Mu nama rusange ya ONU, Joseph Kabila yareze kumugaragaro perezida Paul Kagame guhungabanya umutekano wa Congo!

Publié le par veritas

http://afrique.kongotimes.info/thumbnail.php?file=images/joseph_kabila_onu_septembre_2013_770230316.jpg&size=article_mediumKuri uyu wa gatatu taliki ya 25/09/2013 imbere y’inama rusange y’umuryango w’abibumbye ,perezida wa Congo Joseph Kabila yafashe ijambo atinyuka gutunga agatoki igihugu cy’u Rwanda ko aricyo gihungabanya umutekano wa Congo mu bitero bya gisilikare u Rwanda rugaba muburasirazuba bw’icyo gihugu.

 

Imbere y’inama rusange y’umuryango w’abibumbye Kabila yagaragaje ukuri kwagiye guhishwa kuva kera nyamara ariyo ntandaro y’umutekano muke muri Congo no mukarere kose k’ibiyaga bigari. Uko kuri Perezida Joseph Kabila yakuvuze muri aya magambo agira ati : 

 

«Kubera igikorwa cyiza cy’ubuvandimwe no gufashanya abakongomani bagize bakira impunzi z’abanyarwanda kubutaka bwabo, byaviriyemo abo baturage b’igihugu cyanjye cya Congo impamvu yo kubuzwa amahoro, aha rero akaba ariho hatera kwibaza icyo amategeko mpuzamahanga yo gutabara abari mu kaga amaze niba kwakira impunzi ziri mu kaga, ubusanzwe bifatwa nk’igikorwa k’indashyikirwa bihindukamo impamvu yo guha uburenganzira igihugu izo mpunzi zivamo kugaba ibitero bya gisilikare k’ubutaka bw’igihugu cyakiriye izo mpunzi !»

 

Perezida Kabila yashimiye umuryango wa SADC n’umuryango w’abibumbye uburyo byahagurukiye kugarura amahoro muri Congo, Kabila akaba asanga kubahiriza amategeko mpuzamahanga ari ngo mbwa ariko bikaba byiza kurushaho niba abishe ayo mategeko nabo bashoboye kubihanirwa !

 

Kabila yavuzeko igihugu cye kizakurikiza amasezerano cyashyizeho umukono Addis Abeba ku italiki ya 24/02/2013 yo kugarura amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari akaba kandi yiyemeza ko inzira zose zizakoreshwa ariko Congo ikagira amahoro.

 

Mu gihe Kagame yavuze ijambo yikoma ubutabera mpuzamahanga kuko afite dosiye ikomeye y’ubwicanyi ndengakamere aregwa nawe akaba azi neza ko isaha iyo ariyo yose ashobora kubazwa ibikorwa bye bibi ; Joseph Kabila yibukije isi yose ko igomba guhana umuntu wese urenze kumategeko mpuzamahanga bahereye mu gihugu cye aho Kagame Paul yaje kwica impunzi z’abanyarwanda akarimbura n’abakongomani batagira ingano nanubu akaba atarabibazwa !

 

Mushobora gukurikira ijambo rya Kabila aha :

 

 

 


Ubwanditsi

 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
I
<br /> Cya cyana cyaciye ubwenge ndagaswa!!!!!<br />
Répondre