Nyuma yo kwibasira Yezu n'abapadiri bashinze leprophete, Tom Ndahiro agaragaje intego nyamukuru: Kwikiza Arkiyepiskopi wa Kigali Mgr Thadée NTIHINYURWA ! (www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

Moniteri-agri Tom Ndahiro ngo arashaka umutwe wa Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa ku isahani !

5 May 2, 2011 • 6:02 am

Source: Umuvugizi

Ubushize nanditse nibaza uwo abapadiri Rudakemwa na Habimana bakorera.Abashyizeho urubuga ‘Umuhanuzi’ wo kwigisha urwango, barikorera cyangwa bakorera Kiliziya ibayobora? Icyo cyari ikibazo ariko ari n’umutwe w’inyandiko.

Mu bige nandika inkuru ikurikira iyo, haje amakuru ngo Osama bin Laden arapfuye. Abanyamerika baramwishe. Kandi bati, ubwo ni ubutabera. Kandi nibwo koko. Umuntu wababujije amahoro, akayabuza n’isi muri rusange, apfuye bagomba kwishima na Perezida Obama akabitangaza yemye.

Harya Kabuga Felicien ari he? Uwahamenya ngo aharange. N’aho Mudacumura uyobora ingabo za FDLR ari. Osama wabeshyaga ko akorera Imana, kimwe n’abo bose, ntiyabarushije kwica benshi.

Abishe Osama ntabwo badufasha gushaka na Kabuga cyangwa Mudacumura? Ngo niba batari I Roma baba bari I Paris cyangwa ahandi! Ibyo aribyo byose bo ntabwo bari mu mashyamba.

Icyampa uwambwirira Vatican ko yari ikwiye guha amabwiriza abakozi bayo bigisha urwango n’ubugome ko bakwiye kurekeraho kuko u Rwanda rwababaye bihagije.

Reka ndeke ibya Osama, Kabuga na Mudacumura kubera ko hari abahagarariwe, kandi bakora ishyano.

Igihe cyose mu misa abakristu baba batozwa kwicuza no gusaba imbabazi. Ariko, izo mbabazi zagombye gusabwa na bamwe mubanenze raporo y’Inteko ishinga Amategeko. Zigasabwa n’aba bapadiri babiba urwango mu banyarwanda bakifuza ko jenoside yasugira igasagamba.

Ariko siko bimeze, imitima iracyanangiye. Byatumye nibaza cyane uburyo umuntu ukwiye gusaba imbabazi ntabikore, yagira uruhare mu guhamagarira cyangwa gushishikaza abandi kuzisaba.

Urugero ni Arkiyepiskopi wa Kigali NTIHINYURWA Tadeyo. Ndaza kumuvuga gato kuko amateka ya diyoseze ya Cyangugu abapadiri bafite urubuga rwa Internet rwigisha urwango ariho bakomoka. Nibajije niba atarabaye umutoza.

Mu mwaka w’1943, Umwami Mutara Rudahigwa, ku gahato k’abapadiri n’abakoroni,  yahaye u Rwanda ‘Kristu umwami’. Mu mwaka w’1982, Ntihinyurwa yafashe igipande cyahawe kristu umwami agiha uwo akunda kurusha Kristu.

Ibyabaye, na n’ubu bikiba ntibitangaje. N’abapadiri baho kuba barise urubuga rwabo “umuhanuzi” ntibitunguranye.

Imana ikwiye gusabirwa

Mu ijoro ryo ku itariki ya 7 Mata 2006, mu kiganiro cyo kwibuka jenoside ku nshuro ya 12 twagiriye kuri Radio CONTACT FM, nasabye ko abakunda Imana bakwiye kuyisengera. Kimwe mu byanteye kugira icyo cyifuzo, ni ubuhamya nari numvise ku byabereye muri paruwasi ya Nyamasheke muri Mata 1994. Ni naho hari habereye imihango yo kwibuka jenoside ku rwego rw’igihugu. Ni hamwe kandi mu bice byabereyemo ubwicanyi bukomeye bw’abatutsi, hakicirwa abantu mu Kiliziya yaho.

