Opozisiyo nyarwanda : Intangiriro y’amaherezo.

Publié le par veritas

Source: leprophete

Muri iyi minsi twiboneye ukuntu Leta ya Kagame n’Agatsiko ke igeze kure kubi. Yihaye guhangana na Rusesabagina, igerageza kumwimisha umudari yagenewe na Lantos Foundation biba iby’ubusa. Kagame ntako atagize akinisha ya maturufu ye ya IBUKA atungurwa no gusanga yarabaye ibigarasha bicitse yose! Aho ibihe bigeze, ibitego birinjira mu izamu rye ku bwinshi, ni ngombwa ko abamurwanya babona ko igihe cyiza cyo gutsinda Kagame mpaga ari iki ngiki.

I.Kagame asigaranye irihe turufu ?

Kagame match yaramurenze byararangiye. Iturufu asigaranye ni rimwe gusa : ni ugukora uko ashoboye ngo abamurwanya badashyira hamwe ! Kuko umunsi abayobozi b’amashyaka ya Opozisiyo bashoboye kwicara hamwe bagashyiraho urwego rusa na Comité Rwandais de Transition Nationale (CRTN), Kagame azaba acyuye igihe. Ibi Kagame ntabiyobewe. Niyo mpamvu atazuyaza kumena amafaranga y’igihugu kugira ngo agure abanyapolitiki b’abaswa cyangwa ab’inda nini kugira ngo bateze akavuyo muri Opozisiyo. Nyamara uko yakora kose ntazabuza Opozisiyo kubaho no kumuhirika, dore kandi ntibigitinze !

II.Dore njye uko mbona Opozisiyo ikwiye kubyitwaramo.

Igitekerezio cy’ingenzi :

Opozisiyo izagira ireme ari uko amashyaka y’ingenzi yishyize hamwe mu buryo bwa ALLIANCE atari FUSION. Icyo gihe yarema urwego ahuriyeho, agashyira imbere ibitekerezo by’ingenzi ahuriyeho, ariko buri shyaka rikagumana ubwigenge bwaryo.

Gukora Fusion y’amashyaka agahinduka nk’ishyaka rimwe bifite ingaruka mbi nyinshi :

1. Iyo havutse amacakubiri Opozisiyo yose irahomboka, kongera guhaguruka bikazafata igihe kirerekire cyane.

2. Hari ibitekerezo byiza biburizwamo kuko kutavuga rumwe biba bisa n’aho bitemewe.

3. Le principe démocratique ishingiye kuri plurarité d’opinions iba iburijwemo.

4. Abayobora iryo shyaka rukumbi bashobora guhinduka abanyagitugu hakabura inzira zo kubakosora.

5. Kagame yakoroherwa no kurwanya ishyaka rimwe kurusha uko yarwanya amashyaka ane cyangwa atanu.

III. Amashyaka akorera hanze y’u Rwanda akenewe

Bimaze kugaragara ko hari amashyaka ane ari mu kibuga ku buryo budasubirwaho. Ayo ni RNC, RDI ya Faustin Twagiramungu, FDU-Inkingi n’ishyaka rya Paul Rusesabagina ririmo kwisuganya.

Kugira ngo urugamba rutangirane umucyo, icyo umuntu yasaba aya mashyaka ni uko :

(1)Yakwihutira gushyiraho inzego zisobanutse, comité nyobozi zikamenyekana.

(2)RNC ivuga ko atari ishyaka yatangaza ku mugaragaro ko ari ishyaka cyangwa se igahitamo gukomeza kwibera Association bityo ikaba nta mwanya yahabwa mu ruhando rw’amashyaka ya Opozisiyo.

(3) Paul Rusesabagina yakwihutira gutandukanya ubutumwa yakoraga nka un humanitaire, akabwira Abanyarwanda ko abaye umunyapolitiki, akabasobanurira neza uko ishyaka rye rya politiki rihagaze, umurongo waryo wa politiki n’inzego zirigize.

