Ngo Umuryango IBUKA uramaganira kure igihembo kigiye guhabwa Rusesabagina
Prof J P Dusingizemungu, aho bukera ishyari riramwica avemo umwuka !!!!Dore uko areba !!!
Source : Igihe.com
Biteganyijwe ko ku wa 16 Ugushyingo, Umuryango “Lantos foundation for Human Rights and Justice” wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzashyikiriza igihembo Umunyarwanda Paul Rusesabagina ; ibi ariko byamaganiwe kure n’Umuryango uharanira inyungu z’Abacitse ku icumu IBUKA uvuga ko uyu mugabo adakwiye kubona iki gihembo kuko ibyo bashaka ku muhembera nta byo yigeze akora.
Rusesabagina si intwari ahubwo ni ikigwari ?
“Lantos foundation for Human Rights and Justice” Uvuga ko uzahemba Paul Rusesabagina kubera ibikorwa by’urukundo n’ubutabazi yaba yarakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 aha ubuhungiro ndetse ngo agakiza Abanyarwanda barenga 1268 bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines ndetse ngo kuri ubu akaba akora ibikorwa byo gufasha imfubyi n’abapfakazi ; nyamara ariko abamuzi bavuga ko nta muntu n’umwe yatabaye cyangwa yakijije kuko ngo uwinjiraga wese yamwishyuzaga amafaranga atagira ingano kugirango amucumbikire ; ibi ngo bikaba bitafatwa nk’ubutwari ahubwo bikwiye kuba ubugwari.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Ukwakira, 2011 nibwo Umuryango IBUKA n’Umuryango AVEGA uharanira guteza imbere impfubyi n’abapfakazi barokotse jenoside, batangaje ko bamaganiye kure iki gikorwa cyo guhemba Rusesabagina aho bavuga ko adakwiye guhembwa ahubwo akwiye kunengwa no kugawa kubera ibyo yakoze mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Depite Odette Nyiramirimo ngo yamuhaye amafaranga ngo akunde abeho
Umuryango IBUKA wamagana iki gikorwa giteganyijwe kuba kuwa 16 Ugushyingo uyu mwaka uvuga ko Rusesabagina adakwiye guhabwa iki gihembo kuko ngo yiyise intwari muri film ye yise Hotel Rwanda, aho ngo yitaka avuga ko ari intwari, aha kandi Umuryango IBUKA umushinja ubufatanyacyaha muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994.
IBUKA ikomeza ivuga ko igihembo nk’iki ndetse n’ibindi Rusesabagina yahawe, abarokotse jenocide yakorewe Abatutsi babifata nko gushinyagurira Abacitse ku icumu kuko abazi uyu Rusesabagina bavuga ko kugirango agire uwo ahisha yamwishyuzaga akayabo k’amadolari ; ibi kandi bishimangirwa na Depite Odette Nyiramirimo uhamya ko yamuhaye amafaranga kugirango akunde abeho.
Umuntu ukorana na FDLR ntakwiye igihembo
Ibi ni ibyagarutsweho na Prof. Jean Pierre DUSINGIZEMUNGU ukuriye IBUKA, wavuze ko Paul Rusesabagina, adakwiye guhabwa igihembo mu gihe ari mu bantu batera inkunga umutwe w’iterabwoba wa FDLR ukomeje guhungabanya amahoro n’umutekano mu Karere ndetse wiganjyemo abasize bahekuye u Rwanda bagahungira mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu kugaragaza ko batishimiye namba iki gihembo biteganyijwe ko kizamushyikirizwa i Washington muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika IBUKA na AVERA banditse urwandiko rwo kugaragariza Lantos foundation for Human Rights and Justice ko Rusesabagina nta ruhare namba yagize mu kurokora abantu bari Hotel de Milles Collines.
Impamvu 4 zitangwa na IBUKA
Zimwe mu mpamvu IBUKA na AVEGA batanga z’uko Paul Rusesabagina nta ruhare rugaragara yagize mu kurokoka kw’abantu bari muri Milles Collines n’uko ngo atariwe wari ufite ijambo rya nyuma kuri iyi Hotel ;
Muri Hotel des Milles Collines ngo niho hari icyicaro cy’ingabo z’Abafaransa gishinzwe amakuru (French Military Communication Unit) cyari muri etage ya 5, ibi bikaba byaratumaga abicanyi batahavogera kuburyo Rusesabagina atabyitwaza ngo avuge ko hari abo yarokoye.
Bernard Kouchner, wari intumwa y’u Bufaransa mu 1994 ubwo yasuraga Leta yiyise ‘Iy’Abatabazi’ yayisabye ko itagomba guhungabanya abantu bari muri Hotel des Milles Collines, ko nibagira icyo baba u Bufaransa buhagarika inkunga yabwo bwahaga u Rwanda. Ibi ngo Rusesabagina nta ruhare yabigizemo na ruto.
Hotel des Milles Collines kandi yari iya Sosiyete y’Ababiligi yitwa SABENA, bityo ikaba yararindwaga kugirango imitungo yabo itangizwa cyangwa igasahurwa.
Na none kandi ngo Hotel des Milles Collines yari muri Zone yarindwaga n’ingabo za FRP Inkotanyi, ndetse ngo Rusesabagina n’umuryango we ni bamwe mu mpunzi zari muri iyi Hotel bityo akaba adakwiye kwiyitirira ko hari abantu yakijije.
Uyu muryango urimo ibikomerezwa byo muri Amerika
“Lantos foundation for Human Rights and Justice” ni umuryango ubarizwamo abantu b’ibikomerezwa muri Amerika, abantu batari bacye bakaba bakomeje kwibaza impamvu abantu bazi ukuri ku byabaye mu Rwanda aribo bakwirengagiza.
Mu bagize uyu muryango washyizweho mu rwego rwo kwibuka Umuyahudi Tom Lantos warokotse Jenoside yabakorewe Abayahudi, akaba n’Umusenateri muri Congress ya Amerika harimo Uwahoze ahagarariye Urwego rw’Ubucamanza muri Amerika John Broderick, Richard Gere, Dr. Kay King, Professor Harold Koh, Ambassador Mark Palmer, Honorable Shimon Peres, Ambassador John Shattuck, Professor Elie Wiesel na Ambassador Richard Holbrooke.
Rusesabagina naramuka ahawe iki gihembo cyatangiye gutangwa muri 2009 azaba abaye umuntu wa 3 ugihawe nyuma ya Dalai Rama na Elie Wiesel wanigeze guhatanira igihembo cy’Amahoro ku isi kitiriwe Nobel.
Uretse AVEGA na IBUKA batangaje ku mugaragaro ko batishimiye iki gihembo giteganyijwe kuzahabwa uyu mugabo, abandi Banyarwanda n’abanyamahanga batandukanye nabo bashyizeho urubuga rwa facebook (http://www.facebook.com/# !/pages/Th...) aho bakomeje kwamagana iki gikorwa.