Kuki Kagame n’Agatsiko ke bahitamo guhiga bukware abatavuga rumwe nawe?
Umugome ntiyisazira ! Arakenyuka.
source: leprophete
Uyu mwaka hari benshi Kagame n’agatsiko ke bikomye bagamije kubacecekesha ngo batazamura umutwe bakamagana amahano FPR yakoze. Mwabonye uko bagaraguye padiri Emile Nsengiyumva bashaka gucecekesha abihayimana bakwamagana politike ya ruvumwa yo guhonyanga abakene batagira kivugira kandi babigezeho. Padiri yakatiwe igifungo cy’umwaka n’igice azira akamama, abanyamadini bararuca bararumira ngo batiteranya na politiki y’ikinyoma, kwica no gusahura igihugu dore ko ariyo bashoboye. Hejuru y’abo hari abanyamakuru, imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwa muntu nka Human Rightd Watch; Amnistie International, Groupe Jeremie y’i Bukavu, abanyapolikiki banyuranye: bamwe barishwe, abandi barafungwa, hari n’abarashwe ariko ku bw’amahirwe ntibapfa nka General Kayumba Nyamwasa . Muri iyi minsi ugezweho n’ubwo yari asanzwe kuri liste itukura ni Paul Rusesabagina. Hari ndetse n’abandi bantu batari muri politiki ariko bifuza ko ukuri gutsinda. Icyaha usanga bose bitirirwa ni uguhungabanya umutekano w’igihugu no kwangisha abaturage gahunda za gouvernement. Ndifuza kubagaragariza impamvu Kagame akomeje inzira mbi yo guhiga abo akeka ko batavuga rumwe.
1.Kutagira umurongo wa politiki uhamye
Abaganira n’abanyamahanga muzi ko habura igisubizo iyo babajije bati ni bande bari ku butegetsi. Ubwo baba bashaka kubaza niba ari abagendera kubitekerezo bya kera “conservateurs” cyangwa se abagendera ku mahame y’aba “socialistes”. Kagame n’Agatsiko ke ntaho umuntu yabashyira niyo mpamvu uwo ariwe wese bamwakira, apfa gusa kuba yakorera ako gatsiko k’inkoramaraso. N’abatazi ibya politiki cyangwa se batagomba kuyikora kubera ibyo bashinzwe nk’abasirikare, abapolisi ndetse n’abihayimana bemeye kumubera intore arabakira.
Intore za Kagame zabanje gusakuza no kubeshya amahanga ngo yahagaritse jenoside none bimaze kugaragara ko ariwe wayitangije mu nyungu ze bwite, we yitaga iza politiki. Abanyarwanda twe twari dusanzwe tuzi neza uruhare yagize mu mahano yatugwiririye none dore n’abanyamahanga nabo bamaze kumutahura ! Ntagishoboye kubeshya ku manywa y’ihangu, imihigo yiyitiriraga we n’agatsiko ko kuba barabohoje igihugu bakakivana ku ngoyi y’ingoma y’igitugu cya Habyarimana yarashize kuko byarangije kugaragarira bose ko ahubwo Kagame n’abe bibohoreje igihugu bakakigira nk’akarima kabo bwite : nta shema riri aho! Keretse utazi kureba niwe ubona ko abanyarwanda bibona mu butegetsi bwe. Intore ni zo zidatinya kwikirigita zigaseka zibwira abahisi n’abagenzi ko ngo ubutegetsi bwa Kagame ari bwiza cyane, ngo abaturage bose bamukunda !
