ibiyaga bigari byari bimaze kugeraho, ibikorwa byo gushakira umutekano igihugu cya Kongo, muri iyi minsi byapfuye ubusa.

 

Yatanze urugero rw’ibi bikorwa, muri aya magambo: «Umuntu yakwibutsa ko ingabo za Loni zigize umutwe wa Monusco zoherejwe muri Kongo kubungabungayo umutekano, zikaba zikoresha akayabo kagera kuri miliyari imwe y’amadolari ya Amerika ku mwaka. Ibi byiyongeraho ibikorwa bya gisirikare, n’ibikoresho bihakoreshwa, ariko kandi tutanibagiwe ubwitange bwa Afurika y’epfo y’igihe cya Nelson Mandela, mu kugarura umutekano mu karere k’Ibiyaga bigari by’ Afurika. Byaba rero bibabaje ko ibyari byaragezweho byose kugirango umutekano ugaruke muri kariya karere, tubireka bigapfa ubusa gusa».

Yakomeje agira, ati: «Aho ibihe bigeze aha, ikibazo kirakomeye. Ikibazo si uko abigometse ku butegetsi bwa Kongo, bose baturuka mu bwoko bw’abatutsi, bari mu mirwano yo kurwanya ingabo za Kongo. Ikibazo ni uko Umuryango w’abibumbye urebera gusa aka kaga ariko ntukamagane. Ukuri ni uko u Rwanda ari rwo ruteza umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa, kandi rwagombye gufatirwa ibihano. Kutabishyira mu bikorwa, ni ko gutuma ikibazo kirushaho gukomera».

 

Mu gusoza, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Afurika y’epfo kandi, ati: «Niba hari igihugu kibwira ko kirimo gukora uko gishoboye kugirango gikemure ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Kongo, kigomba gufatanya n’ibindi mu gushakisha uburyo hatangwa ibihano kuri Kagame n’ubutegetsi bwe. Nyuma y’ibiganiro byinshi byagiye biba ku kibazo cy’imirwano yo muri Kongo, igisigaye ni ugufatira ibyemezo imburamikoro za Kagame, ubu zirimo kuyogoza akarere k’Ibiyaga bigari bya Afurika».

 

 

Amiel Nkuliza, Sweden.(umuvugizi)

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article