Pierre Damien Habumuremyi yagizwe Minisitiri w’Intebe, Makuza yerekeza muri Sena
Ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize Pierre Damien Habumuremyi Umukuru wa Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ukwakira 2011, nk’uko Itangazo ryashyizwe ahagagara na Peresidansi ya Repubulika ribivuga.
Pierre Damien Habumuremyi ugizwe Minisitiri w’Intebe asimbuye kuri uyu mwanya Bernard Makuza wayoboye Guverinoma y’u Rwanda kuva ku wa 8 Werurwe 2000.
Si Guverinoma yonyine yabayemo impinduka kuko itangazo ryatanzwe na Perezidansi ya Repubulika rikomeza rivuga ko, Perezida wa Repubulika yashyizeho abasenateri bane aribo : Bernard Makuza wari Minisitiri w’Intebe, Penelope Kantarama wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano, Jean Damascene Ntawukuriryayo wari Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Tito Rutaremara wari Umuvunyi Mukuru.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE.com akimara kugirwa Minisitiri w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi yavuze ko yishimiye uyu mwanya yahawe ; yagize ati : “Ndashimira abangiriye icyizere bakampa izi nshingano”.
Itegeko Nshinga rivuga iki iyo Minisitiri w’Intebe ahindutse ?
Gushyiraho Minisitiri w’Intebe biteganywa n’ingingo y’116 y’Itegeko Nshinga aho rigira riti : “Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bakanakurwaho na Perezida wa Repubulika ashyikirijwe amazina yabo na Minisitiri w’Intebe”.
Naho mu ngingo ya 124 y’itegeko nshinga igira iti : "Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura. Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe akumushyikirije. Muri icyo gihe Guverinoma ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma".
source: igihe.com