Iyo babwira Abanyarwanda biba bigambiriye gushinyagurira rubanda , cyane cyane ko nta muturage ufite uburenganzira bwo gufata ijambo ngo avuguruze ibinyoma nk’ibyo ! Abanyamahanga bo ntibacyibyihanganira hari abasigaye bariyemeje kwatura bagahangana na politiki ya Kagame yo gushinyagurira abanyarwanda ngo bariho neza kandi batariho na gato ! Igitangaje ni ukubona abantu b’abadogiteri bitwa ko bajijutse nyamara bakaba bariyemeje kuba impumyi nka Bizimana Jean Damascène ! Niyo umuntu yabaza umusazi udatekereza yakubwirako irondakoko riri mu Rwanda ritihishira! Nyamara ntibibuza Bizimana Jean Damascene gucurika indimi ngo : “Quiconque vit au Rwanda et connaît la réalité actuelle de ce pays, sait que tous les Rwandais sont considérés selon leurs mérites, qu’il n’y a aucune discrimination sur base ethnique, ni dans les faits ni dans les lois” (Bizimana Jean Damascène, mars 2011) ndlr : bishatse kuvuga ngo" umuntu wese uba mu Rwanda azi uko ukuri mu gihugu guteye, abanyarwanda bose bafatwa hakurikijwe ubushobozi bwabo, nta vangura riharangwa rishingiye ku bwoko,haba mu bikorwa cyangwa mu mategeko".
Kubera kubura umurongo wa politiki, Kagame n’Agatsiko ke biyemeje gucecekesha abashobora bose gukora politiki ishyira imbere imibereho myiza y’abaturage, demokarasi, ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwanda. Kubera ko bazi intege nke zabo, inzira iborohera ni ukwica, gufunga, gusebanya no kugira ruvumwa uwo bakeka ko yakora politiki agakundwa n’abaturage. Uko bakabaye abaswa muri politiki , ntibaha agaciro ubanenga agamije kubaka. Urugero rugaragara ni amagambo Celestin Rwigema yavuze ageze mu Rwanda mu cyumweru gishize: "Murabizi, nagize ibibazo ndetse bamwe ntibiyumvishe ibyo ari byo, n’ubwo byageze aho bigakemuka, uko byari bimeze icyo gihe byatumye ngeze hanze naragize n’imvugo itari nziza, cyane cyane nyuma ya manda zanditswe n’uwahoze ari umushinjacyaha Gahima Gerard, nyuma nza kubikurikirana nsanga bitari bishingiye kuri Leta ahubwo ari abantu ku giti cyabo bashakaga kuncisha umutwe, cyane cyane abo twabanaga mu ishyaka kera." Benshi bavuga ukuntu ubutabera bwo mu Rwanda bugira abere ba ruharwa, rukagira abicanyi abere none na Rwigema abihamirije imbere yabo atari mu rukiko ko hari benshi barenganye kubera ubutabera bukorerwamo. Abashinjacyaha babaye abashinja binyoma!
2. Kwoza abanyagihugu ubwonko mu rwego rwo guhishira amahano y’Agatsiko.
Ikiranga ubutegetsi bw’igitugu ni uko bushyira ingufu mu kugenzura ibitekerezo by’abanyagihugu kugirango bikize abagaragaza ibitandukanye n’ibyo bifuza. Nibyo bita “contrôle de la memoire personnelle et sociale”.
Kagame n’Agatsiko ke bashaka ko aribo bavuga bonyine kugira ngo amayeri n’ibitekerezo byabo gusa abe aribyo byumvikana maze abadafite ubushobozi bwo kureba kure cyangwa se abatirushya batekereza bumve ko ibyo bavuga ariko kuri kubaho. Amaradiyo, televiziyo n’ahandi ibitekerezo binyuzwa hararindwa kugirango abe aribo bisararanga ntawe ubavuguruza.
Nabo ubwabo bazi ko ibitekerezo bihindura byinshi kandi byahirika ingoma yabo. Ikibabaje ni uko urubyiruko n’abashakashatsi muri za kaminuza nta bwigenge bagira mu bitekerezo. Umurongo bose bagomba gukoreramo urazwi ni uwo kuvuga ibyo Kagame yemera. Uwo murongo kandi urazwi: Yahagaritse jenoside, yazanye amajyambere m’imibereho myiza, yateje imbere abari n’abategarugori, yagejeje igihugu kuri demokrasi n’ibindi bidafite aho bihuriye n’ukuri. Uwiha wese kujora ibyo ngo yerekane ko ibivugwa biteye amakenga ahita yitwa umwanzi w’igihugu.
