Nyuma y’ingoyi noneho ka Gatsiko kagaruye n’ubuhake mu Rwanda .(www.leprophete.fr)

Publié le par veritas

N'imbere y'umucamanza : Victoire Ingabire aboheye amaboko mu mugongo mu gihe abicanyi bazi guhakirizwa nta mapingu abarimo ! Agatsiko kagaruye ingoyi n'ubuhake mu Rwanda! Tuzakomeza kubyihanganira kugera ryari ?

I.Ingoyi

Kimwe mu bizakubwira abantu bishwe n’ingabo z’agatsiko kibohoreje u Rwanda ni uko bazaba baboheye amaboko inyuma, limwe na limwe banabambye ku biti. Kugarura iyo ngoyi yali yaraciwe mu Rwanda mu w’1959 ni kimwe mu byo Faustin TWAGIRAMUNGU akiri ministri w’Intebe na nyakwigendera Seth SENDASHONGA akiri ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu bapfuye na jenerali Paul KAGAME akiri visiperezida, ministiri w’ingabo n’umugaba mukuru wazo. N’ubu hari gihamya nyinshi ko mu Rwanda hari imfungwa, zirimo ndetse n’abategarugoli nka Victoire INGABIRE UMUHOZA, ziriranwa amapingo, zikayararana, zikajya mu rukiko imbere y’abacamanza ziboshye kandi ubundi bibujijwe n’amategeko. Si ingoyi gusa Inkotanyi zagaruye mu Rwanda, ahubwo ziriho ziragarura n’ubuhake.

II. Ubuhake

Ufashe umworozi ukamwambura amatungo ye n’urwuri rwe, ugafata umuhinzi ukamwambura imilima ye, uba ugirango basigare batunzwe n’iki kitali ugusabiliza, guca inshuro cyangwa guhakwa ? Ufashe umusaza rukukuli, umutwikiye inzu ngo ni uko ali nyakatsi, ufashe umuhungu we, umwambuye akalima yahingaga, ugize umuzukuru we wacitse ku icumu ry’i Tingi Tingi umuvaniyeho inguzanyo yo kwiga muri kaminuza. Abo bantu bazatungwa n’iki usibye gusabiliza, guca inshuro cyangwa guhakwa ?

Mu minsi ishize padiri Thomas NAHIMANA yafashe ikaramu n’urupapuro, akora umulimo ubundi wagombye gukorwa n’abitwa “intumwa za rubanda” wo kwamagana ukuntu abahinzi b’umuceli mu Bugarama bambuwe imilima yabo. Yavuze abo mu Bugarama gusa, ariko siho gusa byabaye, ako karengane kabaye n’ahandi hantu henshi mu Rwanda. Nyuma twaje gusoma mu mvaho nshya ndetse no kuri uru rubuga www.leprophete.fr ibisobanuro bitagira epfo na ruguru by’uwitwa Paul JABO.

Jabo ati “abambere bazajya kurenganura abo bahinzi ni abasilkali n’abapolisi”. Abasilikali n’abapolisi bazaba bagiye gukora iki mu bishanga ? Habaye intambara se cyangwa hapfuye umuntu? Ubundi hagombye kujyayo abagoronome, abacamanza, abunganira abandi mu kuburana n’abategetsi bo mu nzego z’ibanze. Abasilikali n’abapolisi bagiye gukorayo iki?

Umuturage waraye ubusa, kuberako nyine bamwambuye imilima ye, azabasha ate kwivuganira imbera y’abasilikali n’abapolisi bambaye imyenda y’intambara, bitwaje imbunda nini n’amasasu, utundi tubunda duto ku matako, za panyari ku mapokezo y’ipantalo, izuba ryakubita ku bugi bwa bayoneti zigashashagirana ? Uwo muturage kandi ntazaba ayobewe ko uwo arega ari nawe aregera. None se abo basilikali, ababakuliye cyangwa bene wabo si bo bigaruliye iyo milima y’umuceli ku ngufu ?

JABO agakomeza aculikiranya ibigambo bitumvikana ngo habaye amakosa ya “tekiniki”! Ayo makosa ya “tekiniki” se ni umuhinzi wayakoze ? Uw’abandi ntazi n’icyo iryo jambo livuga, aliko JABO ni ryo akoresha amuzibya. Niba se hari abahanga bakoze amakosa ya “tekiniki”, kwambura umuturage imilima ye ni byo bikemura ikibazo?