Ubuhamya bwanteye kumva Imana ikwiye gusabirwa ni ibyakozwe ndetse n’ibigikorwa n’abihayimana (cyangwa se abitwa ko bayihaye) barimo abayobozi bakuru ba Kiliziya.

Ubundi uyu Tom Ndahiro yize ibyo gukata ikahwa gusa , uko yaje kuba umunyapolitiki w'icyatwa simbizi! Ngo ni we kinyarumuri cya FPR , ngo ashinzwe gukora za analysis zihambaye , mbe nk'iyi turi gusoma !

Mu buhamya bw’i Nyamasheke umwe mu baharokokeye yavuze ku myitwarire igayitse y’uwari Umushumba wa diyoseze ya Cyangugu, Musenyeri NTIHINYURWA Tadeyo. Nk’umuyobozi wa diyoseze Gatolika, yari anafite ibya ngombwa byose bituma atagira umutekano muke kuko atari mu bahigwaga kubera ubwoko bwabo. Yari n’umuntu ufite ububasha buhagurutsa Perefe wa Cyangugu bakajyana gutembera. Ububasha bwamushobozaga gutumirwa mu nama zanogerezwagamo imigambi ya jenoside ariko zikitwa inama z’umutekano.

Muri uko kugira ububasha bwo kujya aho ashatse no mu gihe ashakiye, ni ko yagiye i NYAMASHEKE ari kumwe na perefe Bagambiki Emmanuel, ahari ibihumbi by’abatutsi bari bahungiye kuri Paruwasi. Mu nzu mo mu isambu y’abihaye Imana.

Ububasha yari afite ntibwari buke. Uwo Musenyeri yagendaga ashagawe n’abajandarume, kandi akikijwe n’Interahamwe! Ntiyagendanaga nabo kubera umutekano we kuko nta wamuhigaga. Ahubwo byari mu rwego rwo kuzuza gahunda yo kwerekana ubufatanye n’imikoranire myiza ya Leta na Kiliziya. Ibyo bikaba byari muri Programu ya MRND yanditse yanashyize ahagaragara umugambi wayo wo gukora jenoside y’abatutsi.

Umwepisikopi wese, ukora umurimo we nta makemwa, aba akwiye icyubahiro, ndetse akaba ari n’umunyagitinyiro. Icyatumye nsaba abakunda Imana kuyisabira si uko Musenyeri atererwa isaluti n’abajandarume akagaragirwa n’Interahamwe.

Icyampungabanyije, ndetse n’abandi, bigatuma ngira ibyifuzo bikomeye cyo gusaba abantu gusabira Imana, ni uko ubuzima bw’abagombaga kwicwa butigeze buhangayikisha Myr. NTIHINYURWA. Icyangejeje aho nsaba abakunda Imana kuyisabira, ni ukuba uwo muntu witwa Musenyeri witwa ko ahagarariye ab’ijuru yaratanze amabwiriza ku bo ayobora ngo mu byihutirwa bagomba gukorera abagombaga kwicwa, ari ugushyingira gi-kristu abari batarabikora, bakanabatiza abana b’impinja.

Ubusanzwe ibi byo kubatiza mu buryo budasanzwe ni ibintu bikorwa mu bihe bidasanzwe by’intambara cyangwa urupfu rwegereje iyo bigaragara ko umurwayi yageze ku ndunduro. I Nyamasheke nta ntambara barimo. Nta ma bombe cyangwa amasasu yabacaga hejuru, yemwe nta n’uburwayi tuzi bari bafite byo kumvisha Musenyeri Ntihinyurwa ko byanze bikunze abo bantu bagombaga gupfa mu gihe gito. Kuba yarihutiye kubaha amasakaramentu ya nyuma Musenyeri Ntihinyurwa yari azi neza ko abo batutsi byanze bikunze bagiye kwicwa. Uko yabimenye, igihe yabimenyeye n’uwamwibiye iryo banga ni we ubizi ndetse n’Imana yakoreraga icyo gihe.

