Ibyo FPR-Inkotanyi ikwiriye gukosora cyangwa gukosorwa ? (leprophete.fr)
Buri Perezida w'u Rwanda azajya avaho ari uko yishwe ?
Kuva u Rwanda rubonye ubwigenge, rumaze gutegekwa n’abaperezida batandatu, aribo MBONYUMUTWA Dominiko, KAYIBANDA Geregori, HABYARIMANA Yuvenali, SINDIKUBWABO Tewodori, BIZIMUNGU Pasteur na KAGAME Paul. Muri abo bose, abategetse hagakorwa amatora abashyira, cyangwa abagumisha ku butegetsi ni batatu, aribo KAYIBANDA Geregori, HABYARIMANA Yuvenali na KAGAME Paul. Abo batatowe n’abaturage bayoboye inzibacyuho, ni ukuvuga ko bo nta byo twabagaya kuko batategetse igihe kigaragara,kandi nta na gahunda bari bafite igaragara.
Ariko akananiye umugabo ugira uti : “Zana ndebe wirinda kuvuga ngo zana nkurushe”. Ibyo mbivugiye ko uko ubutegetsi bwagiye busimburana mu Rwanda, nta bwagiye bugira na kimwe bushima ubwabubanjirije. Nta ngoma n’imwe y’i Rwanda yigeze yemera ko hari ibyo iyo yasimbuye yakoze neza, akaba ari nayo mpamvu, ubutegetsi bwasimburwaga ari uko buhiritswe ku ngufu. Birumvikana ko muri uko guhirika ubutegetsi ku ngufu hangirika byinshi, abantu ndetse n’ibintu.
Ku butegetsi bwa HABYARIMANA Yuvenali, najyaga numva ko hari kuri Repubulika ya kabiri, ni ukuvuga ko ubu turi kuri Repubulika ya gatatu, n’ubwo bitajya bivugwa. Njya nibaza Repubulika ya kane yo uko izajyaho, n’uko izakora. Icyampa ikazajyaho nta maraso amenetse mu Rwanda. Ariko se igundira ry’ubutegetsi rizaba ryakundiye muzehe Paul?
Tugarutse mu mateka, ingoma ya cyami niyo yategetse u Rwanda igihe kirekire. Uko twagiye tuyigishwa ndetse tuyisoma mu bitabo usanga itarategetse neza, ari nacyo cyateye imyivumbagatanyo (révolution) yo mu 1959, kuko hari igice kinini cy’Abanyarwanda cyari cyarakandamijwe. Uburyo byakozwe ngo ubwo butegetsi busimburwe nicyo cyabaye ikibazo. Ariko se hari ubundi buryo bwashobokaga? Turaza kubigarukaho.
Ku ngoma ya KAYIBANDA Geregori, ibyakozwe mu rwego rw’amajyambere ntibivugwa cyane, ariko yategetse abatutsi benshi bamaze guhunga igihugu kubera revolution yo mu 1959. Kayibanda Geregori yaje guhirikwa ku butegetsi, aza no kwicwa, bigaragaza ko kuba Perezida mu Rwanda, bivuga ko ugomba gupfa uvuye kuri uwo mwanya.
Ku ngoma ya HABYARIMANA Yuvenari yo dore ko yamaze n’igihe kitari gito, hakozwe byinshi mu rwego rw’amajyambere n’imibereho myiza ku buryo bugaragara. Hubatswe imihanda, amavuriro, hatangwa amazi meza ku baturage. Ibyiza byakozwe ni byinshi, ntitwabirondora kuko ari byo ubutegetsi buba bugomba gukorera abaturage babwo. Ku ngoma ye habayeho amahoro rwose pe. Ndibuka ko, mu bigaragara, HABYARIMANA yangaga uwitwaza ubwoko ngo arenganye abandi. Nyamara amakosa yakozwe nayo aragaragara cyane, nko gukumira abana kwiga hitwajwe iringaniza ry’uturere n’amoko. Ariko mu nkubiri y’amashyaka menshi yari amaze kuva ku izima yemeye kubikosora, ubwo nabwo ni ubutwari yagize, kwemera ikosa ryakozwe kugira ngo rikosorwe. Uburyo yavuye ku butegetsi abenshi twarabibonye biradutangaza, ndetse bamwe biratubabaza. Mbese buri Perezida mu Rwanda azajya ava ku butegetsi ari uko yishwe?
