Abashatse kwica Lt Gen Kayumba Nyamwasa bari banafite urufunguzo rw’aho yari atuye!
Urubanza rw’abashinjwa kuba barashatse guhitana Lt General Kayumba Nyamwasa rwakomeje kwitabirwa ku munsi wo ku wa 22 na 23 Gashyantare 2012. Twibutse ko ubu harimo kumvwa abatangabuhamya banyuranye barimo abapolisi ba Afrika y’Epfo bafashe abakekwaho icyo cyaha cyo kumena amaraso.
By’umwihariko ariko ku wa gatatu italiki ya 22/02/2012, ubushinjacyaha bwahamagaje umutangabuhamya utari umupolisi nk’abandi bari bamubanjirije. Uwo yabwiye urukiko, abisabwe n’umucamanza mukuru, ko yitwa ADRIANI KAMALI.
Uyu yivugiye ko ari umunyarwanda w’umwimerere, akaba yaranashoboraga gutanga ubuhamya bwe mu Kinyarwanda ariko kubera ko nta musemuzi wacyo wari uhari yahisemo gutanga ubuhamya bwe mu rurimi rw’Igiswahili.
Mbere yo gutanga ubuhamya bwe umucamanza mukuru yamwibukije ko abarirwa mu gice cy’amategeko agenga abatangabuhamya cya 204. Iki gice gisobanura ko utanga ubuhamya aba afite uruhare mu cyaha cyakozwe. Bityo aramutse atanze ubuhamya budasobanutse nawe yahita asanga abandi bashinjwa akazacirwa urubanza kimwe nabo.
ADRIANI KAMALI yatanze ubuhamya bunoze. Yasobanuye ukuntu uregwa wa mbere witwa Amani Uwimana alias Rukara, ari we wamuzaniye icyo yise « akazi ». Ako kazi mu ikubitiro kari ako kujya mu rugo rw’umuntu wahemukiye umuvandimwe we akamwiba amadolari agera kuri 125.000, bakayatwara barangiza bakanihembamo.
Umunsi wa mbere bahabwa ubutumwa n’uwitwa VINCENT, yahise abaha amaRands 20.000, bayagabanye ari 4. Inshuro ya kabiri, VINCENT na none yabahaye amaRands 20.000 na none baragabana. Aha ni nabwo VINCENT yahaye KAMALI urufunguzo rufungura umuryango mukuru w’aho uwo bari gutera atuye. Akimara kubaha urufunguzo, ubutumwa bwahise buhindura isura. Ibyari kujya kubohoza amadolari 125.000 bihindukamo kwica. VINCENT yisubiyeho abwira bagenzi be ko uwo bazasanga mu nzu bazamuhitana byaba ngombwa na ya madolari bakayazana, ariko igikuru cyari ukwivugana uwo bari bagiye gutera. Akimara kubaha ayo mabwiriza yo kwica, yahise abajyana aho uwagombaga kwicwa atuye abereka inzu atuyemo muri eshatu ziri mu rupangu rumwe.
Ubushinjacyaha bweretse KAMALI urufunguzo ndetse n’amafoto y’inzu bari kumena, Kamali yemerera urukiko ko ari byo ntagushidikanya.
Icyatangaje abari mu rukiko n’uko Kamali Adriani ubwe avuga ko nyuma yaho VINCENT ahinduye gahunda yo kwiba akayigira iyo kwica, Kamali Adriani umutima we waranze. Kugirango ananize Vincent, yamuciye andi maRands ibihumbi ijana agirango ntazaboneka. Baje kumuhamagara ngo ajye ku kibuga cy’indege i Johannesburg kuyafata aranga. Aha niho yahise afata icyemezo cyo kuva muri izo gahunda ahita aha Amani Uwimana alias Rukara urufunguzo rwa cya gipangu, baca ukubiri n’ubwo babanaga mu nzu imwe bwose.
Muri make ubushinjacyaha bwashatse kwerekana ubufatanyacyaha bwabayeho kuva bitangira kugeza ubwo uwagombaga kwicwa arashwe agakomeretswa.
Umucamanza mukuru yavuze ko aza gufata umwanzuro ku buhamya bwa Adriani KAMALI kuri uyu wa gatanu tariki 24/02/2012, igihe urubanza ruzaba rukomeje imirimo yarwo.
Amakuru atugeraho aravuga ko abatangabuhamya bakiri benshi. Ikigaragara ariko n’uko ikipi y’abahanga mu mategeko ihagarariye abashinjwa igaragaza ko isa n’igenda icika intege kubera ubuhamya butyaye butangwa n’abantu banyuranye.
Reka tubitege amaso.
Ronald
Johannesburg