Nk’uwitwa ko yihaye Imana mu ba Gatolika, ndetse mukuru kurusha abandi muri iyo diyosezi, yumvise ko yujuje inshingano ze. Yari amaze gukemura ikibazo cyo kwongera umubare w’imiryango yujuje ibya ngombwa mu gushyingirwa. N’ibatizwa ry’izo mpinja naryo ryongereye umubare w’amafishi y’abaGatolika muri Cyangugu no mu Rwanda, ndetse n’i Roma. Amakuru nabwiwe n’abakurikiranira hafi ibya Kiliziya, amazina y’abayoboke bashya yoherezwa ku cyicaro gikuru, i Vatikani.

Uwumva neza ibyo musenyeri yakoze, gupfa kw’abo batutsi ntibyari ibyo kugibwaho impaka. Byari byemewe cyangwa byemejwe. Kuri we, no mu mitekerereze ye kwicwa kw’iyo mbaga byari ngombwa. Nta wari ukwiye kubishidikanya no kubirwanya. Igihe cyo gukemura ikibazo “cy’umwanzi” cyari kigeze.

Nk’uko byavugwaga icyo gihe, abatutsi Imana yari yabatanze. Ntihinyurwa, nk’umuntu uzi icyo izina rye risobanura mu Kinyarwanda, tugendeye ku cyizere gusa, agomba kuba azi Imana. Nibura kubera ko ivugwa mu izina rye. Kuba kandi anazwi ko yihaye Imana yumvaga nta buryo ashobora guhinyura cyangwa guhinyuza Imana. Abo batutsi gupfa ari abapagani (ku mpinja) cyangwa bafite icyaha cy’ubusambanyi (ku batari bashyingirwa gikirisitu), ni cyo cyari ikibazo cya NTIHINYURWA.

Ibyo uwo Musenyeri yakoze, hari ababimugayiye n’ababimugayira cyane kuko ibyakozwe ari bibi ku buryo bugaragara. Ariko hagomba kuba n’ababimenye bakabyirengagiza nkana. Biranashoboka ko hari abatarabimenya, kimwe n’uko bamwe muri twe twabimenye nyuma y’imyaka 12.

Ibyo ari byo byose hagomba kuba hari n’ababimushimiye. Kuba yarazamuwe mu ntera akagirwa Arkiyepiskopi ni mu rwego rwo kumushimira kuba mu gihe gito yarabashije kugabanya cyane umubare w’abagabo n’abagore babanaga gipagani, akanongera umubare w’aba Gatolika kubera impinja zishwe zimaze kujya mu mibare y’ababarirwa muri Gatolika.

Ku munsi ubwo buhamya butangwa, hari abatangajwe no kuba Arkiyepiskopi NTIHINYURWA atari mu bagiye guhamba mu cyubahiro abatutsi batikirijwe i NYAMASHEKE. Ashobora kuba ari ubugome, ariko si ubuswa. Nta muswa ugera muri iriya ntebe yicaramo. Ntabwo yari kujya guhamba mu cyubahiro amagufa y’abo azi ko bazize urupfu yari yahaye umugisha. Umuntu anagenekereje ni ni umugisha yari yahaye urupfu rutwara abarugenewe.

Ntiyari umuswa wo kujya aho azi ko atazabona Perefe bahajyanaga cyangwa abajandarume bamuherekezaga. Kujya i NYAMASHEKE guhamba amagufa y’abantu barenga 45,000 byari kumwibutsa byinshi yakoze kandi bigayitse. Niba asigaye ari umuntu ufite umutimanama ugororotse twavuga ko yaba yaranze kujyayo yirinda ko bimutoneka. Ariko kuri Ntihinyurwa si ko bimeze. Uwabaye nk’igiti ntatonekara n’iyo yaba afite igikomere. Ntabwo yari guta umwanya we ajya i Nyamasheke azi neza ko hari abantu bamagana ibyakorewe abo yihutiye gushyingira gikirisitu, bakicwa batazira n’idini bashyingiriwemo. Bakazira gusa ko ari abatutsi.