(4) Hari andi mashyaka mato mato twajyaga twumva mu minsi ishize ubu tukaba tutazi neza aho yazimiriye. Aramutse akiriho kandi akaba yifuza kugira uruhare muri Comité Rwandais de Transition Nationale yakwihutira kuzuza ibyangombwa bisabwa, hanyuma akimenyekanisha.

IV. Ishyaka rya Opozisiyo ryujuje ibyangombwa rirangwa n’ibi bikurikira :

(1) Kugira comité nyobozi izwi

(2) Kugira porogaramu ya politiki

(3) Kutaba ishumi rya FPR-Inkotanyi

(4) Kuba ryunze ubumwe, ritarimo ibice byinshi( byibutse ivuka rya Power mu myaka ya za 1994 !)

Icyitonderwa :

Ishyaka ricitsemo ibice rigomba gusezererwa muri CRTN nta yandi mananiza kugira ngo ribanze rikemure amakimbirane yaryo rizabone kongera kwemererwa gukorana n’abandi. Bitabaye ibyo, urwego rw’impuzamashyaka rwateshwa igihe, aho guhangana n’umwanzi umwe rukumbi w’Abanyarwanda ari we Paul Kagame n’Agatsiko ke, rigahugira mu matiku n’amacakubiri areba ishyaka rimwe , yenda ryacengewe na Kagame ! Bene iyo mikino igomba gutahurwa hakiri kare kuko tuzi uko yoretse u Rwanda, ikarugabiza Kagame n’Agatsiko ke !Uko byagenze ibara umupfu…

UMWANZURO

Abanyapolitiki mwifuza ko Opozisiyo yabaho igafasha Abanyarwanda kwigobotora ubucakara Kagame yabashoyemo nimwumve ko ari byiza ko hatabaho ishyaka ryanyu gusa, ngo ribeho ari rukumbi nka MRND cyangwa FPR-Inkotanyi ! Icyo gishuko kirakomeye ariko ni kibi kandi ntikikijyane n’igihe : umuco mubi wo KWIKUBIRA ni yo mungu yashenye politiki y’u Rwanda, ikabyara intambara na jenoside yarimbuye Abatutsi n’iyatsembye Abahutu.

Nimushyire ibirenge ku isi, mutinyuke kwicarana n’abo mutavuga rumwe, mugirane ibiganiro mu bwisanzure, musinyane masezerano yubaka mwiteguye kuzashyira mu bikorwa.

Abatareba mu cyerekezo kimwe ntibafatanya urugendo. Byaba bimaze iki gushoza urugamba maze aho kurasira rimwe ngo mumashe umwanzi wanyu ari we Kagame, mugahindukira mukarasana hagati yanyu !

Banyapolitiki bacu, kwishyira hamwe birashoboka rwose, ndetse ahubwo ukwezi kwa Gashyantare 2012 ntikwakagombye guhita mutarashyiraho CRTN maze ngo mwirebere ukuntu Amahanga aherako ayemera nk'urwego rukumbi ruvuganira inyungu z' u Rwanda, bityo n'Abanyarwanda twese tukava hasi tukabashyishyigikra kakahava !

Iki gihe ni cyo cyanyu, Kagame we amahanga yarangije kumusifura amushyira hors-jeu ! Mu minsi mike biraba byagiye ku kabonabose! Nimwinanirwa, Abanyarwanda bazabibaryoze.

Zelote Mahoro.

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
H

Cette visite fait peur. Susan
Rice qui était dans l'administration Clinton - d'abord au Conseil National de Sécurité et puis comme Secrétaire d'Etat  (Assistant Secretary of  State for African
Affairs)  de Madeleine Albright - une des personnes qui ont conçue les deux guerres du Congo veut apparemment être dans la
région pour "diriger" la victoire électorale de son "poussin" Joseph Kabila!

Helmut Strizek

Bonn, 22 novembre 2011

Répondre