Muri Canada, Bwana Twagiramungu Faustin yashyikirije ambasade ya Congo ubutumwa bwo gushimira perezida Joseph Kabila kubera ijambo yavugiye muri ONU!
Hashize igihe kigera ku byumweru 2 (taliki ya 28/09/2013) Paul Kagame nk'umukuru w'igihugu cy'u Rwanda agiye muri Canada aho yagiye kwihisha mugiturage bitewe ni uko amahoteli yose yari yamwimye icyumba akoreramo rwandaday kubera gutinya abamurwanya biganjemo abakongomani bari bamucungiye mu mayira yose, Imana yakinze ukuboko naho ubundi yari ahatsinze agatwe! Umunyepolitiki Twagiramungu Faustin we ubu ari muri Canada akaba yarihutiye gusura ambasade y'igihugu cya Congo muri Canada kandi ashobora gukoresha inama mu murwa mukuru w'icyo gihugu wa Ottawa, mu nama yakoresheje , Ambasaderi w'igihugu cya Congo yoherejemo intumwa ye ndetse n'abakongomani kimwe n'abarundi bitabira iyo nama! Ese ubusabane n'akanyamuneza karanzwe n'abantu banyuranye baturiye ibiyaga bigari bitabiriye iyo nama si ikimenyetso cyerekana ko abatuye ibihugu bigize ako karere biyumvamo kuba abavandimwe aho kuba abanzi? Ese aho abakongomani ntibaba bakunda abanyarwanda ahubwo bakababazwa na Kagame wabashyize mu ntambara z'urudaca? Muruzinduko rwe Bwana Faustin Twagiramungu arimo muri Canada yavuze ko « Gukora politiki mu Rwanda hari ukundi byagenda ! ».
Kuva ku itariki ya 8 kugeza kugeza 15 Ukwakira 2013, Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza arimo asura igihugu cya Canada. Muri urwo ruzinduko Bwana Twagiramungu yasuye ama Club ya RDI mu migi ya Sherbrooke, Granby na Ottawa.
By’umwihariko, ku itariki ya 11 Ukwakira 2013, Perezida wa RDI-Rwanda Rwiza yasuye Ambasade ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo muri Canada aboneraho no gushyikiriza Nyakubahwa Ambasaderi ubutumwa bwo gushyigikira ijambo rya Nyakubahwa Joseph Kabila yavugiye mu Nama y’Inteko rusange ya 68 y’Umuryango w’Abibumbye. Mu ijambo yavugiye mu nteko rusange y’umuryango w’abibumbye perezida wa Congo Joseph Kabila yareze kumugaragaro Perezida Paul Kagame w’u Rwanda guhungabanya kumugaragaro umutekano w’igihugu cya Congo!
Ku wa 12 Ukwakira, Bwana Twagiramungu Faustin wabaye Ministiri w’Intebe w’u Rwanda yatanze ikiganiro mbwirwaruhame mu mugi wa Ottawa kitabiriwe n’Abanyarwanda benshi, Abanyekongo ndetse n’Abarundi cyabereye muri Hotel Marriott.
Muri icyo kiganiro Bwana Twagiramungu yavuze ibyerekeranye n’imiterere, imikorere n’umurongo wa politiki wa RDI. Hakurikiyeho ibiganiro byatanzwe n’impuguke z’inararibonye z’Abanyarwanda ziba muri Canada. Dr. Ndagijimana Étienne, impuguke mu by’indimi yasomeye abari baraho, harimo n’intumwa ya Ambasaderi wa Congo muri Canada, ibaruwa Bwana Perezida wa RDI yandikiye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Ban Ki Moon. Muri iyo baruwa Bwana Twagiramungu Faustin, mu izina ry’Abanyarwanda yifatanyije n’Abanyekongo mu kababaro baterwa n’intambara z’urudaca zifite inkomoko ku marorerwa yabereye mu Rwanda.
Twagiramungu yashimangiye ko ubundi muri rusange Abanyarwanda baharanira amahoro n’umubano mwiza n’abaturanyi. Yaboneyeho guhamagarira guverinoma ya Polo Kagame kugaruka mu murongo w’amahoro n’umutekano mu karere k’Ibiyaga bigari.
Naho Dr. Rudakubana Gratien, impuguke mu by’amashanyarazi, yatanze ikiganiro kuri demokarasi no gusimburana ku butegetsi mu mahoro. Yibajije kandi yemeza ko ibyo koko bishoboka mu Rwanda ariko bigasaba ko buri wese abyiyumvamo kandi agashyigikira byimazeyo ko Itegeko nshinga ryubahirizwa.
Dr. Segasayo Maximin wahoze ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada yavuze ku butegetsi n’ubuyobozi bw’inzego za Leta. Ambasaderi Segasayo yashimangiye ibyo Dr. Rudakubana yari amaze kuvuga agira, ati « gusimburana ku butegetsi mu mahoro no muri demokarasi ahanini bigenda neza biturutse ku muyobozi uriho ugomba kumva ko ari ngombwa mu nyungu za rubanda ». Yatanze urugero ku gihugu cya Afrika y’Epfo aho Perezida Mandela yerekanye ko no muri Afrika bishoboka.
Nyuma y’ibyo biganiro Bwana Twagiramungu yasubije ibibazo binyuranye byabajijwe n’abitabiriye ikiganiro bakaba bose baratahanye akanyamuneza. Icyo kiganiro mbwirwaruhame cyanyujijwe (live/en direct : kanda aha wumve igice cy'icyo kiganiro guhera kuri 11:36 ) kuri radiyo Itahuka kikaba cyarakurikiranwe n’abantu barenga igihumbi.
Ismaïl Mbonigaba
Umuhuzabikorwa wa RDI-Amerika y’Amajyaruguru