Ngo umusaruro w’umuceli waragabanutse ! None se kwambura umuturage imilima ye ni cyo gisubizo ? Ba agoronome se bamwerekereye uko afumbira imirima ye, bamuhaye imbuto z’umuceli zera kurusha izindi, bamwigishije ku neza uko umuceli uhingwa ! Kumunyaga ni cyo gisubizo ?

Ngo tugomba gusaranganya, ngo hali ubuso buli muturage atagomba kurenza ! Paul KAGAME afite hegitari zingahe kuri Muhazi ? Abambari be bafite zingahe mu burasirazuba no mu zindi mpande zose z’u Rwanda ? Ibyo bikingi tuzabisaranganya ryari ? Za ndege, ya mazu, za modoka, za miliyoni na miliyoni, ziri mu mabanki n’ibindi byose byikubiwe n’Agatsiko ? Ese kuki tugomba gusaranganya iby’abakene, ariko ntidusaranganye iby’abaherwe bari ku ngoma ?

III. Kugarura ubuhake mu Rwanda ni ikintu kibi.

Nyakwigendera padiri Inosenti Rubelizesa yigeze gutinyuka kwandika ngo“Ubuhake ntibwari bubi; bwasobanuwe nabi, bwumvikana nabi”. Oya rwose, ubuhake bwari bubi, nta n’impamvu yo kubijyaho impaka za “ngo turwane”. Kubihakana kwaba ari ukwigiza nkana, aka “Rwigizankana rwa Nirwange wabonye inzu ihiye, ati « njye nimunsasire niryamire ». Ahari uhaka ashobora kuvuga ko ubuhake ari bwiza kubera kwikunda, kwanga abandi no kubanyunyuza imitsi. Ariko se nk’umuhakwa yahera he avuga ko ubuhake ari ikintu cyiza ? Yagombye ahubwo kuburwanya agira ati “nabubayemo, ariko sinifuza ko abazankomakaho nabo bazabubamo”. Ubuhake ni bubi kubera impamvu 2 z’ingenzi. Iyambere ni imitekerereze bushingiyeho, iya 2 ni imikorere yabwo.

1. Imitekerereze mibi ubuhake bushingiyeho

Ubuhake bushingiye ku kumva ko igihugu, ibikirimo n’ibyiza byacyo byose ari iby’umukuru w’igihugu (umwami cyangwa perezida) wenyine. Ahaho uwo ashatse, ahereye kubo bagira icyo bapfana no kubo bahuje ubwoko. Undi wese wifuza kugira icyo aronka agomba kubanza guhakirizwa. Ibintu byose byari iby’umwami : igihugu, amasambu, inka, amatungo, abagore, kugera no ku buzima bwa buri mwenegihugu. Umwami yashoboraga “kwica no gukiza” uwo ashatse. Byose byari iby’umwami kugera no ku mazina.

Uwabyumva yagirango ni amakabyankuru, nyamara urugero tugiye gutanga ruradufasha kubyumva. Ubundi umwami KIGELI wa 5 RWABUGILI (1853-1895) yitwaga SEZISONI. Nyuma ariko aza gukunda izina rya muramu we witwaga RWABUGILI, bisobanura “umuntu ufite ububasha n’ingufu nyinshi ku buryo adahangarwa”. Yararimwambuye, ategeka ko asigara yitwa RWAKAGEYO. Umwami MUTARA III RUDAHIGWA (1931-1959) yageze mu Kinyaga, asanga hali akagabo k’ahitwa mu Kaboza bitiranwa. Yagafashe mu ijosi, akabaza aho kakuye iryo zina, biba ngombwa ko karihindura. Tugarutse kuri RWABUGIRI, yarongoye abagore batatu bavukana kandi bose abambuye abagabo bari barashatseho mbere. Nyuma yaje kubirukana bose, ndetse abacira ishyanga hamwe na sebukwe witwaga NZIRUMBANJE.

N’umutegetsi w’ubu ashobora kwibwira nk’abami ba kera ati “igihugu naracyibohoreje, ubutegetsi nabufashe ku ngufu, ibintu byose ni ibyanjye, ubishaka nawe azazane ingufu”. Icyo gishuko kirakomeye ; ariko rero ntikigihuje n’ibihe tugezemo.

