RDC: Byifashe bite i Goma kuri iki cyumweru

Publié le par veritas

KURI IYI PAJI TURAKOMEZA KOBASHYIRIRAHO INKURU MU NCAMAKE ZIJYANYE N’INTAMBARA MURI CONGO KURI UYU MUNSI UKO ZIRABA ZITUGEZEHO

01H15: Kuri vidéo iri hasi aha murabona uko urubyiruko mu mujyi wa Goma rwarakajwe n'ibisasu biterwa mu mujyi wa Goma na M23/RDF bigahitana abantu kuwa Gatandatu rukishora mu mihanda rwamagana ubwo bugizi bwa nabi ndetse no ku cyumweru bigakomeza ! Murabona kandi uko kurugamba rwa FARDC na M23 rwifashe n'ibimenyetso bigaragaza ko M23 igizwe n'ababsilikare b'u Rwanda haherewe kubimenyetso byagaragaye ku mirambo y'abarwanyi benshi ba M23 biciwe mu mirwano n'ingabo za Congo FARDC.

22H00 : Kuri icyi cyumweru abashingamateka bo kurwego rwa sena 6 bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bari mu ntara ya Kivu, bakaba barimo berekeza mu Rwanda , mu ruzinduko rwabo batangarije i Goma ko basanga umuti w'ikibazo cy'umutekano muke muri Kivu kitazakemurwa na ONU nubwo ifite abasilikare benshi muri ako karere! abo bashingamateka basanga umuti ugomba kuva mubiganiro bya politiki akaba ari nacyo kizaba kibajyanye i Kigali (kanda aha usome iyi nkuru ku buryo burambuye)

18H15:Imiryango idaharanira inyungu (sociétés civiles) yo mu ntara ya Kivu y'amajyaruguru iyobowe na Omar Kavota iri murugendo mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika. Intumwa z'iyo miryango zikaba zarakiriwe na ministere y'ububanyi n'amahanga y'icyo gihugu n'ibiro bya Perezida wa USA. Izo ntumwa zirasaba igihugu cy'Amerika gukoresha imbaraga gifite kigahagarika ubwicanyi bumaze imyaka 20 bukorwa n'ibihugu by'u Rwanda na Uganda mu ntara ya Kivu, intumwa z'iyo miryango zisanga ikibazo cy'umutekano kigomba kurangizwa no gutegeka biriya bihugu bigahagarika inkunga bitera umutwe wa M23 kandi bigasabwa guhindura politiki yabyo bikemera inzira ya demokarasi no gushyikirana n'imitwe yitwaje intwaro ibikomokamo ikaza kwihisha kubutaka bwa Congo ( kanda aha usome inkuru kuburyo burambuye)

http://koaci.com/photo_art/mini1/1377439154.jpg

Uyu munsi ku cyumweru taliki ya 25/08/2013 abaturage baturiye umujyi wa Goma barashinja ingabo za ONU ziri i Goma kuba zishe abaturage babiri b’abakongomani bari mu myigaragambyo yaramutse muri uwo mujyi bamagana ingabo za ONU monusco zitagaragaza ubushake mu kurwanya umutwe wa M23 ukomeje kohereza ibisasu bikomeye mu duce tw’umujyi wa Goma bigahitana abaturage. Abigaragambya bakaba bavuga ko abo bantu 2 bishwe n’ingabo za ONU zikomoka mu gihugu cya Urguay.Umuvugizi w’ingabo za ONU yijeje abaturage ko abagiye gufatanya n’ingabo za Congo bagakora iperereza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi !

Kuri iki cyumweru kandi biragaragara ko habonetse agahenge kurugamba ruri kubera mu majyaruguru y’umujyi wa Goma hagati y’ingabo za Congo FARDC n’umutwe wa M23/RDF nyuma y’iminsi 5 hari urugamba rushyushye. Abakurikiranira hafi urugamba i Goma basanga ako gahenge katewe n’uko intwaro zarasaga mu mujyi wa Goma ejo kuwa gatandatu, zasenywe n’ingabo za Congo kubutaka bw’u Rwanda aho zari zirinzwe n’abasilikare benshi b’u Rwanda mu karere ka Rubavu (Gisenyi). Ingabo za Kongo zamishe urusasu kuri izo ntwaro zirashanyagurika mu masaha ya nyuma ya saa sita abasilikare bari muri ako gace bariruka, bituma n’abaturage bababonye nabo bahunga !

