ISHYAKA PDP-IMANZI RIRASABA LETA Y’U RWANDA KUREKURA BWANA DEOGRATIAS MUSHAYIDI N’ABANDI BANYAPOLITIKI BOSE IFUNZE.

Ku wa mbere, tariki ya 10 Ukwakira 2011, urwego rw'ubujurire mu rukiko rw'Ikirenga ruzasubukura urubanza rwa Bwana Déogratias MUSHAYIDI, Perezida w’Ishyaka PDP-IMANZI. Urwo rubanza rwari rwasubitswe ku itariki ya 20 Mata 2011, biturutse ku makosa yakozwe, nk’uko bimenyerewe, n’umushinjacyaha wa parike nkuru y’igihugu.
Uyu mushinjacyaha yashyikirije abacamanza imyanzuro ya parike ku bujurire bwa Bwana Déogratias MUSHAYIDI ku munsi w’urubanza kandi amategeko ateganya ko iyo myanzuro yagombaga kugezwa no kuri Bwana Déogratias MUSHAYIDI n’abamwunganira mbere y’itariki y’urubanza, kugira ngo nabo bategure uburyo bwo kuburana.
Ishyaka PDP-IMANZI ryongeye kwamagana iyi mikorere mibi y’ubutabera bwo mu Rwanda, bwahindutse igikoresho cya Leta y’u Rwanda iyobowe n’Ishyaka FPR-INKOTANYI cyo kwikiza abanyapolitiki batavuga rumwe nayo.
Kugira ibitekerezo bya politiki, kubigaragaza mu ruhame kimwe no kwihitiramo ubuyobozi buboneye, nta vangura rishingiye ku isano-muzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ariyo yose ni uburenganzira ntavogerwa bw’ikiremwa-muntu ; nta Munyarwanda ugomba kubuvutswa. Bwana Déogratias MUSHAYIDI nta kindi azira usibye guharanira ubu burenganzira kuri buri Munyarwanda. Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba Urukiko rw’ikirenga kumurekura nta yandi mananiza kuko urubanza ruzaba ku itariki ya 10 ukwakira 2011 ari urwiyerurutso rugamije gukomeza kuburagiza no guca intege Abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’igitugu buriho mu Rwanda.
Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba kandi Leta y’u Rwanda iyobowe n’Ishyaka FPR-INKOTANYI kurekura n’izindi mfungwa zose za politiki zirimo Madame Victoire INGABIRE Umuhoza, Bwana Charles NTAKIRUTINKA, Bwana Bernard NTAGANDA, Bwana Théoneste NIYITEGEKA n’abandi Banyarwanda bose bafunze bazira kugaragaza ibitekerezo byabo.
Ishyaka PDP-IMANZI riramenyesha Leta y’u Rwanda iyobowe n’ishyaka FPR-INKOTANYI ko igihugu kidashobora gutera intambwe muri Demokarasi, mu majyambere arambye no mu mahoro ahamye, cyica cyangwa gifunga iteka uwo ariwe wese utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho nk’uko bimeze ubu mu Rwanda.
Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba Leta y’u Rwanda iyobowe n’Ishyaka FPR-INKOTANYI gukuraho inzitizi zose yashyizeho igamije kuniga ibitekerezo by’amashyaka ya politiki atavuga rumwe nayo. Ni muri urwo rwego Ishyaka PDP-IMANZI ritahwemye gusaba ko amashyaka atavuga rumwe na Leta yakwemererwa gukorera mu gihugu mu bwisanzure, adahatiwe kubanza kwinjira mu ihuriro ry’amashyaka ya politiki ( FORUM) yemewe mu Rwanda, aho ishyaka FPR-INKOTANYI rivuga rikijyana.
Ishyaka PDP-IMANZI rirasaba ko hashyirwaho urwego rwigenga mu gihugu rushinzwe kwandika amashyaka ya politike kandi Komisiyo y’igihugu y’amatora iriho ubu igaseswa kuko ihagarariye mu byukuri inyungu z’ishyaka rya FPR-INKOTANYI riri ku butegetsi.
Ishyaka PDP-IMANZI riramenyesha Abanyarwanda bose ko ryiteguye kujya gukorera mu Rwanda mu gihe inzitizi zavuzwe haruguru zizaba zakuweho kandi ko ritazatezuka ku ntego ya Perezida waryo Bwana Déogratias MUSHAYIDI yo guharanira ko habaho ibiganiro bisesuye kandi bidaheza. Ibyo biganiro bikaba bigomba guhuza Abanyarwanda b’ingeri zose kugira ngo basezerere burundu politiki y’inabi yaranze ubutegetsi bwo mu Rwanda uko bwagiye busimburana kugera magingo aya.
Bikorewe Nederweert/Hollande ku itariki ya 5 Ukwakira 2011
Gérard Karangwa Semushi
Umuyobozi wungirije w’Ishyaka PDP-IMANZI