1. Imikorere y’ubuhake

Dore imwe mu mirimo umuhakwa utaragiraga uburenganzira mu gihugu cye yagomba gukorera shebuja :

1° Kubaka inkike, kandi ibiti, urubingo, imigozi n’ibindi bikoresho byose akaba ari we ubizana.

2°. Guhingira umutware cyangwa umwe mu bo bagira icyo bapfana, kandi ukazamuha no kubyo wiyejereje iwawe.

3°. Kuralira (kurara izamu) kandi inkwi urara ucanye ku izamu ukazizanira, bwacya mu gitondo ukabanza kujya kuvoma amazi umutware n’abe bari bukarabe. Umuralilizi basangaga yatwawe n’agatotsi yakubitwaga iz’akabwana, akaba yanamugara kubera imihini. Hari abategekwaga kuralira kandi ku manywa bari biriwe mu mirimo ivunanye.

4°. Guheka (mu ngobyi) umutware n’abe bagiye mu rugendo.

5°. Gufata igihe : kujya gutaramira umutware n’abe kandi wamushyiliye inzoga mutaramiraho.

6°. Gutumwa ahantu aho ariho hose, igihe icyo ari cyo cyose.

7°. Kumenya icyo umutware akeneye buri gihe, ukakimuha.

8° Kumuha inka y’indorano igihe hari umuntu wo muryango we wapfuye, inshumbushanyo niba mulyamo yamaze inka ze, indemano yo kurema ubushyo bw’umuhungu we, igihembo niba umugore we yabyaye, izimano niba yaje kugusura.

9° Kwemera ko mu nka zawe yahitamo izo akunze akazitwara.

10° Kwibombalika no kwitonda.

Umwanzuro

Ibibera mu Rwanda byo kwambura abantu ibyabo ku ngufu kandi ntibagire n’aho babariza biteye ubwoba. Bijya gusa n’ibyariho mbere y’umwaka w’1959. Uwambuwe utwe azasigara atunzwe n’iki ? Ubuhake buragarutse se ? Oya rwose, Imana ibutulinde. Ahali umuntu yagira igishuko cyo guhaka ; ariko kwemera guhakwa cyangwa kubyishimira, sinzi niba Abanyarwanda bazongera kubyihanganira.

Jean de Dieu Musemakweli, Kigali.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Dore ikigereranyo cy'ibihugu bitatu by'Afurika mu
mwaka w'i 2003. Kimwe nicyo abanyafurika bibwiraga ko aricyo "gihangange"muri Afurika, ikindi nicyiha ubuhangange kidafite.

Afrique du
Sud                    Libiya                               Rwanda

PNB/hab: 2140 euros
5600 euros                        170 euros

Espérance de vie

Femmes: 67 ans                75
ans                               40 ans

Hommes: 61 ans                65
ans                               39
ans

Source: Atlas des 193 Etats du monde: Cartes géographiques, statistiques et drapeaux; ed. Ouest-France, avril 2005

Répondre
U

Iyo muvuga ko  abanyarwanda barikungoyi, nibaza aho mubikura bikanyobera.  Niba waragenze ibihugu byinshi, ukareba Uburyo ubutabera bwahandi bukorwa, nihehe
wabonye umunyabyaha washyikirijwe urukiko atambaye amapingu? Cyangwa mwibwira ko victoire afite ubudahangarwa kuburyo nta muntu wamukoraho? Muribeshya, urwanda n’igihugu kigendera kumategeko,
ntamuntu n’umwe uri hejuru yayo.

Niba mwebwe icyo mwita ubuhake ar’ukubakira abakene inzu zamabati, ukaboroza, ugaha umunyarwanda uburezi bw’ibanze,  uka muha ubwishyingizi mubuvuzi nibindi byinshi byiza
aboyobozi bakorera Abanyarwanda… ubuhake nk’ubu buragahoraho by’iteka ryose.

Murarushywa n’ubusa, Abanyarwanda twese dukunda Perezida wacu, atuyoboye neza, kandi urwanda kuva rwabaho ntirwigeze rugira umuyobozi nkawe wifuriza ibyiza Abanyarwanda bose ntakurobanura.

Mugire umunsi mwiza!

Répondre