Karegeya ngo yaba yaratanze umwirondoro wuzuye ibinyoma ubwo yasabaga akazi muri LONI (Updated)

Publié le par veritas

l

Karegeya na Nyamwasa

Patrick Karegeya wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda akaba yaranakuriye Urwego rw’Ubutasi muri iki gihugu yahawe akazi n’Umuryango w’Abibumbye, ko gukorera mu gihugu cya Somalia aho ahemberwa akayabo k’ibihumbi by’amadolari buri kwezi. Mu bucukumbuzi bwakozwe n’Ikinyamakuru The Independent cyandikirwa muri Uganda, haragaragazwa ko aka kazi yakabonye ahigitse abo bari bahanganye mu ipiganwa. Ibi byamushobokeye kubw’ibinyoma bitagira ingano biboneka mu mwirondoro we (Curriculum Vitae)

The Independent ivuga ko:

Hakurikijwe ibyagaragajwe mu mwirondoro Karegeya yatanze, yabeshye inshuro 17 ku bijyanye n’amashuri yize n’imirimo yakoze. Ibi nibyo byamubashishije guhigika babiri bamurusha ubuhanga n’ubumenyi, aribo Umunyakenya Brigadier Peter Manyara n’Umurundi Ndayirukiye Cyrille.

Mu masezerano y’akazi (contract), inshingano z’inzobere mu bya gisirikare kuri uyu mwanya ni ukongerera ubushobozi inzego z’umutekano za Somalia n’Ingabo z’icyo gihugu kugira ngo zibashe kurinda umutekano wa Guverinoma y’inzibacyuho y’icyo gihugu. Ni muri urwo rwego Umuryango w’Abibumbye wifuzaga umuntu uzi koko icyo gukora kandi ubihugukiwe.

Muri CV ye, Karegeya avuga ko yabonye Licence / Bachelor Degree mu mategeko (Droit/Law), yakuye muri Kaminuza ya Makerere (Uganda) mu mwaka w’1982. Akavuga ko kuva mu mwaka w’1982 kugeza 1985 yari mu gisirikare cya Uganda (NRA), aho yabonye imyitozo myiza ya gisirikare mu bijyanye n’intambara zo mu bwoko bwa « Guerilla », akahavana n’impamyabumenyi mu kuyobora kandi akaba yari ahagarikiwe na Perezida Museveni. Nyamara ibi byose ni ibinyoma.

Karegeya ntiyigeze aba mu ngabo zarwaniye i Luwero muri iyo myaka, ahubwo yafunzwe na Guverinoma ya Milton Obote kuva 1982 kugeza 1985, amaramo iyo myaka arinzwe bikomeye kandi adaciriwe urubanza. Yafunguwe muri Kanama 1985 na Guverinoma ya Tito Okello Lutwa, nyuma yo guhirika ubutegetsi bwa Obote.
Nicyo gihe Karegeya yabashije kwinjira muri National Resistance Army (RNA).

CV ya Karegeya ivuga ko yabonye impamyabumenyi mu by’ubutasi n’umutekano yakuye muri Uganda Intelligency Academy, aho yize kuva 1986 kugeza 1989. Nyamara iri shuri ntiryabagaho muri Uganda, na n’ubu ntarihaba. Uwo mwirondoro we ugaragaza ko muri icyo gihe yigaga muri Uganda yanabonye indi Mpamyabumenyi muri “Management of Security Institutions” yaboneye mu Rwanda hagati ya Gicurasi 1987 na Kamena 1988.

Kuva muri Kanama 1990 kugeza muri Mata 1991, Karegeya agaragaza ko yigishaga iby’ubutasi mu ishuri “Uganda National Army” Ariko kubera ko icyo kigo nacyo kitabayeho ni ukuvuga ko n’ibyo kwigishamo nta shingiro bifite.

Na none avuga ko yize mu Rwanda ibijyanye n’ingamba z’ubwirinzi “Defence Policies” hagati ya Nzeli 1994 na Nyakanga1996. Ariko Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda Gen James Kabarebe yatangarije The Independent ko iri shuri nta ryigeze ribaho mu Rwanda.

Lt Gen Charles Kayonga Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda yabwiye The Independent ko Karegeya atigeze arwana urugamba rwo kubohora igihugu ko ahubwo yatahutse mu mwaka w’1995. Nyamara muri CV ye agaragaza ko yarwanye mu ngabo za RPA akarwana no mu za RNA.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko z’Umuryango w’Abibumbye, akanama katanze amanota kasanze Patrick Karegeya ariwe ukwiriye umwanya w’umugishwanama (Consultant) nk’impuguke mu bya gisirikare mu gihugu cya Somalia.