Ntihinyurwa agomba kuba yarahisemo kutajya guhamba mu cyubahiro abiciwe i Nyamasheke, azi neza ko harimo n’abana yabatirishije ku ngufu, bakicwa batazi ko bazize kuba baravutse mu bwoko bwitwa abatutsi. Ko ubundi batisimu atari agahato ari ababyeyi bayisabira abana babo, hari uw’igeze asaba Ntihinyurwa ngo amubatirize umwana? Mubiciwe i Nyamasheke, bapfuye batazi impamvu z’uwatanze iryo tegeko ngo bikorwe.

Urupfu rw’izo nzirabwoko rwakozwe ku mugaragaro. Byemewe n’isi yose binyuze mu Muryango w’Abibumbye ko abatuti biciwe i Nyamasheke n’ahandi muri icyo gihe bazize jenoside. Barimo bariya bashyingiwe n’ababatijwe gikirisitu mbere yo kwicwa. Icyo cyaha cya jenoside  kikaba ari icyaha gikomeye.

NTIHINYURWA n’abamugize Arkiyepiskopi nyuma ya jenoside, bazi neza ko jenoside ari igikorwa cyo kurimbura ubwoko runaka bazira icyo bari cyo. Mu rwego rw’ubukirisitu, bigereranywa no kwica abantu bazira uko Imana yabaremye. Jenoside, nk’iyahawe umugisha na Arkiyepiskopi NTIHINYURWA ni icyaha cy’ubugomeramana gikorwa n’abagomeramana, kigashyigikirwa n’abagomeramana.

Amazina adahuye na ba nyirayo

Rudakemwa na Habimana ni amazina meza. Ba nyirayo ntibayakunda bigatuma bakora ibinyuranye ni uko bitwa.

Arkiyepiskopi NTIHINYURWA,nawe afite izina rikwiye kuba rimwibutsa ko adakwiye guhinyuza Imana. Byanashoboka ko wenda mu gihe cya jenoside yari yaribagiwe Imana. Mu Kinyarwanda iyo bavuze NTIHINYURWA ni Imana baba bavuga ko idahinyurwa. Jenoside ni uguhinyura ugushaka kw’Imana, ku bemera ko umuntu yaremwe. Ndetse mu ishusho ry’Imana.

U Rwanda ni igihugu kigizwe ahanini n’abitwa ko bemera Imana. Ari iy’i Rwanda, ndetse n’iy’ahandi twigishijwe ikayobokwa ku bwinshi. Benshi muri abo bemera Imana ni abaGatolika. Kugira ngo izina ry’Imana rigumane ikuzo, ni uko abitwa ko bayihaye kandi bayikunda batayoborwa n’abayihinyura. Ibi iyo mbyibutse nongera kwemeza ko Imana ikwiye gusabirwa n’abayikunda kugira ngo izina ryayo ryubahwe, nk’uko nta munsi wira bitavuzwe.

Umukuru mu bihaye Imana Gatolika mu Rwanda ni NTIHINYURWA. Ukurikije ibyo yavuzweho i NYAMASHEKE, yakoranaga n’abagomeramana. Ibyo ubwabyo bikwiye kuba impamvu umuntu yibaza byinshi ku nzira y’iyobokamana. Ntiwagirana ubusabane n’abagomeramana utari we. Cyane cyane iyo utagaragaje ko witandukanyije n’abo bagomeramana ndetse n’ibikorwa byabo.

Hari ibibazo byinshi umuntu yibaza iyo ageze aho. Ese Imana yemerwa na benshi bakayikunda ni yo abihayimana barimo NTIHINYURWA bemera? Niba ariyo bemera kuyiha (kwiha Imana) bivuze iki? Bikorwa bite? Bisaba iki ngo imibereho n’imyumvire y’abayihaye bibere abatarayihaye urugero rwiza? Birashoboka ko Kiliziya mu gihugu yayoborwa n’abagomeramana biyita abihay’Imana? Ese Kiliziya y’Imana yayoborwa n’abahinyura ugushaka kw’Imana, iyobokamana rikazashinga imizi?