Ingoma ya FPR iriho mu Rwanda yo ntawayihimbira, kuko irahibereye, ibikorwa byayo turabibona. Ibyiza imaze gukora birahari n’ubwo akenshi tuba tunenga ibitagenda neza, mu by'ukuri ni uko tuba twifuza ko byose byagenda neza. Amajyambere ariho mu Rwanda arashimishije rwose. Abana mu mashuri, umuhanga ariga hatarebwe uwo ariwe, cyangwa aho akomoka. Ibyo ni byiza rwose kandi ni inshingano za Leta. Imihanda myiza, amazu meza ariko cyane mu mijyi. Ibibi nabyo birahari, cyane mu mibereho myiza y’abaturage, ku buryo ikibazo abantu benshi bafite, bibaza ayo majyambere ari ayande, kuko abo agenewe benshi basa nk’abatariho kubera imibereho mibi.
Iyo witegereje gahunda za Leta iyobowe na FPR, wumva inenga Leta ya HABYARIMANA n’iya KAYIBANDA gusa, ahubwo ikagaragaza ko ingoma ya cyami mu Rwanda ariyo yategetse neza. Narasesenguye neza ndeba no mubyo twize mu mateka nsanga imitegekere y’izo ngoma (FPR na CYAMI) ari imwe. FPR yaje ishimangira imitegekere twize mu mateka yo ku ngoma ya cyami. Perezida KAGAME Paul yarivugiye rwose ngo yatangiriye kuri zero. Hari mu nama y’umushyikirano avuga ko tugomba gukora vuba twihuta kuko nyuma ya 1994 twahereye ku busa. Mu kiganiro n’abanyamakuru, umwe yamweretse ko nibura hubatswe ikibuga cy’indege. Igisubizo cye cyarantagaje, ngo iyo aba we si ko yari kucyubaka. Ese koko ku ngoma ya HABYARIMANA ntacyakozwe? Ibyo byanteye kurushaho gusesengura imitegekere ya FPR.
1. AMARESHYAMUGENI SI YO AMUTUNGA KOKO.
Ubutegetsi rero bwa FPR buri mu Rwanda ubu, bukivugira mu ishyamba kuri rya jwi ryahaburaga, bwavugaga ko buzanye Demokarasi. Tumaze imyaka 18 dutegereje demokarasi twabwirwaga , amaso yaheze mu kirere! Ariko umenya demokarasi yarahinduye formule ntitwabimenya. Mbese bivuga ko kuba harabaye jenoside mu Rwanda, nta demokarasi duteze kugeraho? Abakoze jenoside bari guhanwa, n’abandi bazahanwe, ariko abatarayikoze babone uburenganzira bwabo.
Umutekano wo ngira ngo buri wese yavuga uko abyumva. Hari abawufite n’abawubuze. Ibimenyetso biragaragara. Ese imbunda duhora tubona ku mihanda n’abana b’u Rwanda batagoheka, ntibitwereka ko kugira ngo tubone amahoro n’umutekano bisesuye biri kure? Mbese hari igihe ziriya mbunda tubona buri munsi mu migi no mu giturage, zizajya mu bigo bya gisirikare? Biragoye kuri leta ya FPR, kuko imitegekere mibi, kwikubira ibyiza by’igihugu, bituma bahorana impungenge no gutinya cyane ko abaturage benshi bakandamijwe batishimye, bazagera aho bakivumbura.
