Ndasubiza Ministri Karugarama :Ntabwo Kiliziya yigeze iyobora u Rwanda (leprophete).
- Zimwe mu nshingano za Kiliziya Gatolika
Ministiri Tharcisse Karugarama aherutse kuruta aravuga ngo mbere ya 94, ni Abapadiri bayoboraga u Rwanda. Nagiragango mwibutse ko mu nshingano za Kiliziya gatolika mu Rwanda no ku isi hose hatarimo iyo kuyobora ibihugu. Ahubwo harimo :
1° Gukora ibishoboka byose kugirango ibashe gukomeza ubutumwa bwayo no mu bihugu bifite leta ziyitoteza. Urugero namuha ni umurongo witwaga “Ostpolitik” yakurikizaga mu bihugu byagengwaga n’amatwara ya gikomunisti kugera mu myaka y’1990.
2° Kwita ku majyambere n’imibereho myiza y’abaturage kuko umuntu atagizwe na Roho gusa. Ni muri urwo rwego Kiliziya ifasha abakene itagamije ubutegetsi, ahubwo ari ugushyira mu bikorwa itegeko ribumbye ayandi yose : itegeko ry’urukundo.
Inama ya nkuru ya Kiliziya yabereye i Vatikani ubwa 2 ibivuga muri aya magambo y’igifaransa : ʺEtroite solidarité de l'Eglise avec l'ensemble de la famille humaine.Les joies et les espoirs, les tristesses et les angoisses des hommes de ce temps, des pauvres surtout et de tous ceux qui souffrent, sont aussi les joies et les espoirs, les tristesses et les angoisses des disciples du Christ, et il n'est rien de vraiment humain qui ne trouve écho dans leur coeurʺ. (Conc. Vatican II, Constitution pastorale Gaudium et Spes sur l'Église dans le monde de ce temps, n° 1).
3° Kwamagana akarengane kugirango abantu baremwe mu ishusho ry’Imana bashobore kubaho nk’abana b’Imana nyine. Interuro y’isengesho rikuru ry’ukaristiya mu misa y’itangwa ry’ubusaseridoti isobanura iyo nshingano y’abapadiri n’Abihayimana muri rusnge igira iti “Bene abo ni bo basabwe mbere y’abandi guhara amagara yabo kubera wowe no kugirango abavandimwe babo babone umukiro utanga”.
Kubwira umuntu utunzwe no kurenganya abandi ngo ʺnasigehoʺ biramurakaza cyane ; aho gukurikiza inama umugiriye, agahitamo kuvuga ko ushaka kumusimbura mu mwanya we. Ahari ni ibyo ministiri Karugarama yashakaga kuvuga : ʺMbere ya 94 u Rwanda rwayoborwaga n’Abapadiri, FPR yashakaga ubutegetsi, kugirango ibugereho yagombaga kubica reroʺ. Bihayimana, muramenye, mwatanzwe, Leta y’u Rwanda yabavanyeho amaboko. Uko Yezu yabivuze ati ʺndetse n’igihe kirageze maze uzabica wese azibwire ko yubashye Imanaʺ (Yh 16,2).
2.Nta bapadiri bigeze bayobora u Rwanda
N’ubu se tuvuge ko ari Abihayimana bayobora u Rwanda kubera ko bamwe muri bo bari muri za komisiyo zimwe na zimwe (nk’iy’ubumwe n’ubwiyunge), abandi bakaba bafite imirimo bahemberwa kuri iyi ngoma ya FPR, irimo ndetse kuneka no kumerera nabi bagenzi babo imbere mu gihugu no mu mahanga ?
Tuvuge se ko Kiliziya ari yo yayoboraga ingabo z’igihugu kubera ko kuva zashingwa mu w’1960 kugeza mu w’1994 zari zifite ba omoniye ? Ariko ndahamya ko batari abagatolika gusa, harimo n’abo mu yandi madini.