Bimwe mu byo The Independent ivuga ko Karegeya yabeshye n’ukuri kwabyo

• Umwirondoro we uvuga ko atigeze afungwa na rimwe cyangwa ngo agezwe imbere y’inkiko
- Yafunzwe inshuro eshatu, imwe muri Uganda (Byavuzwe hejuru), n’izindi nshuro ebyiri mu Rwanda

• CV ye igaragaza ko yanditse ibitabo agakora n’inyandiko z’ubushakashatsi ku bijyanye n’umutekano mu biyaga bigari, mu majyepfo ya Afurika no mu ihembe ry Afurika. Afite n’izindi nyandiko z’ibanga yakoreye RDF zitigeze zisohoka.
- Abasesenguzi bo mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bavuga ko ntaho bamuzi akora ubushakashatsi bumeze butyo.

• Afite impamyabushobozi muri “Defence Policies” yatanzwe n’igisirikare cy’U Rwanda (APR) yakoreye kuva muri Nzeli 1994 kugeza muri Nyakanga 1996.
- Iryo shuri ntiribaho mu Rwanda. Imyaka yose yahamaze yabonye amahugurwa inshuro imwe yerekeye “ubuyobozi mu gisirikare”, kandi nayo ayahabwa hamwe n’abandi bofisiye.

• Afite impamyabumenyi mu kugenzura ibikorwa by’ubutasi yatangiwe muri Uganda, yakorewe kuva Kanama 1990 kugeza Mata 1991
- Iri shuri ntiribaho muri Uganda.

• Yabonye impamyabushobozi mu butasi no kubungabunga umutekano yatangiwe muri Uganda Intelligency Academy, kuva muri Kamena 1986 kugeza Kanama 1989
- Iki kigo ntikibaho muri Uganda.

• Yaboneye mu Rwanda (1987-1988) impamyabushobozi mu kugenzura ibigo by’umutekano yatanzwe na Rwanda Patriotic Front.
- Icya mbere, biragongana n’irindi shuri ry’ubutasi avuga ko yarimo muri Uganda Intelligency Academy.
- Icya kabiri, RPF / FPR yari itarabaho
- Iki kigo ntikizwi
- Iki gihe yari umuyobozi w’ishami rishinzwe ubunetsi muri DMI ya Uganda.

• CV ivuga ko yari umutoza n’umwigisha muri « Military and Guerilla Warfare » yo muri Uganda (1982 - 1985).
- Muri iyi myaka yari afungiwe muri Gereza “Luzira Maximum-Security Prison”

• Mu w’1979 yabonye impamyabumenyi ya Old Kampala Senior Secondary School (SSS), mu Mibare, Ubumenyi, Ibarurishamibare, Ubuvanganzo n’Ubutabire.
- Uru rusobekerane (Combinaison/combination) rw’amasomo ntirubaho muri Uganda.
- Nk’umuntu wize amategeko, ntaho yari guhurira na Siyansi

• CV ivuga ko Karegeya yakoraga imirimo yo kugena abahagarariye u Rwanda nk’abashinzwe umutekano ku rwego rwa za Ambasade hirya no hino ku isi
- Ibi ntibiba mu nshingano z’umuntu ku giti cye, ahubwo bikorwa na Minisiteri y’Ingabo muri rusange, kandi nawe ubwe yakoreraga Minisiteri y’Ingabo.

• CV ivuga ko Karegeya yahagaritse imirimo mu mwaka w’2007 ku mpamvu zo gufata pansiyo kare
- Mu mwaka w’2006 yambuwe impeta za gisirikare n’Urukiko.

• Karegeya yafashije mu ntambara yo guhagarika jenoside
- James Kabarebe avuga ko Karegeya atigeze arwana kuko yaje mu gihugu intambara yararangiye

• CV ivuga ko yarwaniye NRA akuriwe na Museveni (Supervisor)
- Ntibyari gushoboka kuko yari ari muri Gereza ya Luzira.