Umwenegihugu utagishoboye kwihanganira ibyo binyoma areba uko yasohoka mu gihugu. Agafata iy’ubuhungiro. Niyo mpamvu abenshi bahitamo kwicecekera ngo batikururira kabutindi, bakigira injiji kandi bazi ukuri. Hari n’abafunga umwuka bakakira iyo politiki y’ikinyoma ndetse bakaba bayamamaza iyo Kagame abasezeranije akanya kabaha umugati. Bene abo barangwa no kugira indimi ebyiri, urw’ibyo bavuga mu bandi n’urw’ibyo bavuga biherereye. Abo nibo birirwa barata ibigwi Kagame n’Agatsiko ke ku maradiyo na televiziyo ariko bagera ahiherereye cyangwa iwabo mu rugo bakaririra hejuru y’imva zihishe munsi y’urugo aho Fred Ibingira na bagenzi be batabye ibisigazwa bya bene wabo. Ibi se ni byo byitwa kubaho neza ?
Urubyiruko, ari urwiga cyangwa se urwageze mu ishuri barangije kurwica: nta kindi bazi kitari Kagame n’agatsiko ke. Ibyo ruzi ni ibyo rubwirwa. Amateka y’u Rwanda atangirira kuri Kagame akaba ariwe arangiriraho. Abatavuga nkawe ni abanzi b’igihugu. Umubyeyi ugerageje kubwiza ukuri umwana we ko umuryango wabo wahekuwe na Kagame n’agatsiko ke, agomba kugerekaho ko ibyo amubwiye ari ibanga agomba kwemera gupfira. Umwana ubirenzeho akabyatura aba ashyize umubyeyi we mu mazi abira kuko bahita bavuga ko afite ingengabitekerezo ya jenoside. Ababyeyi benshi babura icyo babwira abana babo iyo bababajije aho base cyangwa base wabo bagiye, bamwe barasubiza bati bagiye isafari. Ibi byemerwaga kera n’abana bakiri bato n’aho ubu iyo bavuze ibyo bisa no gucurangira abahetsi. Ababyeyi badashaka kwitera ibibazo babwira abo bana babo ko ababo bishwe n’interahamwe kandi ari inkotanyi za Kagame zabahekuye. Ng’uko uko urubyiruko rw’igihugu rurerwa, uretse no kutamenya ibyabaye ahandi mu gihugu n’iby’umuryango wabo ntibazabimenya!
3. Kubeshya amahanga n’abategera ibwami
Hari uwigeze kuvuga ko kubeshya muri iki gihe bikomeye kuko hari uburyo bwinshi bwo kumenya ukuri. Ubu ukuri si uk’umuntu umwe cyangwa se Agatsiko. Kagame ntiyamenye ko ibihe byahindutse. Mu gihe abandi bari bahugiye mu bindi cyangwa se ntaruvugiro bafite yabeshye amahanga, uretse ko baba bashaka kumva ibyo bazamushinja bimuvuyemo kuko ibyinshi barabizi kandi babifitiye gihamya. N’ubu arakibeshya ko guhiga bukware abatavuga rumwe na we ari uburyo bwo kugirango amahanga yumve ibye gusa.
