NIBA ABANYAMAHANGA BATANGIYE GUTINYA KUZA GUKORERA AKAZI KABO MU BIHUGU BIKIKIJE U RWANDA , ABARUHUNZE BAZARUGARUKAMO BATE?

Publié le par veritas

ingabireUmwunganizi mu manza Professor Peter Erlinder wigisha amategeko (Law/Droit) muri Leta Zunze ubumwe za Amerika afite impungenge zo kugaruka muri kano karere, nk’uko bitangazwa n’Urukiko Mpuzamahanaga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzania – TPIR/ICTR.

Muri uru rukiko rwa Arusha Professeur Peter Erlinder aburanira Major Aloys Ntabakuze wahoze ayobora umutwe w’abaparakomando mu zahoze ari Ingabo z’u Rwanda (FAR). Yunganira kandi Colonel Théoneste Bagosora wari umukuru w’ibiro bya Minisitiri w’ingabo mbere gato no mu gihe cya Jenoside yo mu w’1994.

Byari biteganyijwe ko Peter Erlinder agaruka Arusha, akunganira mu rubanza uyu Major Ntabakuze mu bujurire bwe bwo ku italiki ya 30 Werurwe uyu mwaka. Ntabakuze akimenya ko Peter Erlinder yatinye kugaruka yasabye ko yazunganirwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rya Vidéo-Conférence.

Zimwe mu mpamvu zatanzwe na Major Aloys ni uko Peter Erlinder ashobora guterwa ibibazo bikomeye na Leta y’u Rwanda igihe yaba ri muri kano karere.

Mu cyemezo cy’Urukiko, ruratangaza ko rushobora gukurikirana Peter Erlinder aramutse asuzuguye Urukiko ntaboneke Arusha ku munsi w’iburanisha.

Urukiko ariko, rwasabye abacamanza guha amabwiriza ndakuka Umwanditsi w’urukiko ngo Professor Peter Erlinder yizezwe ubudahangarwa ntayegayezwa igihe cyose azaba ari Arusha muri Tanzania mu mirimo ye y’ubwunganizi mu manza.

Peter Erlinder yaherukaga mu karere k’Ibiyaga bigari ubwo yafungirwaga mu Rwanda, akurikiranyweho gupfobya Jenoside. Yari yaje i Kigali kunganira Madamu Ingabire Victoire Umuhoza uyobora umutwe wa Politiki FDU Inkingi, nawe ubu ufungiye i Kigali.

Peter Erlinder yafunguwe ku mpamvu z’ubuzima bwe ngo ajye kwivuza, hagati aho Martin Ngoga Umushinjacyaha Mukuru w’u Rwanda akaba yaratangaje ko bitamuhanaguraho icyaha, bityo akabasha kuzakomeza gukurikiranwa n'inkiko igihe icyo ari cyo cyose ubutabera bw’u Rwanda buzamuhamagaza.

Mu gihe atarahamagazwa n'ubutabera bw'u Rwanda ngo akomeze kuburanishwa, akomeje imirimo ye y'ubwunganizi hirya no hino, no kwigisha amategeko muri Kaminuza za Leta Zunze ubumwe za Amerika.

John Williams NTWALI

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
X
Starting during the day is more dangerous.
Répondre
A

uko mbibona uyu mugabo niwe ufite ikibazo, urwanda ruharanira ubutabera niba azi ko ibyo bamushinja nabyo yakoze kuki atinya, uko mbibona afite kwiceka. naho abanyarwanda bagiye guhera hanze ni
kubushake bw'abo kuko urwanda ruhamagarira abanyarwanda bose gutaha.

Répondre
M

Ntwali we,pourquoi généreliser et dire ABANYAMAHANGA.Donc ce comédien de PETER

ERLINDER est au pluriel.Je ne connais pas la grammaire kinyarwanda mais je sais que aBAnyamahanga >< uMUnyamahanga.Pourqoui donc généraliser.Ou bien tombé dans le synchrétisme enfantin!

Salut.

Répondre
N

Niba abashinzwe ubutabera batangiye kwishisha abantu ,nk'uyu avocat PeterErlinder ,ubwo abantu bava aho bahungiye bakajya mu Rwanda gute kandi bose bashinjwa niyoleta kandinta icyaha bakoze na
gato! Ndabona gatsinzi Marcel kuzagera ku ntego ye yokugarura abanyarwanda mu Rwaboari igipindi gusa!singawe na barya bamubwiye ngo nabanze atahure umuryango we maze abandi babonereho!

Uyu Mugabo PeterErlinder azanywesha amaziFPR!Kwanga kuza Arusha birerekana ko u Rwanda rwabohoje na Tanzaniye kandi byanze bikunze ibyaha byakorewe abakoraga muri ruriya rukiko bikaba bihamau
Rwanda!

Tubitege amaso!

Répondre