Umuvugizi w’ingabo za Congo Olivier Hamuli uri i Goma aremeza ko ingabo za Congo nta metero nimwe zatakaje muri iyi mirwano imaze iminsi, Gusa rero atangazwa cyane n’uko ku rugamba hari gupfa abasilikare benshi ba M23/FDF ariko ntibabone imiryango abo basilikare baturukamo haba mu Rwanda cyangwa ahandi ivuga urupfu rw’abana babo, akaba yibaza aho abo bantu bapfa gutyo baturuka bikamuyobera ! Abarwanyi b’umutwe wa M23/RDF bakomerekeje abasilikare 3 b’ingabo za ONU ejo kuwa gatandatu,icyo gikorwa cyo kurasa ku ngabo za ONU kikaba gifatwa nk’icyaha k’intambara nk’uko byavuze na Madame Mary Robinson ari i New York.

Ubwongereza bwahamagaje abakozi babwo bari i Goma

Kubera ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kugaragara i Goma , igihugu cy’Ubwongereza cyafashe icyemezo cyo gukura abakozi bacyo bari i Goma muri uwo mujyi. Imwe mu miryango mpuzamahanga nayo yimuriye abakozi bayo bari i Goma mu mujyi wa Bukavu kubera ikibazo cy’umutekano muke mu mujyi wa Goma.

Ubwanditsi

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
P

Niko ntasoni mugira iyo muvuga ngo u Rwanda ntago arirwo ruri kurwana muri Congo ?? umenya umutwe wabyu atari muzima koko .

Ubwo se abo turi gufatira kurugamba bakivugirako bayo bowe na Generale Gatama wo muri RDF , ubwose bari kutubeshya , kandi bari kuvuga ikinyarwanda gisesuye bakanatanga umwirondoro wabo . Amayeri
y Inyenzi turayamenyereye , koko wagirango babaroze kubeshya guhera kumukuru wabo kagame , bobe batuzwe no kubeshya .

Ubu FARDC yarahindutse mwayishoboraga kubera ibyitso by Inyenzi byari biyuzuyemo , ubu rero ibyitso byose birazwi kandi babyangiye kwinjira muroi etat major iyoboye iriya ntambara .

Répondre
Q

ariko nkubaze ugira ubwenge cyngwa ufite ikindi kigukoresha mu bwonko,bwo iyo uvuga ngo ingabo za kongo zashwanyaguje imbunda zabarasagaho ziri mu rwanda , ubwo ibintu uvuga congo yo yari
yabivuga , icyakabiri ,gomba kuba utuzuye mu mutwe , wibwirako urwanda rwafashe gahunda yo kurasa goma byatuma rufisha intwaro  IRUBAVU , ???

REKA NKUBWIRE NIBA UTANABIZI UKWIYE KUJYA KWIVUZA INDWARA YIKINTU GIKORESHA UBWONKO BWAWE KUKO UFITE IKIBAZO MUBYO UTANGAZA , MURI MAKE UGOMBA KUBA URI UMUSAZI CYANGWA SE UDAFITE CONTROLE
Y'UBWONKO BWAWE ,

NTANUBWO WIBAZA UTI BAGENZI BANJYE BARI BUBONE IBYO NANDITSE BAZI NEZA URWANDA BARI BUBIVUGEHO IKI?

NGUSUBIRIREMO NTA MIRAMBO IRUTA WOWE KUKO NAWE URI UMURAMBO MBERE YO KUBESHYERA M 23 NGO IFITE IMIRAMBO KU RUGAMBA YAHAPFIRIYE , UKO UBIZI AHO BARSANIRA   KO ONU NA RDC BAKORESHA INDEGE
HARI UWABEGEREYE , UJYE UVUGA IBYUBAKA KANDI WIVUZE MU BWONKO KABISA .

Répondre
K

muraho.nagiraga ngo nkore comment munkuru mbonye hano ndumiwe kabisa.iyo uwanditse inkuru avugango ingabo za FAEDC zashenye ibibunda by'U rwanda byabaga i Rubavu birasa muri congo rwose koko
mwagiye muvuga ibintu muhagazeho.U rwanda rushaka amahoro ruramutse rwinjiye muri congo ubu baba bageze kure.icyakabiri iyo mendel abeshya ngo ibisasu biraswa i goma biba biturutse murwanda?ibyo
ntakuri namba kurimo kuko byose biva kubutaka bwa congo gusa nibakomeza gutera biriya bisasu bashaka kwica banyarwanda ndakeka urwanda rutazabyihanganira ONU nitabifaira  umwanzuro kuko
kariya ni agasuzuguro karenze,ndashimira leta y'uRwanda uburyo ikomeje kubyitwaramo

Répondre