Ayo mahanga abeshywa kwinshi atandukanye n’ibyo Kagame n’agatsiko ke bakeka. Ashobora kubeshya abategetsi bo muri ayo mahanga kuko avugana nabo. Ariko yibagiwe ko mu mahanga ubutegetsi ari ubwa rubanda. Iyo abo bategetsi babajijwe n’abaturage babo impamvu bakorana n’abicanyi nka Kagame babura icyo basubiza, batababwiza ukuri bakabura ikizere cy’abaturage. Kagame rero akora uko ashoboye agasebya kandi agahiga abanyarwanda bari hanze y’igihugu akeka ko batari ku ruhande rwe kuko nibo babwira abo baturage ubwicanyi n’ubujura bwe.
Abo baturage kandi bemera ibyo babwiwe n’abanyarwanda babana nabo mu buzima bwa buri munsi kuruta ibyo abategetsi babo bababwira. Kuko bemera ibyo muganga cyangwa umuturanyi mwiza wabo ababwiye kuruta ibyo bumva kuri televiziyo cyangwa se basoma mu binyamakuru kabone n’iyo byaba bivugwa n’umunyarwanda. Ngiyo impamvu Kagame n’agatsiko ke bahagurukiye kwemeza HCR ko nta munyarwanda w’impunzi bagomba kwakira. Ariko rero yarakererewe kuko abanyarwanda bari hanze barahagije kugirango bagaragaze amahano ye. Nta mugi ukomeye ku isi utasangamo umunyarwanda uzi amahano ye. Abo banyarwanda kandi bo bashobora kubwiza abana babo ukuri.
Ikindi gihangayikishije Kagame n’agatsiko ke ni uko abo banyarwanda baba hanze bagize inshuti magara mu banyagihugu. Abo nabo bashobora kuza mu gihugu bakirebera uko kimeze. Bo kandi iyo baje mu gihugu nkibagarukira i Kigali bagera mu biturage bakararayo bakaganira n’abanyagihugu. Iyo babizeye bababwira n’akari imurore ayo makuru bakaba bayajyanye. Ntibitangaza rero kubona imyigaragambyo yamagana Kagame n’agatsiko ke n’abanyamahanga bayitabira. Ibyo byose aba azi ko bituruka kubo yita abanzi be, niyo mpamvu yiyemeza gutanga umutungo w’igihugu no gukoresha agatsiko ke ngo babahige kandi bababeshyere babagerekaho ibyaha batakoze.
Umwanzuro
Abamagana Kagame n’agatsiko ke bazakomeza gucurwa bufuni na buhoro mu gihe cyose bazaba batishyize hamwe ngo bamagane umwanzi wabo. Amashyaka ya politiki ya opposition adatekereza guhuza imbaraga ngo bamagane ingoma ngome ye arata igihe kuko buri wese ku ruhande rwe wenyine ntaho yagera. Kagame afite ubutegetsi, amategeko, ingufu n’amafranga by’igihugu bimufasha guhonyora benshi, ariko ibyo byose ntibyamurinda igihe kirekire abantu bishyize hamwe. Kadafi, Mubarak na Ben Ali bamurushaga ubwo buryo ariko abaturage baberetse igihandure. Kagame kandi si umwanzi wa politiki kuko abo badahuje ibitekerezo ntashaka kubatsinda mu nzira ya polikiki. Ni umwanzi w’abanyagihugu ugomba kwivunywa akanabihanirwa kuko uburyo akoresha burimo kwica n’ubundi buryo bwo guhonyora ikiremwa muntu. Abo ashaka kwikiza abita abajuru, abarwayi bo mu mutwe, abajenosideri, abanzi b’igihugu abahemu.
Ngo burya umuntu avuga ibimurimo. Ni igihe ahubwo cyo kugaragaza ko ibyo yitirira abandi aribyo byamwaritsemo. Ngo uhishira umurozi akakumara ku rubyaro. Abazi amahano ye iki n’igihe cyo kuyabwira abanyarwanda n’amahanga cyane cyane abari baramwibeshyeho n’aho kuzabivuga yarashaje ntawe bizakiza kandi azaba yarisasiye benshi.
Wellars MUGABARIGIRA
Remera, Kigali