Ngo Brigadier Général Fred Ibingira ntiyahunze ahubwo yasubijwe ku mirimo ye !

Publié le par veritas

Fred Ibingira ni umwicanyi kabuhariwe, ariko arakidegembya , yikaraga imbere y'abo yahekuye !

Nyuma y’amezi akabakaba atatu abajenerali batatu n’umukoroneli umwe bahagaritswe ku mirimo yabo bakanafungirwa mu ngo zabo, uyu munsi umwe muri bo yasubijwe ku mirimo ye, batatu bafatirwa ibindi byemezo.

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa mbere ryashyizweho umukono n’umuvuguzi w’ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen. Nzabamwita Joseph ritangaza ko iperereza rigikorwa ku byaha byakozwe.

Rikomeza ritangaza ko Brig. Gen. Fred Ibingira asubira mu mirimo ye nk’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Brig. Gen. Richard Rutatina na Col. Dan Munyuza bazitaba ubuyobozi bw’ingabo mu gihe Brig. Gen. Wilson Gumisiriza we azashyikirizwa ubushinjacyaha bwa girikare ngo hakomeze hakorwe iperereza ku bindi byaha akekwaho.

Aba basirikare bafungiwe mu ngo zabo muri Mutarama ubwo bakekwagwaho kugira imyitwarire mibi nko gukorana ubucuruzi n’abasivile, bukorerwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu kiganiro Brig. Gen. Nzabamwita yagiranye na BBC kuri uyu wa mbere yahakanye ko Brig. Gen Ibingira atigeze ahunga yavuze ko ari ibihuha byanditswe n’imbuga za internet.

Yagize ati : “Ariko ibyo ni ibihuha ibyo nkubwira ni uko aba officers bacu bahari bageze ku kazi bari mu mago yabo, izo mbuga ni izitangaza ibihuha uraza gusanga ari ibyo dusanzwe tuvuga ko ari abatangaza ibihuha, ari mu kazi ke bisanzwe abatangaza ibihuha ni ababa bifuriza u Rwanda inabi”.

Mbere y’uko bahagarikwa, Brig. Gen. Fred Ibingira yari Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Gen. Richard Rutatina yari akuriye iperereza mu gisirikare (DMI), Gen. Wilson Gumisiriza yari akuriye ingabo z’u Rwanda mu Ntara y’Iburengerazuba (Western Division), naho Colonel Dan Munyuza yari akuriye iperereza ryo hanze y’igihugu.

Williams Ntwari

Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M

MBISUBIYEMO IBINGIRA YARATOROTSE YAFATIWE UGANDA AFATISHIJWE NA JEANNETE KAGAME !! KANDI NTARAGARURWA MURWANDA !! NGAHO NIBAMUSHYIRE
KULI RADIO AVUGE ? CG NIHAGIRE
UVUGA KO YAMUBONYE , KUKAZI CG IWE ? ABAJINGA BAGUME BABABEHSYE MWEMERE !!

Répondre
M

Ntabwo nahigimye ahubwo nakwenkwenutse n'ubu imbavu ndacyafatiriye.

None se nawe, perezida atanze amapeti, buracyeye bati Ibingira yahunze cg yapfuye, bukeye bw'aho Nzabamwita ati nyamara Ibingira, Rutatina, Munyuza na Gumisiriza bemeye icyaha banagisabira
imbabazi, bahinduriwe imilimo kandi ngo bazashyikirizwa urukiko rwa gisikare?

Ibi wowe urabona bisobanutse?

Répondre
A
Ngo Brigadier General Ibingira? Mumumanura mu ntera inshuro ebyiri zose amapeti afite ni mwe mwayamuhaye?
Répondre