Bwana Karugarama, niba ushaka kumenya ko atari abapadiri bayoboraga u Rwanda ku ngoma ya perezida Yuvenali Habyarimana (1973-1994), uzasome ikinyamakuruDialogue n° 200 Septembre-Octobre 1997. Iyo nimero yitwa “Dossier : information et désinformation” (itangazamakuru n’itangazabinyoma). Ni ukuyisoma yose uhereye ku ijambo ry’ibanze (éditorial) rya Charles Ntampaka, ugakurikizaho inyandiko y’umugabo w’i Byumba yitwa ʺQuand les dirigeants participent à la désinformationʺ, ugakomereza ku ya padiri Vénuste Linguyeneza yitwa ʺLa désinformation : le cas de l’Eglise catholiqueʺ, ukarangiriza ku ya Alexandre Vatimbella, yitwa ʺLe cas de Wenceslas Munyeshyaka et la presse françaiseʺ. Ntabwo ari birebire cyane, uzarangiza kubisoma wamaze gusubiza ubwenge ku gihe no kwumva neza ko abapadiri batigeze bayobora u Rwanda.
Ahari waba warabeshywe n’uko Musenyeri Vincent Nsengiyumva, Arkiyepiskopi wa Kigali yigeze kuba muri komite nyobozi ya MRND. Ibyo ntibakagushuke, burya inshuti ya mbere ya perezida Yuvenali Habyarimana yari Musenyeri Aloys Bigirumwami (Musemakweli J.D, Perezida Yuvenali Habyarimana ntiyigeze yanga Abatutsi, in www.leprophete.fr, le 23/06/2011). Ariko ntiwakwihanukira ngo uvuge ko Musenyeri Bigirumwami yayoboraga u Rwanda.
Dore ahubwo ikintu wari ukwiye kwumva neza. Intego nyamukuru y’ingoma ya Habyarimana yari amajyambere mu cyaro, mu migi, mu ngeri zose (uburezi, ubuvuzi, umuco, imibereho myiza ….) Ntiyari ayobewe ko amadini n’indi miryango itabogamiye kuri leta yashoboraga kumufasha kugeza ayo majyambere mu Rwanda hose. Ngaho aho ubufatanye bwaturutse, kandi ntibwarebaga Kiliziya gatolika gusa. Hari n’umuyisilamu wororaga ingurube i Musambira muri Gitarama niba nibuka neza, akabibonera inkunga ivuye muri leta ndetse n’imidali y’ishimwe. Naho FPR-Inkotanyi ubereye ministiri yaje ari rujukundi, ivuga ngo byose izabyishoborera kandi Imana ariyo yonyine ishobora byose.
Wavuga se ko ku ngoma ya perezida Grégoire Kayibanda (1961-1973) ari Abapadiri bayoboraga u Rwanda uhereye kuri Musenyeri André Perraudin? Kuva kera kose perezida Kayibanda yari afite icyo bita mu gifaransa “tendance socialiste”. Ni yo mpamvu yumvikanaga cyane na Mualimu Julius Nyerere wategekaga Tanzaniya. Kubera ko “tendance socialiste” yegereye amatwara ya gikomunisti, kandi ubukomunisti n’amadini, cyane n’ukwemera gatolika, bikaba bitajya imbizi, nta kuntu Abapadiri bashoboraga kuba ari bo bayobora u Rwanda ku ngoma ya Nyakubahwa perezida Grégoire Kayibanda.
Niba utabyemeye kubera ko ari njye ubivuze, nibura ubyemerere ko byavuzwe mbere na Bwana Justin Kalibwami. Dore uko yabyanditse mu rurimi rw’igifaransa : “Non, les leaders hutu n’étaient pas des personnages si influençables. Leurs rapports avec le monde missionnaire (notamment en matière scolaire) ou avecl’administration belge ne furent du reste pas faciles, même lorsque ceux-ci se montrèrent favorables à la cause pour laquelle ils luttaientʺ. (Kalibwami J., Le catholicisme et la société rwandaise 1900-1962, Ed. Présence Africaine, Paris, 1991, pp.386-387). Niba bivuzwe n’umuntu nka Justin Kalibwami wari umupadiri w’Umututsi ariko utari ushyigikiye ingoma ya gihake na gikolonize n’ubugome bwayo, sinzi impamvu utabyemera ugakomeza kubeshya ngo mbere ya 94 u Rwanda rwari ruyobowe n’Abapadiri.