2. ARIKO SE FPR IZAVA KU BUTEGETSI ?
Iyo wumvise rimwe na rimwe uko abategetsi ba FPR bishongora, umenya batekereza ko bazategeka u Rwanda kugeza ku mpera y’isi. Ibyo ahari byari kuzashoboka iyo baba bategeka neza, kuko Imana yabiha umugisha. Ariko ibivugwa sibyo bikorwa. Mu mwiherero w’abayobozi bakuru, baherutse kwiga uburyo hajya hatangwa serivise nziza. Twe rero tuba mu Rwanda duhita tubyumva neza. Iyo mu nama nk’iriya higwa icyitwa serivise nziza, murumva namwe izitangwa uko zimeze. Ngo imiyoborere myiza, ahaa!!! Bana b’u Rwanda gutsinda intambara nyabyo, bizagaragazwa n’imbunda zitakizerera mu baturage, ahubwo buri wese akishyira akizana mu gihugu cye.
3.IBIKWIRIYE GUKOSORWA NGO AMAJYAMBERE N’AMAHORO ARAMBYE BIGERWEHO.
Hari ibintu bikwiriye gukosorwa, kugira ngo FPR izasige amateka meza ndetse n’umurage mwiza i Rwanda, kuko niba bidakosotse ibyiza yashoboye kugeza ku banyarwanda bishobora kuzaba imfabusa, bikazakosorwa n’abazayobora Repubulika ya 4.
a.Leta iriho iyobowe na FPR nifungure urubuga rwa politiki, demokarasi n’amahame yayo bihabwe intebe, ubutegetsi butangwe n’abaturage, nta gitugu, kandi abe aribo bukorera.
b.Habeho itandukana ry’inzego z’ubutegetsi (separation des pouvoirs)
c.Amategeko n’amabwiriza ashyirwaho bikorwe mu nyungu za buri munyarwanda.
d.Leta nireke gukorera ubugome abaturage (aha cyane ni urwego rwa Police n’inzego z’ubutegetsi byishyiriraho amabwiriza yo guhutaza abantu, kwishongora n’ibihano bigendereye gukenesha abaturage bacibwa amafaranga y’ikirenga).
Abaturage benshi bajya bibaza niba u Rwanda rukiri urwabo cyangwa niba bararwambuwe! Hari n’abajya bibaza niba abategeka u Rwanda ubu ari abanyarwanda cyangwa niba ari abanyamahanga bitewe n’imitegekere, hatagira ureba amoko. Nigeze kugera kuri “traffic police”, ishami rya polisi rishinzwe ibinyabiziga byo mu mihanda muri uyu mwaka wa 2012, i Kigali ahari kwa KABUGA, ndumirwa. Hari umuyobozi umwe wa polisi nasanze mu biro, mubaza ku bihano bimwe bikabije bihabwa abatwaye ibinyabiziga, ndetse n’amabwiriza amwe adafututse y’ubugome bukorerwa abatwaye ibinyabiziga. Yarambwiye ngo mu Rwanda ahubwo batanga ibihano bito. Ampa urugero rwo muri Japon ,ngo kimwe mu bihano batanga: baca F agera kuri 2.500.000 ( ubaze mu manyarwanda) y’amande ku muntu babonye atwaye ikinyabiziga adafite uruhushya rwo kugitwara. Ati mu Rwanda twari dukwiye kubaca nka 1.000.000. Ibaze nawe kugereranya u Rwanda na Japon! Sinshyigikiye abanyamakosa ariko u Rwanda rwigereranywa n’ibihugu nka Japon cyangwa ubudage mu bukungu ! Icyo gihe nahabonye abamotari benshi bari kurira ngo moto zabo zifunzwe ukwezi kandi barishyuye amande baciwe. Nyabune ubwo bugome mubereke.
