Kagame Paul arimo atoza umutwe w'abateroriste bazajya guhungabanya umutekano mu bihugu by'amahanga ! !!
Urubyiruko rugera kuri 300 rwatangiye imyitozo ya gisirikare mu kigo cy’i Gako kuri uyu wa gatanu taliki ya 22/07/2011. Abarugize bakaba baturuka mu bihugu boherejwemo kwiga bigera kuri 19, birimo Uganda,Tanzania, Amerika n’Uburayi.Iyo mihango yari yitabiriwe na Perezida Kagame, Minisitiri w’uburezi na Gen James Kabarebe wigishaga urwo rubyiruko ububi bw’abatavuga rumwe na Kagame, anabasaba gufatanya na Leta mu kuyibera ba ambasaderi beza.
Umwe muri abo basore yasabye perezida Kagame kubatera inkunga, bakabona uburyo bwo kurwanya abatavuga rumwe na we baba muri Amerika. Uwo munyeshuri yatanze urugero rwa bagenzi be baturuka mu miryango y'urubyiruko yahoze mu ishyaka rya MRND. Bamwe mubahoze muri iyo miryango bakaba banenga Leta ya Kagame ku mugaragaro. Abinyujije kuri ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, James Kimonyo, Perezida Paul Kagame yabemereye inkunga yo gushinga ihuriro ryitwa «Nothern American Student Movement» bazajya bahuriramo mu bikorwa byo guhashya bagenzi babo b’abanyeshuri baturuka muri iyo miryango.
Indi nkunga Kagame yemereye urubyiruko rwari aho, ni iyo kurufasha gushyiraho za «twitter» hamwe n’irindi tumanaho rugomba gukoresha nk’imiyoboro yo kuvugira Leta ye aho bazaba bari hose, ubwo bazaba barangije iyo myitozo izaba igizwe n’amasomo ya gisirikare na politiki. Nubwo Kagame yatangije ijambo rye ameze nk’umuntu urimo kwigisha umuco, ibyari ijambo byaje guhindukamo ibitutsi. Nk’uko bisanzwe, yifashe ku gahanga yibasira abatavuga rumwe na we n’abamunenga, ubwo yabahinduraga ibicucu, ibikeri, «foolish», imburamukoro, n’abaswa. Yakoresheje umugani utabaho mu kinyarwanda, agira ati: «Urusaku rw’ibikeri ntirubuza inzovu kunywa amazi». Ngizo inyigisho zo gukunda igihugu Perezida Kagame yagejeje kuri abo banyeshuri, na bo bamukomeraga amashyi buri kanya, baseka ibidasekeje, byo kumugusha neza.
Ikindi cyagaragaye muri izo ngando zo koza ubwonko aba bana, ni uko kimwe cya kabiri cy’urubyiruko cyari uruturuka mu bihugu bya Uganda na Tanzania. Ibi bihugu byombi bikaba ari byo Leta ya Kagame ifitemo inyungu zikomeye, bityo uru rubyiruko rukaba rugomba kuba ijisho ry’iyo Leta muri ibi bihugu byombi. Ukuba maso kw’izi ntumwa za Kagame kukaba na none kuzateza umutekano muke ku batavuga rumwe na we batuye muri ibi bihugu byombi. Undi mubare munini w’abitabiriye iyi myitozo ya gisirikari, ni uw’abaturuka mu bihugu bya Amerika n’Uburayi.
Perezida Kagame yanibasiye abaterankunga bahora bamusaba kugira icyo ahindura mu miyoborere ye, ubwo yavugaga ko aba bagera aho bakamusaba guhindura n’ibyabananiye iwabo. Mu kwitotomba kwe, aba bamushyiraho igitutu ngo abicisha kubikiriza gusa «Yes, sir», ahasigaye akikomereza urugendo. Kagame yasabye urwo rubyiruko kwiga kwirwanaho, ntibazabe ingaruzwamuheto y’abo banyamahanga.
Abajijwe ku bafungwa bazira ko bari mu ngabo z’umwami, Perezida Kagame yashubije ko izo ngabo atazizi, ko u Rwanda rutagira umwami, ko ruyobowe na perezida. Yanagarutse ku wo yise Kigeli, avuga ko atari we wamukuye ku bwami, ko yagiye no kumwishakira ubwe akamunanira, ubwo yamugezagaho icyifuzo cye cyo gutaha nk’abandi banyarwanda. Umwami Kigeli ngo yamushubije ko azataha ari umwami, ibi Kagame akaba atabikozwa, kuko nta bihanga bibiri bikwirwa mu nkono imwe. Kagame yasabye abari aho bose kudakoreshwa n’abo barwanira umwami, ngo cyeretse niba bashaka kwiyahura.
Mu bitabiriye izi ngando z’intore, barimo n’abanyeshuri baturuka mu gihugu cya Suwede. Ubwo iyi myitozo yabaga, maneko wa ambasade y’u Rwanda i Stockholm, Evode Mudaheranwa, yarimo na we gutoza urundi rubyiruko rugize itorero ry’abanyarwanda muri Stockholm. Ibi na byo bikaba bitanga amarenga y’ibizaba mu minsi iri mbere kubera ko uru rubyiruko rwibumbiye mu matorero ari rwo ruzajya rukoreshwa mu guhiga abatavuga rumwe na Kagame.
Perezida Kagame yanabajijwe ku bijyanye na nyakatsi zasenyewe abaturage mu gihe bari batarabashakira aho begeka umusaya. Yahise yamagana uwo mwana wari umubajije icyo kibazo, amubwira ko agomba kwirinda ibihuha bihwihwiswa hirya no hino. Yamusobanuriye ko «nyakatsi basenye n’ubundi zari inzu zitabaho, zari zisanzwe ziva», kandi ko ngo na zimwe mu mpanvu zatumye zisenywa «byari uko hari bamwe mu baturage batashakaga kubaka inzu nyazo, bagahora bimukira mu bihugu bituranye n’u Rwanda, cyane cyane ku mupaka w’Uburundi». Kagame yabwiye abari aho ko abanyarwanda bagomba guhitamo gutura mu Rwanda, cyangwa bakimukira mu Burundi.
Kagabo, London.(umuvugizi)