Loni-u Rwanda na Congo biyemeje gufata Bosco Ntaganda !

Publié le par veritas

Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kuwa kane tariki 03 Gicurasi nyuma yo guterana, katangaje ko gahangayikishijwe cyane n’ibiri kubera mu burasirazuba bwa DR Congo n’ikibazo cya Gen Bosco Ntaganda, ushakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha.

Gen Bosco Ntaganda tariki 8 Mutarama 2009 i Kabati ibirometero bicye mu majyaruguru ya Goma abwira abanyamakuru ku kwitandukanya n'uwo bakoranaga Laurent Nkunda/photo Abdul Ndemere

Gen Bosco Ntaganda tariki 8 Mutarama 2009 i Kabati ibirometero bicye mu majyaruguru ya Goma abwira abanyamakuru ku kwitandukanya n'uwo bakoranaga Laurent Nkunda/photo Abdul Ndemere

Mbere y’uko gafata imyanzuro ikarishye, aka kanama kagizwe n’ibihugu 15 gusa, kasabye ihagarikwa ry’ako kanya ry’imirwano ku mitwe yitwaje intwaro iyobowe na Gen Bosco Ntaganda. Aka kanama kagarutse ku kibazo cy’uko Bosco Ntaganda ari kwica amasezerano y’amahoro yasinywe mu 2009, yari akubiyemo kuvanga ingabo ze n’iza Leta ya Kinshasa, aka kanama kanzuye kandi ko Leta ya Joseph Kabila igomba gushyira imbaraga mu guta muri yombi uriya mugabo.

Kuwa gatatu tariki 02 Gicurasi Lt Gen Charles Kayonga umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda na Lt Gen Didier Etumba umugaba w’ingabo za DR Congo, nabo bari bahuriye ku mupaka w’ibihugu byombi i Rubavu ngo bige  ku buryo ikibazo cy’umutekano mucye cyarangira mu mahoro muri kariya gace.

Aba bagabo bombi ngo bavuganye ku kibazo cy’imitwe yitwaje intwaro muri Congo ya FDRL na PARECO yaboneyeho umwanya wo gutera abaturage no gukora amabi atuma abaturage benshi bava mu byabo bamwe bagahungira mu Rwanda.

Mu myanzuro bafashe, harimo ko ingabo z’u Rwanda RDF n’iza Congo FARDC zigiye gutegura ibitero hamwe byo kurwanya cyane cyane umutwe wa FDLRIntambara hagati y’ingabo zavuye mu gisirikare cya Leta zikaza kwifatanya na Ntaganda, yatangiye mu byumweru bishize nyuma y’uko President Kabila ubwo yari yasuye umujyi wa Goma (aho Ntaganda yakundaga kuba ari) yatangazaga ko agiye guta muri yombi Bosco Ntaganda.

Umwe mu basirikare ba Bosco Ntaganda kuri uyu wa 03 Gicurasi yabwiye AFP ati: “ Ntabwo Ntaganda yafatwa gutyo nk’udafite uburinzi, uzashaka wese kumufata amenye ko twiteguye kumurwanirira, Bosco ni General ntabwo yapfa gufatwa nkuko babyifuza”.

Bosco Ntaganda we yari yatangarije AFP kuwa kabiri tariki 01 Gicurasi ko yibereye mu rwuri rwe i Mushaki muri Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Masisi. Aboneraho guhakana uruhare rwe mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa Congo.

Ingabo za Leta zifatanyije niza MONUSCO ziri muri Congo, ziri mu mirwano ikarishye n’ingabo za Bosco Ntaganda mu duce twa Sake, Karuba, Shasha, Kabase n’ahandi mu burasirazuba bwa DR Congo. Guverineri w’Intara ya Kivu y’amajyaruguru Julien Paluku we yemeza ko imirwano iri kubera mu gace ayoboye, imaze gutuma abaturage barenga 200 000 bava mu byabo, iri guterwa na Gen Bosco Ntaganda.

Ingabo za Leta zivuga ko zamaze kwigaruri imijyi imwe n’imwe yari yafashwe n’ingabo za Ntaganda. Mu baturage bamaze guhunga, abagera hafi ku 5 000 bamaze guhungira mu Rwanda, aho bakirirwa mu nkambi ya Nkamira.

Agace kari kuberamo imirwano

Agace kari kuberamo imirwano

Impunzi mu nkambi ya Nkamira zikomeje kwiyongera

Impunzi mu nkambi ya Nkamira zikomeje kwiyongera

Bakomeje i Nkamira

Bakomeje i Nkamira

Abahageze barahabwa amabwiriza

Abahageze barahabwa amabwiriza

Jean Paul Gashumba (umuseke)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
K

Umuntu wiyise Magayane yatanze Comment atukana cyane ,nta muco urimo nta kinyabupfura,ibyo avuga nta nkunga biteye:uru rubuga abarusura barukundira ko ruvuga amakuru umuzi n'umuhamuro,mbega
bakora uko bashoboye ,kandi comments zose bazihitisha uko zakabaye nta kuzinyonga ,cg kuzi "modifiant" nkuko igihe.com kinyonga comment badashaka ,ahubwo bo bibusta ko igitekerezo utanze addresse
ya machine yerekana aho cyandikiwe.uriya Magayane  nareke gukora mu nganzo atukana

Répondre