e.Ibyakozwe n’abakubanjirije byiza nibishimwe, ibibi bikosorwe. Niba kandi ingeso mbi yo kuvuga abategetsi babanje idaciwe mu Rwanda, FPR nayo ntikababazwe n'uko hari ababona ibibi ikora byonyine.
f.Kureka politiki y’ikinyoma.
g.Hagororwe uwagomye gusa, nk’uko Byumvuhore yabiririmbye.
h.Abize ubumenyi bwabo mu gifaransa nabo nibahabwe akazi nk’abize mu cyongereza. Niba kandi igifaransa cyaraciwe, hatangwe igihe runaka cyo kwiga icyongereza.
i.Abanyeshuri batsindiye kujya muri kaminuza bahabwe amafaranga ya bourses na Leta. Avaho kubera iki mu gihe hari abari guhembwa ay’ikirenga yo gukoresha mu murengwe.
j.Ubutegetsi bureke kurandura imyaka y’abaturage mu mirima. Niba hari igikenewe mu rwego rw’ubuhinzi, abaturage bigishwe, aho kwicishwa inzara n’abatunze ibya mirenge. Kandi bwibuke ko abantu basagurira amasoko ari uko bariye bagahembuka. Abaturage nibicwa n'inzara bagashira kubera gahunda y'igihingwa kimwe abaturage batihitiyemo, FPR izunguka iki ?
k.Itegeko risoresha ubutaka rikwiye kuvaho.
l.Itegeko ku ngengabitekerezo naryo rikwiye kuvaho.
l.N’utundi ...
4.UKWIRIYE KUYOBORA U RWANDA NINDE?
Iyo nitegereje ubutegetsi buriho ubu mu Rwanda, binyereka ko ubutegetsi bwa cyami butashoboraga kwemera amatora mu buryo busesuye. Ibi mbivugira ko ubutegetsi bwa cyami bwari bwubakiye ku kinyoma kivuga ko umwami yavukanaga imbuto. Uwo mwami akagira ubutegetsi bwose mu maboko ye akica agakiza. Nicyo cyatumye buhirikwa nabi, habanje kuba imyivumbagatanyo. Ngira ngo uwavuga ko ubu FPR izemera ko amatora aba mu bwisanzure yaba arota. Nyamara ibyo bikozwe nk’i Burundi nibura twaba turi gutera intambwe aho ubona abahoze ari abaperezida barenga bane bicaye mu gihugu, ndetse bari muri sénat.
Ndifuza ko uwazayobora u Rwanda mu bihe biri imbere, yazibuka gushima ibyo ubutegetsi bwamubanjirije bwagezeho byiza, kandi akarenga inyungu z’amoko n’uturere, akareba ubushobozi bwa buri wese, abantu bagafatwa kimwe. Ndifuza kandi ko hazatotwa itegeko-nshinga rizamara nk’imyaka ijana, uretse iryo dufite bahindura uko bwije n’uko bukeye kandi tubeshywa ko ryatowe n’abaturage.
Umwanzuro
Manda ya Paul Kagame izarangira mu 2017. Itegeko nshinga riramutse ryubahirijwe ntiyakongera kuba umukandida. Uwo Imana yateguriye kuzayobora ingoma ya Repubulika ya 4 mu Rwanda arebe amakosa agomba kuzakosora mu maguru mashya. Ikibereye abanyarwanda ntibakiyobewe, uretse kubyirengagiza no guhigana ubutwari bituma bamwe bumva ko ibyiza by’igihugu ari umwihariko wabo.
Gutekereza ko ubutegetsi uzaburaga umwana ubyara cyangwa inshuti yawe, nabyo ni ibitekerezo bishaje dukwiye kuvamo, niba tureba ejo hazaza heza h’igihugu cyacu, uzabikora atyo azaba ahemukiye uwo azikoreza uwo mutwaro. Uzabikosora nawe Imana izabimufashemo, nzamusabira ku Mana azabe intwali akiri muzima.
Kwitonda Charles
Gitarama