Ngo leta ya Kagame Paul yiyunguye inama yo kurega impuguke za ONU !
Ikinyamakuru « Guardian » cyo mu bwongereza cyasohoye inyandiko ivugako hari raporo y’impuguke za Loni itarashyirwa ahagaragara igaragaza ko muri aya amezi 3 (Nyakanga,Kanama na Nzeri 2012) igihugu cy’u Rwanda n’igihugu cya Uganda byakomeje gutera inkunga umutwe w’abarwanyi bo muri Congo wa M23.
Muri icyo kegeranyo cya vuba aha, impuguke za Loni zivuga ko ni ubwo u Rwanda na Uganda bikomeje kubihakana, ibyo bihugu byombi bikomeje guha inkunga inyuranye umutwe wa M23, ibyo bihugu byombi birashinjwa guha umutwe wa M23 abasilikare n’ibikoresho bya gisilikare kuburyo byafashije uwo mutwe kugaba ibitero ku ngabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Congo (monusco) umusilikare wazo umwe akahasiga ubuzima.
Ni ubwo u Rwanda rwahagarikiwe imfashanyo n’ibihugu binyuranye , ntabwo byabujije icyo gihugu gukomeza gutera inkunga M23 . Muri iyo raporo y’impuguke za Loni igizwe n’amapaji 44, igaragaza kuburyo bwimbitse uburyo u Rwanda arirwo rwaremye umutwe wa M23, ubu uwo mutwe ukaba uhabwa amabwiriza na Ministre w’ingabo z’u Rwanda Bwana James Kabarebe abinyujije k’umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Charles Kayonga nawe agaha amabwiriza Sultani Makenga na Bosco Ntaganda bashinzwe kuyobora imirwano y’umutwe wa M23 muri Congo. Urwanda rero akaba arirwo rushinzwe ibikorwa byo kuyobora imirwano ya M23 naho igihugu cya Uganda kikaba giha inkunga ya diplomasi umutwe wa politiki wa M23 n’ibikoresho binyuranye; u Rwanda nirwo rushakira abasilikare umutwe wa M23 harimo n’abana, rukanashishikariza ingabo za Congo zivuga ikinyarwanda kuva mu gisilikare cya Congo zikajya muri M23, ibyo byose rukabifatanya no guha umutwe wa M23 ibikoresho bikomeye bya gisilikare!
Urwanda ngo rushobora kurega impuguke za Loni
Muri raporo ya mbere aho impuguke za loni zashinjagamo u Rwanda kuba rufasha umutwe wa M23, ntabwo abayobozi b’u Rwanda bashoboye kubeshyuza ibiyikubiyemo bituma ibihugu byinshi bihagarika imfashanyo byahaga u Rwanda bitegereje umwanzuro uzatangwa n’akanama ka Loni gashinzwe gutanga ibihano; inama y’ako kanama ka loni gashinzwe gutanga ibihano izaterana mu kwezi k’ugushyingo 2012; none dore mu gihe hasigaye ukwezi kumwe ngo ako kanama gaterane, impuguke za loni zitanze indi raporo ishobora kuzatuma ikibazo kirushaho gukomerera u Rwanda.
Nkuko byatangajwe na Mushikiwabo Louise mu nkuru yasohotse ku rubuga rwa Kigalitoday, ngo leta ya Kagame yiyunguye inama ishobora gutuma ihangana n’ibihano bikaze ishobora kuzafatirwa, madamu Louise Mushikiwabo aravuga ko u Rwanda rushobora gukurikirana mu nkiko abakozi ba LONI barushinja guhungabanya umutekano wa Congo kandi bazi ko ari ibihimbano. Aganira na Metro, Minisitiri Mushikiwabo yagize ati “Ntabwo dushobora kurekera aho ngo duterere iyo kandi bigaragara ko ibyo impuguke za LONI zidushinja muri Congo ari ibihimbano bishingiye ku muyobozi w’izo mpuguke witwa Steven Hege wamaze kwigaragaza na mbere y’igihe ko atifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda ituze.”
Minisitiri Mushikiwabo yabwiye Metro ko mu gukusanya ibimenyetso bigaragaza ukubogama kwa Steven Hege, u Rwanda rwitabaje ikigo cyitwa Akin Gump cyo muri Amerika cyazobereye mu bushakashatsi no gucukumbura imyitwarire y’abantu, kikagaragaza inyandiko nyinshi Steven Hege yanditse asebya u Rwanda n’abayobozi barwo bakuru, mu zindi agashyigikira FDLR ku buryo butihishira.
Ndetse ku bwa Louise Mushikiwabo, ngo nta handi umuti wa Congo ushobora guturuka arati ku bufatanye bw’ibihugu byo mu karere na Congo ubwayo, aho gutegereza umuti ku bavamahanga barebera ikibazo kure.
Ikinyamakuru Metro cyabajije umuvugizi wa LONI niba hari icyo ivuga kubyo u Rwanda runenga ku butabogama bw’impuguke zayo, asubiza ko LONI ntacyo izatangaza mbere y’uko icyegeranyo cy’izo mpuguke cyemezwa n’akanama gashinzwe amahoro ku isi mu kwezi gutaha k’Ugushyingo.
Nyamara mu nama y’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa, u Rwanda rwanze gushyira umukono ku byifuzo byo guhana imitwe y’itwaje intwaro muri Congo cyane cyane umutwe wa FDLR na M23. Ni gute wakwanga ko barwanya FDLR ugashinja impuguke ya Loni gushyigikira ibitekerezo bya FDLR? Iryo hurizo ry’u Rwanda rizasobanurwa n’akanama gashinzwe amahoro ku isi.
Inkuru ya BBC y'uko Kabarebe ariwe uha amabwiriza M23
Ngoga Jean veritasinfo