Perezida Kagame yasubitse kujya mu nama y’i Sacramento muri USA kubera guhabwa akato!

Publié le par veritas

098-Kagome-aribaza-.pngPerezida Kagame usanzwe ukunda kugenda, yasubitse igitaraganya inama yari yatumiwemo aho yagombaga kuvuga ku bijyanye na Jenoside. Inama nk’izi kuri Jenoside zikaba zikorwa na University ya Sacramento muri USA, zikaba zimaze kuba ubugira gatatu: 1998, 2004, 2007; iy’uyu mwaka ikaba ari iya kane.

 


 

Aho iyi nama  itandukaniye n’izayibanjirije, ni uko professeur Dr Alexandre Kimenyi umwe mu b’ ingenzi bazitangiye, atacyiriho. Yitabye Imana mu kwezi kwa 6 umwaka ushize wa 2010;Iyi nama kandi itandukanye nizindi nama zisanzwe ziba kuko yo yirinda kwinjira mu bibazo bya politiki. Kuba bari bayitumiyemo President Kagame byatewe n’uko igihugu ayobora cy'u rwanda cyabayemo jenoside.


Kwamaganwa kwa Kagame.

 

Bamwe mu batavuga rumwe na Kagame bamuhungiye mu mahanga, nibo bafashe iya mbere bandikira iryo shuri, basaba umuyobozi w'iryo shuri kimwe n'abarimu baryo bateguye iyo nama, kudahirahira bemera ko perezida Kagame akandagiza ikirenge cye muri iyo nama. Abanditse iyo baruwa bagaragaje ko Kagame batumiye batazi neza ibigwi by’ubwicanyi bimuranga ; bagaragaza ko kagame uwo batumira ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga, bumurega ibyaha biremereye: birimo ubwicanyi ndengakamere butandukanye hamwe no guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu .

Twavuganye n’umwe mu nararibonye muri politiki akaba n’umunyamabanga w’ishyaka, Amahoro People’s Congress,, Galican Gasana. Adutangariza ko nta kuntu iryo shuri ryari kwemerera guha ijambo perezida Kagame maze akavuga yemye ku bijyanye n’ihagarikwa rya Jenoside, mu gihe abantu batagira ingano barimo Abanyarwanda ,Abanyekongo hamwe n’abahoze ari bagenzi be, bamutunga agatoki mu guhanura indege ya perezida Habyarimana, bo bemeza ko iryo hanurwa ry’iyo ndege ariryo ryabaye imbarutso ya Jenoside hamwe n’ubundi bwicanyi butandukanye bwagiye bukorwa n’ingabo yari abereye umuyobozi.

. “President Kagame nibaza ko atakije muri iyo conference, akaba yaravuzwe ko ariwe wahagaritse jenoside, nyamara ubu akaba agiye kwisanga  muri bamwe mu batumye iyo genocide ishoboka” Galican Gasana .

Yakomeje atangariza Umuvugizi ko afite akabazo ahora yibaza, k’impamvu Kagame n’abambari be bibatera ikibazo kuvuga ko ihanurwa ry’indege ariyo mbarutso ya jenoside. Ati” aho jye nkaba mpabonamo kwiyemerera icyo cyaha cyo guhanura indege, kuko niba atari Kagame watanze iryo tegeko, ntiyagombye kugira ikibazo ko indege ariyo mbarutso”.

Perezida Kagame akaba atarigeze ahirwa n’uyu mwaka wa 2011 . Umwe mu bahoze ari inkoramutima ze akaba yarigeze no kuba umunyamabanga wa FPR Dr Teogene Rudasingwa, aherutse gutungura abantu ubwo yamutaga hanze, akavuga ko Kagame ubwe ariwe watanze amabwiriza yo kumanura indege yari itwaye perezida Habyarimana hamwe na Perezida Ntaryamira. Yavuze ko icyo gikorwa kigayitse cyo guhitana indege y’umuperezida wari umaze kwemera imishyikirano, ari bimwe mu byabaye imbarutso ya Jenoside .

Kubera ubuhamya nk' ubu hamwe n’inyandiko z’ abantu batandukanye kandi bakomoka mu bihugu bitandukanye, nibyo byatumye abarimu bo muri iyo kaminuza harimo n’inshuti za hafi za nyakwigendera Prof Kimenyi watangije icyo gikorwa, bafata iya mbere mu kwamagana uruzinduko rwa perezida Kagame kuri iryo shuri. Basabye ubuyobozi bwa Kaminuza yabo guha perezida Kagame akato, kubera ibyaha ndengakamere bimaze kugaragara yagiye akorera inyokomuntu. Ibyo nibyo byabaye nyirabayazana y’isubikwa ry’uruzinduko perezida Kagame yagombaga kugirira kuri iyo Kaminuza, kuri iyi tariki ya 3 z’uku kwezi 11 muri uyu mwaka .

 


Johnson , Europe  (Umuvugizi)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article