Icyo Karegeya abivugaho

Ubwo ikinyamakuru The Independent cyabazaga Karegeya ibijyanye n’uyu mwirondoro we utari wo, yasubije ko umwirondoro iki Kinyamakuru gifite uhabanye cyane n’uwo yahaye Umuryango w’Abibumbye (UN). Yagize ati “Leta y’u Rwanda ifite umwirondoro wanjye, kuki mutagenda ngo muwuyibaze? … Mugira amahirwe kuba mukorera mu gihugu abantu bandika ibintu bitarimo ukuri ntibakurikiranwe … Iyi CV yakozwe n’abashaka kumparabika bampindanyiruza isura (blackmail), kandi abo ndabazi, n’icyo bashaka kugeraho ndakizi.”

Ku ruhande rwa LONI

Umukozi w’Umuryango w’Abibumbye wakurikiranye iyi dosiye ni uwirwa Bruno Mpondo-Epo. UWO THE Independent yamubazaga ibihe binyuranye (kuri telefoni) niba azi ko ahari ibinyoma biri mu mwirondoro wa Karegeya Patrick, yabanje kujya yanga kubitaba. Nyuma bagiye bamuhamagaza nimero zitagaragara, abona kubasubiza. yakomeje kuvuga ko atumva ibyo bamubwira. Ubundi akavuga ati “Ntacyo mbiziho”, cyangwa se akababwira ngo”Murakoze kubimenyesha - Thank you for letting me know about that”

Ni inkuru ya The Independent (yahinduwe mu kinyarwa ni igihe.com)

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
D

banyarubuga mwaramutse nifuje kugira icyo mvuga kuri comment yuriya muhutu uvuga  ko atuye musanze najye niho ntuye,ariko ibintu yavuze byose arihagarariye nta muhutu numwe yavugiye kuko
keretse utabona abahutu muri musanze bashishikajwe na busness zunguka kabone niyo baba badashaka kagame ariko bakeneye kuguma mumahoro bafite no gukomeza gutera imbere. naho ibyo uvuga ko mumeze
nkirunga cyenda kuruka nushka uzarukane na nyiragogo ntacyo muzakora kuko muri bake bafite imyumvire ya kinyamaswa itari iya gihitu nkuko ubabashyera kuko beshi bamenye icyo bakeneye usibye
indindagizi nkawe uvuga ko utuye musanze utazi ibibibera aho uba.

none reka nkwirire ikindi kintu intambara zidafite motif zica banyirikuzitegura example,JOnas savimbi,john garang, nabandi nawe uzi ngaho nkwifurije iruhuko ridashira muribwo bunyamaswa bwawe.

Répondre
S

Isano y'ubutegetsi bw'igitugu bwa FPR, Amaraso n'Ubukire budasanzwe: kagame aritegura intambara na kayumba,karegeya,Gahima,Rudasingwa, yoweri Kaguta museveni, morisho Kikwete hamwe na Afurika
y'epfo means that Impungenge: none abarwanye intambara y'ejo hashize baba ari nabo bazateza n'iy'ejo hazaza. Kagame travail pour le moment dans le néant: impamvu manda zitazubahirizwa
1) nta cyizere ku ubutabera bwo kwa kagame.
2) igitugu no kwivuguruza kwa kigali.
3)urwego abashakishwa barimo.
4)uburyo kayumba akunzwe n'abasirikare.
5)kimwe na karegeya: ubuhanga mu kuneka.
Kagame 0%, kayumba 85%,Karegeya 75%, Gahima 65%, Rudasingwa 93,3%,Museveni 99,9%. Kagame bientôt dehors.

