CNR- INTWARI iramagana leta ya FPR- Inkotanyi mu gikorwa cyo gucuruza abari n’abategarugori !
Bari, Bategarugori, bana b’u Rwanda, Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika, CNR Intwari, ibifurije kugira umunsi mwiza Mpuzamahanga wahariwe Abari n’abategarugori.
CNR Intwari yifatanyije namwe byimazeyo cyane cyane mu kwibuka no kwibutsa ko buri wese afite inshingano yo kubarengera no guharanira umutekano wanyu aho muri hose. Kubashakira no kubafasha kugira ubuzima bwiza, kuko iyo mumerewe neza n’abasaza banyu cyangwa se abagabo banyu nabo baba bamerewe neza.
Ni yo mpamvu CNR Intwari itahwemye kuvuga ko izamagana kandi ikarwanya ikintu cyose cyahungabanya uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri rusange, cyane cyane ubwanyu, abari n’abategarugori, ku buryo bw’umwihariko.
Kuri uyu munsi wabagenewe rero n’umuryango mpuzamahanga, turifuza ko mukomeza guharanira uburenganzira bwanyu n’ubw’Abanyarwanda bose ku buryo bugaragara. Ntihagire ubatera ubwoba cyangwa ngo ababuze amahwemo kuko nk’uko twabivuze haruguru iyo mutamerewe neza n’abo mubyara cyangwa se muva inda imwe nabo ntabwo bashobora kumererwa neza. ;
Nk’uko Abakurambere bacu babivuze « ukurusha umugore aba ukurusha urugo », niyo mpamvu muri CNR Intwari twongeraho ko kuba Abari n’Abategarugori benshi mwarayobotse ishyaka ryacu ari akarusho gakomeye, bikazatuma tugera ku ntego yacu vuba na bwangu yo kuvanaho ubutegetsi bubi bukomeje kuyogoza u Rwanda rwacu ndetse n’akarere kadukikije, tukimakaza Demokarasi n’ubutegetsi bubereye buri mwana w’u Rwanda uko yavutse n’aho yaba yaravukiye hose. Twishimiye kandi no kwakira n’abandi mwese mwifuza kuba abayoboke b’i Inteko y’Igihugu Iharanira Repubulika
Twongeye kubasaba, Bari b’u Rwanda kutemerera ingoma y’igitugu iriho gukomeza kubagira ibikoresho, babakoresha imirimo iteye isoni yo kwicuruza nk’uko badahwema kwigamba ko ubu mu Rwanda hari ubukerarugendo bwinshi bushingiye ahanini ku gitsina aho byakabateye isoni. No mu bihugu by’i Burayi n’ibindi byateye imbere bababajwe n’uwo muco ugiye guca umuco mwiza w’u Rwanda.
Amahanga akomeje kubabazwa, muri raporo aherutse gusohora, ko mu Rwanda mukomeje gusabwa ruswa ishingiye ku gitsina kugira ngo mubone akazi cyangwa ishuri, cyangwa izamuka- ntera. Niyo mpamvu CNR Intwari yiteguye gufasha buri mwari cyangwa umutegarugori uzayigezaho icyifuzo cyo kumufasha kwigobotora cyangwa kurega abamubuza amahwemo kuri iyi ngingo, kuko uzaregwa uw’ ariwe wese azahanwa by’intangarugero kandi twe twemera ko nta muntu uri hejuru y’amategeko cyane cyane ay’Umuryango mpuzamahanga. Niyo mpamvu dushaka kuvanaho vuba na bwangu ingoma ya Kagame y’igitugu iriho ubu kugira ngo dushyire mu gihugu cyacu ubutabera butavuguruzwa kandi budakorera abari ku ngoma.
Kuri uyu munsi mpuzamahanga wabagenewe, nimwongere muhaguruke muhagarare, mwange kuhinga ibyo babahingisha kungufu, ahubwo muhinge ibyo mwe mubona bibatungira neza ingo kandi bibakuriza abana. Ntawakwemera gutegekwa kudaca ikigori mu murima we yihingiye ngo akunde ashimishe iyi ngoma mbi ! Ntimukemere kwamburwa imirima mwarazwe n’abasokuru banyu cyangwa se mwiguriye kugira ngo mushimishe abo bategetsi babi bakomeje gushaka kubarimbura babicisha inzara, babimira abana amashuri n’amaburuse.
Ubutegetsi buvangura impfubyi nk’aho abana batareshya imbere y’amategeko, ubutegetsi buvangura abapfakazi nk’aho ababyeyi bose batagombye guhozwa kimwe. Birababaje kubona havugwa ko u Rwanda ruri kw’isonga mubihugu bifite abari n’abategarugori benshi mu nzego z’ubutegetsi, ariko ugasanga abo bari n’abategarugori bitwa ko bakorera rubanda aribo bambere bemera bakanashyigikira ibikorwa ingoma y’igitugu ihonyoza bagenzi babo.
Bari, Bategarugori muri mu mashyaka ya politiki, mu itangaza makuru n’ahandi nimwimakaze ukuri, murwanye akarengane, murwanire ko inzara n’inzigo bicika mu gihugu cyacu, no mu karere k’ibiyaga bigari by’Afrika no ku isi hose.
CNR Intwari yifatanyije namwe byimazeyo kuri uyu munsi mukuru wanyu, Bari, Batagarugori, kugira ngo icyo mudashaka cyangwa mudashyikiye ntikigakorwe. Tuzabigeraho vuba kuko ubutegetsi dushaka gushyiraho mu Rwanda ari mwe muzaba mufite uruhare runini mu myanzuro yose izajya ifatwa.
Akarengane n’ubugizi bwa nabi bibagirirwa tuzafatanya kubihashya kugeza igihe bizacika burundu. Ahubwo buri wese yumve ko muri intango y’ubuzima, muri imitima y’ingo, muri ishingiro ry’amajyambere y’igihugu, muri amizero y’isi.
Mugire Umunsi Mwiza Mpuzamahanga w’Abari n’Abategarugori.
Bikorewe i Sion, mu Busuwisi
Ku itariki ya 8 Werurwe 2012
Général Habyarimana Emmanuel
Prezida wa CNR INTWARI.