Imana ivugwa, kandi twigishwa, Imana abantu bakunda, abayiha kandi babikomeyeho, nta kintu abantu baba babatezeho uretse kugaragaza ko bihindura imibereho yabo.

Ndahiro Tom

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

Hali interuro nziza ili hejuru aha, aho bavuga ko Tom NDAHIRO yize gukata ikawa. Mu kinyarwanda baravuga ngo mbere yo kugaya imbyino y'urushishi, banza urebe amatako yarwo. Uyu Ndahiro nawe kuba
atinyuka kwandika ibintu nk'ibi, ntawe ukwiye kubimugayira. Ni umukasi w'ikawa koko. Uyu Tom ibyo yandika cg avuga, ni Leta aba avugira.  Wenda umuntu yakwibaza ati  Musen,yeri
NTIHINYURWA, cg Kiliziya ahagarariye, bakwiye gusubiza iyi nyandiko. Ariko se amateshwa n'amagambo y'abashumba b'ihene byose bivugwa buli munsi n'abantu nka Tom NDAHIRO, bizajya bisubizwa ?
Gusa icyo umuntu yabwira uliya Tom, niba yabyumva nicyo umuntu yakwibaza, ko bahora bavuga ko NTA MUNTU ULI HEJURU y'AMATEGEKO, kuki kuva imyaka 17 ishize genocide ibaye, batakoze dossier ya
Musenyeri NTIHINYURWA, nk'izindi zose bakora, ngo bayishyikilize ubutabera ? Aba bantu ni abaswa, ndetse bali munsi y'abaswa. Ni ukubona bagenda. Ntawe ubatutse, aliko uvuze ko nyirurugo yapfuye
siwe uba umwishe.

Répondre
P

Mpora mbivuga ko Kagame ari Anti-Christ ( shitani mbi irwanya Yezu),ubutegetsi bwe bukaba buyobowe n'inkoramaraso zirasaze amadayimoni dore ko ari na yo barwanishije. Iyi ni yo mpamvu ituma
bakomaza kwibasira Kiliziya n'abihayimana. Gusa nk'uko nkunda kubivuga uyu ni wo muvumo ugiye kubokama, mu gihe kiri imbere Imana izigaragaza n'ububasha bwayo butagereranywa. Ibi mbabwira nma
njye ubwanjye mbihagazeho. Nk'umukristu Gatorika hari byinshi biri imbere nahishuriwe; igikuru kirimo akaba ari uko hari igihe abana b'u Rwanda bose(abazaba bakiriho) bazabana neza: Impunzi zose
zigataha zishimye(n'iziri mu mashyamba),inkozi z'ibibi zigahanwa;maze ineza,urukundo n'amahora bikaganza. Icyo ntamenya ni umwaka,ukwezi,umunsi n'isaha.
Dutegerezanye ukwizera.

Répondre
N

Iyi nyandiko ya Tom igaragaza urwango rukomeye leta ya FPR ifitiye kiliziya y'u Rwanda ihereye kubayobozi bayo, kandi noneho hakaba harimo n'irondakoko rikomeye aho avuga ngo Musenyeri Thaddée
ntiyashoboraga kwicwa kuko yari akikijwe n'interahamwe bahuje ubwoko!

Interahamwe zishe abahutu bangana iki? ibi kuri Tom ntacyo bimubwiye kuko ari abahutu bishe abandi bahutu! Ikindi nabwira Tom ni uko guhabwa isakaramentu ryose ari ugutagatifuzwa kandi buri muntu
(ushobora kurihabwa) iyo abisabye ararihabwa, none se Tom arashaka kuvuga ko niba abantu bari mu kaga , noneho bagasenga aba ari icyaha? None se ko padiri aha umuntu isakaramentu ryo gusigwa
kw'abarwayi, iyo uwo muntu yitabye Imana bigomba gushinjwa uwamuhaye iryo sakaramentu ngo kuko atamuhaye ikinini?
Bantu ba FPR mufite imyumvire n'ingengabitekerezo yo gutanya abanyarwanda ngo murusheho kuzabona abo muzajyana nabo mu nyenga y'umuriro ariko bizabagora!!

Répondre