Agatsiko k’abicanyi ba Kagame karavugwa mu rupfu rwa Théogène Turatsinze muri Mozambique !
Uko bucyeye n’uko bwije, umubare w’abisasirwa n’abicanyi ba perezida Kagame mu mahanga, uragenda wiyongera. Mu bazwi cyane ni Seth Sendashonga wiciwe i Nairobi muri 1998 hamwe na Gen Kayumba Nyamwasa barashe urufaya rw’amasasu Imana igakinga ukuboko muri 2010 i Johannesbourg muri Afurika y’epfo.
Hari n’urupfu rwa mugenzi wacu Charles Ingabire warashwe muri 2011 i Kampala. Polisi y’Ubwongereza ari yo Scotland Yard yaburiye na none abanyarwanda babiri bahatuye ko bashoboraga kwicwa n’abo bicanyi ba perezida Kagame. Umwe mu bari bahagarariye u Rwanda muri Suwede, Evode Mudaheranwa, yirukanywe muri Suwede kubera guhiga bukware impunzi zihatuye.
Nubwo abanyarwanda benshi bibazaga ko Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe muri iki gihe n’ikatwa ry’inkunga, ko wenda itagishishikajwe no kwica abantu, si ko bimeze kuko iyo urebye uburyo Théogène Turatsinze, wahoze ari umuyobozi wa banki itsura amajyambere (Rwandan Development Bank) yishwemo, uhita ubona ko abicanyi ba Kagame batazigera bunamura icumu. Turacyakora iperereza ku rupfu rw’uyu Nyakwigendera, urupfu rwahungabanyije abanyarwanda benshi, cyane cyane abatuye Maputo, hamwe n’abanya Mozambique muri rusange.
Nyakwigendera Théogène Turatsinze yeguye ku buyobozi bwa BRD muri 2007 mu gihe minisitiri Musoni yari akiri minisitiri w’imari n’igenamigambi, naho Henry Gaperi akaba yari akiri perezida w’inama y’ubutegetsi w’iyo banki. Iki nicyo gihe abashoramari b’abadage banyuze mu cyitwa African Development Cooperation bagura muri iyo banki imigabane ihwanye na 25%.
Abo bashoramari b’abadage bakaba barahise batahura ko iyo banki yari iri mu kaga kubera amadeni yari yarashowemo n’ubucuruzi bw’ishyaka riri ku butegetsi, RPF. Iperereza ryakozwe n’Umuvugizi ryemeza ko umuyobozi mushya wasimbuye Turatsinze, ari we Jack Kayonga, yasibye amadeni ya FPR mu bitabo bya banki, nyamara ibintu byaje gukara aho abagenzuzi b’imari b’iyo sosiyete yaguze imigabane muri iyo banki, batangiraga gukora iperereza kuri ubwo bujura bwa FPR, ifatanyije na Jack Kayonga, bityo bitabaza Turatsinze Théogène, ari na byo byamuviriyemo kwicwa, mu cyumweru gishize.
Amakuru agera ku Umuvugizi yemeza ko Nyakwigendera Turatsinze Théogène yagize abanzi benshi ubwo yari akiri umuyobozi w’iyo banki kubera ubujura bwakorwaga na minisitiri Musoni James, abishyigikiwemo na perezida Kagame ubwe, ari na byo byakuye Nyakwigendera ku buyobozi bw’iyo banki kubera itotezwa yashyirwagaho, nyuma baza no kumumenesha mu gihugu kubera kumenya amabanga menshi ku bujura bwakorwaga muri iyo banki.
Umuvugizi ukaba uzakomeza kubagezaho amakuru yerekeranye n’urupfu rw’uyu Nyakwigendera wishwe urw’agashinyaguro, ubwo abicanyi bamunyerezaga ku wa gatanu w’icyumweru gishize, umurambo we ukaza kuboneka i Maputo muri Mozambique uziritse amakamba.
Nyakwigendera Théogène Turatsinze yari afite impamyabushobozi ya master muri Management, impamyabushobozi yari yarakuye mu gihugu cya Australiya, akaba yari mu bayobozi bungirije ba Kaminuza nkuru y’i Maputo.
Gasasira, Sweden.