KWIBUKA NI BYIZA ariko KWIBUKIRANYA BIKARUSHAHO : Twamagane abanyabinyoma babigize umwuga !

Publié le par veritas

HabyarimanaKwibuka ni uburenganzira bwa buri wese muri twe,kandi nta n'uwabibuza kubaho kuko biri muri kameremuntu.Icyakora  mu gihugu cyabayemo amahano akomeye nk'icyacu,kwibuka ibyakubayeho gusa wowe wenyine,bishobora kuguheza mu bwigunge bukomeye,bigatuma utareba neza aho ujya naho uvuye,ndetse ntubone n'ibikubera iruhande, bigatuma iteka wumva ko ububabare bwawe ubwisangije wenyine,kandi buremereye cyane kurusha ibindi byose.Ariko iyo uteye agatambwe ukaganira n'abandi,bakakwumva nawe ukabatega amatwi,bituma noneho wumva ugenda uruhuka kuko ugeraho ugasanga atari wowe wenyine ubababaye cyangwa se ubabajwe n'ibyabaye.Niba wari imbere mu gihugu muri 1994, ugahigwa bukware uzira gusa uko waremwe,abakakurengeye n'abaturanyi mwareranywe mugatobana akondo bakakwigarika, abawe bose bakicwa urubozo,ntacyo ushoboye gukora ngo ubatabare, cyangwa se wanabatabariza ntihagire ukwumva birumvikana rwose ko intimba ufite itagereranywa.

 

Nawe wangajwe imisozi itabarika,ukicirwa,ugahunga uwo uhunze akagusanga Nyacyonga na Kibeho agasya atanzitse,akagukurikirana, ukambuka umupaka ukagera iyo gihera, akagusangayo abawe bakagaburirwa ibisiga n'ibikoko byo mu mashyamba,ugahindurwa ruvumwa ku isi kubera kubura kivugira, ukambikwa umugoma w'ubugome utigeze nawe agahinda kawe ni intayega.

Nawe uba mu gihugu utagiramo ijambo,ukabaho utariho,ugategekwa guhinga intobo ngo ni intoryi, ukabuzwa epfo na ruguru kubera ihuzagurika ry'ubutegetsi bw'igitugu,ugahozwa ku nkeke y'imisoro idashira, idafite n'impamvu,ukaba warumye uhagaze, wowe ugeragerezwaho imiti yose yabuze isoko ku isi kubera ruswa iba yatanzwe,wowe utakibona ibyo wemerewe n'amategeko kubera ko udashobora kubibonera ruswa,wowe wirirwa uhonda amabuye mu buretwa bwa TIG abawe bicwa na bwaki,wowe uborera mu bihome kubera cacana ya gacaca yaguciye mu byawe no mu bawe,wowe wambuwe utwawe twose ukabuzwa kwibuka no gushyingura abawe ahubwo ugategekwa gukeza no gusingiza abakwiciye,wowe wahunze igihugu kubera umutekano no gutotezwa n'ubutegetsi gito nawe agahinda kawe ni inyanja itambukwa.

 

Muri CNR-Intwari tubategeye amaboko mwese kandi turabamenyesha ko uwo mubabaro wose tuwusangiye nk'abanyarwanda.Nta wundi watumara agahinda ngo adufashe kwivana mu kimwaro cy'ubugome burenze kamere twaguyemo kiretse twebwe ubwacu tubigize umugambi kandi tukemera ko bishoboka. Nitwiyemeza kuva mu bwigunge  no mu mitego y'urupfu tugafatana urunana tukareba imbere heza hazaza,tukiyemeza kurinda urubyaro rwacu kuzahura n'akaga nkuko byatugendekeye tuzabigeraho byanze bikunze.Ngaho rero nitwime amatwi abivuga ibigwi by'ubugome,twivane mu maboko y'udutsiko tw'abicanyi bashaka kutwogeraho uburimiro bitwaza ko byose babikora barengera inyungu zacu nkaho turi injiji cyane zitazi gutandukanya icyatsi n'ururo.

 

 

Hashize iminsi mike, abanyabinyoma babigize umwuga,bagerageza kwirema agatima arinako bakwiza impuha ngo akanama k'inzobere z'abafransa kemeje ko indege yari itwaye Nyakwigendera Perezida Habyarimana Yuvenali na mugenzi we Ntaryamira Sipiriyani wari Perezida w'uBurundi ngo yaba yarahanuwe n'abasirikare b'abahutu b'intagondwa babaga mu kigo cya  gisirikari cya Kanombe.CNR-Intwari yongeye kumenyesha Abanyarwanda bose ko  Abacamanza batarafata icyemezo kuri iriya anketi y'iperereza ryakozwe n'inzobere;ko icyakozwe gusa ari ugushyikiriza  abaregwa n'abarega raporo y'inzobere kugirango bagire icyo bayivugaho nkuko biteganywa n'amategeko agenga imiburanishirize y'imanza mpanabyaha,mbere yuko abacamanza bafata icyemezo.Ibindi byose byatangajwe n'ubutegetsi bwa Kigali, ni ikinyoma cyambaye ubusa kidafite ishingiro.CNR-Intwari yongeye kwibutsa abantu bose   bose bashishikajwe no kumenya ukuri ko icyo kibazo yakiboneye igisubizo kera nkuko bikubiye mu nyandiko yayo yiswe " Imbonerahamwe ku byateye jenoside nyarwanda.Abanyarwanda bafite inyota

 

 

 

Théobald RWAKA

CNR - INTWARI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
B
<br /> Iyo mbonye abantu nka Emmanuel Habyalimana alias Mukaru bavuga ngo bazajya i Paris mbona biba biteye isoni, kuko intambara yananiwe kurwana mu Mutara inshuro 2 azajya kuyirwanira i Paris,<br /> ntabutwari tumuziho muri FAR ahubwo ishyaka rye azaryite CNR-Ibigwari byavugika neza<br />
Répondre