Reka tugere ku ngoma y’umwami Rudahigwa (1931-1959). Umwiru mukuru wo kuri iyi ngoma yari padiri Alegisi Kagame. Ni we wenyine wari uzi ubwiru bwose. Ariko se wakwihanukira ukavuga ngo padiri Alegisi Kagame yategekaga u Rwanda ? Kireka wasaze. Hari n’abandi bapadiri nka Yohani Kagiraneza, Dewogaratsiyasi Mbandiwimfura, Alexandre Ruterandongozi, Stanislas Bushayija, (ahari na Boniface Musoni) bari mu nama nkuru y’igihugu (byarutaga kuba muri komite nyobozi ya MRND) kandi bose bakaba bari Abatutsi. Twakongeraho na Musenyeri Aloys Bigirumwami nawe wisangaga ibwami. Ariko si bo bayoboraga igihugu. Igihugu cyayoborwaga n’umwami yungirijwe na Misheli Kayihura (wari visipererezida w’inama nkuru y’igihugu) n’abandi Batutsi b’intagondwa nka Pierre Mungarulire, Alexandre Kayumba n’abandi bayobeje umwami Ndahindurwa, bagatuma ibintu bidogera mu w’1959.
Ikindi kimenyetso kikwereka ko atari abo bapadiri bayoboraga u Rwanda ni uko ab’ingenzi muri bo, ari bo Musenyeri Aloys Bigirumwami, padiri Alexis Kagame, padiri Stanislas Bushayija ntako batagize ngo ingoma ya cyami yumve ibyifuzo by’abarwanashyaka b’Abahutu kandi ibyiteho ; ariko za ntagondwa zari zikikije umwami zikanangira. None se ubwo uzongera ubeshye Abanyarwanda ngo mbere ya 94 u Rwanda rwayoborwaga n’Abapadiri ?
Nitugera ku ngoma ya Musinga (1896-1931), uraza kuvuga ngo ni Abapadiri bayoboraga u Rwanda kubera ko ngo ʺMusenyeri Classe yakuyeho umwami Musingaʺ. Musinga ntabwo yavanyweho na Musenyeri Classe, yavanyweho na leta y’Ababirigi ibisabwe na guverineri Voisin wari uyihagarariye muri Rwanda-Urundi, uretse ko Musenyeri Classe yari abyishimiye kandi abishyigikiye. Ababiligi bari barashatse gukuraho Musinga ubwa mbere le 25/03/1917 hashize amezi make bageze mu Rwanda. Baje kumukuraho mu w’1931 nk’uko mbere ye Abongereza bari barakuyeho Mwanga Kabaka w’i Bugande mu w’1899, bakamucira mu birwa bya Seychelles, aho yaje gupfira mu w’1903. Nk’uko abafaransa bari baravanyeho umwamikazi Ranavola wa 3 muri Madagascar mu w’1897, bakamucira Alger muri Algeriya, aho yaje gupfira mu w’1917. Nk’uko Abadage bari barakuyeho Mwezi wa 2 Gisabo i Burundi mu w’1903, akaza gupfira ishyanga mu w’1908 ashaje cyane (F. Rudakemwa, L’évangélisation du Rwanda, 1900-1959, Ed. L’Harmattan, Paris, 2005, pp.204-205)
None se aho hose ni abapadiri bategekaga ? Twibutse kandi ko kimwe mu byo ivanwaho rya Musinga ryari rigamije kwari ukugirango ubufatanye hagati y’Abatutsi bari ku ngoma n’Abazungu bukomere, busugire, busagambe, maze Abahutu bahabonere akaga. Kuvanaho Musinga ntibivuga ko Abazungu bari banze Abatutsi. Ntabwo Abapadiri bigeze bategeka u Rwanda rero kubera ko na padiri Alphonse Brard (Terebura), uyu washinze paruwasi ya Save mu w’1900 yavuye mu Rwanda mu w’1905 yirukanwe mu by’ukuri n’abamukuriye, ariko nabo babisabwe n’umwami Musinga. Biragaragara rero ko Abapadiri batigeze bategeka u Rwanda.
Umwanzuro
Niba amateka asigaye yigishwa mu Rwanda ari nka biriya ministiri Karugarama yavuze, ntaho tujya. Ingengabitekerezo, amarangamutima, icengezamatwara, ibinyoma si byo bikwiye gusimbura amateka nyakuri. Karugarama akwiye kwemera ko yibeshye, akavuga ko avanyeho ibyo yavuze (retirer sa parole) kandi agasaba imbabazi abo yabeshye n’abo yabeshyeye. Niba atabikoze, cya kibazo cya padiri Théophile Murengerantwari ngo “Byaturutse kuki kugira ngo repubulika y’u Rwanda ihore yibaruka "Ibihone"….?ˮ kizaba gifite ishingiro.
Tugire amahoro,