Répondre
M

Yewe na Kagame nawe ayobora abanyarwanda kandi amashuri afite ateye isoni kuyavuga.Ariko yaminuje mukumena amaraso.Ese abanyarwanda dukeneye abategetsi basebanya?Hano ntuye mu karere ka musanze
ikibabaje ni uko muri iki gihe u Rwanda rwitegura kwibuka abahutu bahatuye bafite ikibazo baterwa ni uko badashobora kwibuka ababo bazize ubwicanyi bwa kozwe ningabo za FPR zari ziyobowe na
kagame nabambari be.Ariko Kagame we yumvako abanyarwanda babonye ubwiyunge kandi byahe ubu hano mu karere kamusanze tumeze nkikirunga gishaka kuruka. abantu baraseka ariko baba basekera kuryinyo
gusa ni uko ntaho dufite tuvugira.Ariko iyo ndebye mbona bitazamara igihe kirekire bimeze uko bimeze ubu.Ubaza umuntu ikintu agahita agusubiza ngo byose ni byiza ukabona ahise yiruka
nkukurikiwe.Kagame yahahamuye abanyarwanda kuburyo agomba kwitegura ko bigomba kumugaruka.iyo ugeze mukarere ka Musanze utahaba wavuga uti harakabaho FPR. ariko uramuts umenye imibereho
yabahatuye wavuga utiFPR iyoborwa nabasazi.MBese u Rwanda ruyoborwa nka Koreya yaruguru. Ntawe uvuga.Sinsi niba hari uwumvise ibyo umunyamabanga mukuru wa FPR yabwiye abanyamakuru yaravuze ati
umuntu udakurikira amategeko ya FPR agomba kubihanirwa.Kandi batubwira ko mu Rwanda hari amashyaka menshe.Murumva ko igihugu ni FPR.Banyarwanda mwashoboye guhunga iyi ngoma ni muvugire
abanyarwanda baboshwe ni ingoma ya kagame.Twe hano turi ntitwabona aho tuvugira.Twarashize dutegereje uwiteka.Tujya twumva ngo hari imitwe yavutse nka za RNS ese kuki batafatanya na za FDLR
bakaza kutubohoza.Twe twariteguye kuko nubundi ntaho turi .Nimushire hamwe namwe mwereke amahanga nabayarwanda ko FPR nabambari bayo babangamiye abaturage.Maze ba Ngarambe birirwa bigamba
banashinyagura babone bavuga ngo Twagiramungu yabangamiye ubutegetsi bwa Habyara ngo nyuma arahunga ngo nyuma y'imyaka 11 agaruka gusaba abanyarwanda amajwi.Aho Ngarambe yagaragaje ubuswa bwinshi
agaragaza ko atazi akazi Twagiramungu yakoze kugirango FPR ifate igihugu.FPR ntigira impuhwe burya umuntu wavuze ko abatutsi atari abantu ahubwo ko ari inyenzi ntiyibeshye.Mutekereze imirimo ba
Sendashonga ,ba Twagiramungu,ba kanyarengwe,ba Bizimungu kugirango FPR ifate igihugu bamara kubufata bakabahiga bukware.Ahaaaaaanzaba mbarirwa aho FPR iri kuganisha u Rwanda.Mwizibuke ariko
muzazirikane ko Nyrabiyoro ,magayane ibyo bahanuye bitaragerwaho.Kwibuka kutavanguye kuri mubihe bizaza.Abazibuka ntibazibagirwe kwibukiranya urubategereje.

Répondre
U

Ese buriya birirwa bavuza induru hanze y’igihugu ari ba sans kintu!
Yewe ndumiwe pe,icyo nabwira abanyarwanda nuko bariya bagabo batadutesha umwanya, nubwambere se Karegeya yaba  atubeshya, ibyo y’irirwa we n’abagenzi
be  babeshya nibyo byinshi babeshyera u Rwanda, none nawe yaribeshyeye ibigwi atigeze nagato ngo yarize da, ariko nta kibazo iminsi yigisambo ni
40. karegeya arazwi
nicyamuhungishije igihugu cye kirazwi agira amayeri menshi n’ibinyoma byo murwego rwo hejuru! ntibizatinda ngo loni imumenye! Aho kwirirwa abeshya abantu ahubwo niyitabe ubutabera asubize
iby’aregwa na Leta y’urwanda! Imitwe ye yaramenyakanye.

Répondre
M

Ikinyoma Karegyeya yabeshye UN nibamutahura bazi icyo gukora, gusa ni byiza ko nyirubwite yigaragaza ubuzima bwe yagiye abaho, Ibyo byo uburiganya bwatumye  ageza aho ariganya UN. Mbahe
urugero-Semuhanuka yigishije umwana we kubeshya, maze umwana asohoka hanze ariyamirira ahamagara se ati Papa nsohotse hanze nkubita umutwe ku'ijuru. Maze ise ahita agira inama umwana we ati mwana
wangye urabeshye byinshi pe, ariko icyo umbeshye kiranyagisha.

Bizageraho ibi binyoma bimunyagishe tu

Répondre
K

Ariko abanyarwanda n'amatiku yanyu muzagera he? None se Karegeya wahawe kariya kazi na Loni karamunaniye noneho baboneraho kuvuga ko yabeshye ko ntabushobozi afite!

Ibyo aribyo byose ari mu ngabo nke cyane z'inkotanyi zize! Kandi arabigaragaza mu bikorwa! Ubonye iyaba bavugaga ngo Karegeya akazi karamunaniye! bene ibi ni amashyari n'amatiku!

Répondre