Madame Ingabire ateye hejuru imikino y'ubutabera bwa Kagame "Ikizere narimfitiye ubutabera bw'u Rwanda uyu munsi kirayoyotse"!

Publié le par veritas

Victoire.png“Ngendeye ku byo uwanshinjuye yakorewe n’ubugenzacyaha, icyizere nagiriraga Ubutabera bw’u Rwanda cyayoyotse ; ku bw’ibyo ntabwo nzongera kuburana mu gihe ubutabera bw’u Rwanda butarigenga”.

 

Ibi Umuhoza Ingabire Victoire yabitangaje ubwo yitabaga Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere, aho urubanza aregwamo na bagenzi be rwaranzwe n’ubwumvikane buke hagati y’impande zombi biturutse ku gusakwa kwakorewe umugororwa Habimana Michel wari waje gutanga ubuhamya bushinjura Ingabire kuwa 11 Mata uyu mwaka, ubwo Ingabire aheruka kwitaba urukiko.


Ubwo uwo mugabo yasubiraga aho afungiye, yasanze impapuro ze zose bazibye.


Ubushinjacyaha bwavuze ko gusaka imfungwa ari ibintu bisanzwe, nta tegeko ryishwe. Ku ruhande rw’uregwa na Me Gatera Gashabana umwunganira, iki bagifashe nko gutera ubwoba abamushinjura.

Nyuma y’impaka zamaze igihe kinini, Me Gatera Gashabana ashaka kubaza Habimana Michel ibibazo, uruhande rw’ubushinjacyaha rwasabye urukiko ko basohora umutangabuhamya Michel noneho akaza kugaruka aje kubazwa. Aha abaregwa nabo babanje kubyanga, basaba ko bareka bakamubariza aho. Urukiko rwategetse ko umutangabuhamya ahezwa, Habimana ajyanwa hanze.

Perezida w’urukiko Rurisa yasabye Me Gatera Gashabana kubwira urukiko ibibazo ashaka kubaza umutangabuhamya Habimana. Me Gashabana yabanje kwanga, amara igihe kingana n’iminota 30 yanga kuvuga ibibazo ariko urukiko rukomeza kubimutegeka.

Guhera ku kibazo cya mbere kugera ku cya kane bamuhagaritse agezeho, byose byari byerekeye uko impapuro za Habimana zibwe n’uburyo yabajijwe n’ubugenzacyaha. Aha urukiko rwahise rutera utwatsi icyifuzo cya Me Gashabana n’uwo yunganira bavuga ko ntacyo byamarira urukiko, bati " Keretse niba waretse kunganira Ingabire noneho ukaba ugiye kunganira Habimana !"

Nyuma y’ikiruhuko noneho nibwo urubanza rwasaga nk’aho rugiye gutangira, ariko abari aho bose batunguwe no kumva icyemezo Ingabire yafashe cyo kutongera kuburana mu gihe aboneye ko ubutabera bw’u Rwanda butigenga.

 

Yagize ati :” Igihe cyose maze, nari mfitiye ubutabera bw’u Rwanda icyizere ariko kuri uyu munsi kirayoyotse burundu. Kuva nafatwa, nagiye nshakirwa abanshinja batanzi, bamwe barabyangaga abandi bakabyemera. Nagiye ngira abanshinjura benshi bagaterwa ubwoba bakabivamo. Ku itariki ya 8 Mata nagiranye ikiganiro cyamaze amasaha 2 na Porokireri wa Repubulika, ambwira ko basesenguye icyaba cyaranzanye mu Rwanda bagasanga narazanywe no gushyiraho ubutegetsi bw’Abahutu ! Namubwiye ko banyibeshyeho, none ndibaza nti (aha yifashe ku kananwa) ’ni ryari koko ubutabera bw’u Rwanda buzagira umucamanza wigenga ukora ibinyuranye n’ibyo ubutegetsi buriho bushaka ?’ Gucira urubanza umuntu mu Rwanda, abacamanza baba bameze nk’aho bikinira ikinamico ! Ku bw’ibyo ntabwo nzongera kwitaba urukiko kugeza igihe u Rwanda ruzagirira ubutabera bwigenga”.

 

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bo bavuze ko Ingabire asuzugura ngo kuko yatinyutse kuvuga ko abacamanza bakina ikinamico. Bavuze ko ntacyo yari asigaje kuko imitego yose yateze yamushibukanye, bongeraho ko basaba urukiko kudahagarika urubanza rugafata ibihano bijyanye n’ibyaha yakoze, ngo kandi kuba yanze kuvuga bisobanuye ko yemeye ibyo aregwa.

Gucira urubanza umuntu adahari cyangwa atavuga ni ibintu bisanzwe mu bucamanza kuko na Jean Bosco Barayagwiza yaciriwe urubanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiweho u Rwanda ruri Arusha, ariko we nta kintu na kimwe yari yaratangarije urukiko.


Ntibizabuza urubanza gukomeza- Alain Mukuralinda


Mu kiganiro na IGIHE, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru Alain Mukuralinda yatangaje ko icyemezo cya Ingabire ari uburenganzira bwe, ariko kitazabuza urubanza gukomeza. Gusa ngo impamvu yatanze ( iy’uko ubutabera bw’u Rwanda butigenga, n’uko umutangabuhamya we yatewe ubwoba) nta shingiro zifite.

 


Source : Igihe

 

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
M
<br /> Inkotanyi kuva zaraboshye INGABIRE, umunyapolitiki warutashye<br /> iwabo ngo aharanire démocratie mumahoro nta kumena amaraso, zitesheje occasion yo kurangiza ikibazo cyabanyarwanda amaraso atamenetse. Inkurikizi yabyo bazazibonera bidatinze. Niba hari akenge<br /> bashobora kugira mumitwe yabo, nibarekure uriya mubyeyi, bandike ishyaka rye, bareke nandi mashyaka akorere politiki imbere mugihugu nta nkomyi, nahubundi akazaba abantu bazaba bakumva.<br />
Répondre