Rwanda: Ese abayobozi ntibazashinjwa kuroga abaturage ?

Publié le par veritas

Envirronnement.pngNdlr : Hari umutegarugori w’umuyobozi ukomeye mu Rwanda wibera i Burayi,igihe kimwe uwo mutegarugori aza mu biruko i Kigali hafi y’uwo bashakanye ; dore ko abayobozi b’igihugu cyacu biberaho nk’ingaragu imiryango yabo ikaba i Burayi kandi itungiweyo n’imisanzu yakwa abanyarwanda, ni uko rero mu gihe uwo mutegarugori yatemberaga umujyi wa Kigali yageze ku Muhima abwira uwo bari kumwe ati : « Yewe ntabwo niyumvisha impamvu kigali inuka !» ubwo yarakubitanye n’umwuka uva muri za Ruhurura zo ku Muhima ! Abamwumvise baramuneguye cyane ngo ni umwirasi, ariko umuntu yabumva kuko nta bundi buzima bazi ntanubwo bageze aho i Burayi ngo bamenye impamvu abivuze, bazi ko Kigali ari indashyikirwa ku isi ! Muri ibi bihe inganda nyinshi zihumanya ikirere zavuye i Burayi zimukira muri Aziya cyane cyane mu gihugu cy’Ubushinwa, ariko icyo gihugu abagituye bafite ikibazo gikomeye cyo kubona umwuka wo guhumeka kuko ikirere cyanduye , ndetse bigeze naho abatwara imodoka badashobora kureba muri metero 50 kubera igihu kiba kibundikiye icyo gihugu kigizwe n’umwuka w’uburozi uva muri izo nganda ! Kandi izo nganda n’iz’abanyaburayi baba bagiye kwishakira ifaranga batitaye ku ngaruka y’uburozi buva muri izo nganda kuko zitari i burayi.

Mu gihugu cya Cote d’ivoire (muri Afurika) abanyaburayi bahaye abategetsi baho amafaranga maze baraza bahajugunya imyanda ivuye mu nganda zaho, abantu bose bahumetse umwuka uvuye muri iyo myanda bahise bahumana abenshi bitaba Imana.

Yego Afurika ntiyateye imbere nk’uburayi, ariko ikiza isigaranye ubu ni uko nibura nta myuka ihumanya ihari kuko nta nganda nkizo zihari ariko noneho ikibazo gikomeye ni uko inganda ndetse n’abatekamutwe b’abanyaburayi baza gushinga inganda muri Afurika n’Aziya zikwiza uburozi mu bantu, ibyo kandi abayobozi b’ibihugu bashyiramo izo nganda babyakira neza kuko baba bumva ko nabo bagiye kugira inganda mu bihugu byabo, niyo hagize umuyobozi ushaka kwihagararaho bahita bamuhereza agapfunyika k’amafaranga agaceceka maze abaturage bakahashirira ! Abanyaburayi bafite ikoranabuhanga rihambaye , iwabo inganda ziba zisukuye kandi bagakora ibishoboka byose kuburyo zitanduza ikirere , ariko iyo bazishinga iwacu bikorera ibyo babonye !

Ubu se uwavuga ko abayobozi mu Rwanda barimo baroga abaturage yaba aciye inka amabere ? Uriya mwuka w’uburozi uva muri iki bise uruganda rwa Fér à beton bazi uburwayi (za kanseri) uzatera bariya baturage ? niyo babimura kandi abakora muri urwo ruganda bo bizagenda bite ko bazashira bose ? Yego amajyambere ni meza ariko se bimaze iki umuntu aguhaye iby’isi yose ariko akakwambura ubuzima ! Niba abaturage badahagurutse ngo bamagane ababazanira uburozi barashize ! Umuntu aragira atya akubaka umuturirwa muri Kigali, maze agashyiramo ubwiherero bwiza ariko imyanda ivamo ukayisanga ku gasozi mu gishanga cya Nyabugogo , umwuka uva muri iyo myanda n’uburwayi bitera abantu ntacyo bibwira abayobozi , ahubwo bakomeza kubwira abantu bati nimwitegereze aho tugeze !

Ninde uzavuza abaturage uburwayi (kanseri) bazaterwa n’uru ruganda ?

Uruganda rukora fer à béton mu byuma bishaje ruherereye mu murenge wa Munyiginya, akarere ka Rwamagana, ruri nko ku bilometero 3 utaragera mu mujyi wa Rwamagana rukomeje kubangamira abaruturiye.

Uru ruganda mu itangira ryarwo rwari rwubatse nabi ku buryo umwotsi waruturukagamo wacaga impande zose ugasakara mu baruturiye. Abaturage baje kwinubira iki kibazo banabigeza ku buyobozi bw’akarere. Nyuma haje kongera kubakwa bapfuka ibice byatumaga umwotsi uca hasi noneho ukazajya uzamuka muri cheminée.

Nyuma y’ibi byose abaturage ntabwo banyuzwe, kuko bavuga ko n’ubwo umwotsi wagabanutse ariko n’uca hejuru bakomeza kuwumva kandi ngo biracyababangamira.

Abaturage bo mu murenge wa Munyiginya baganira na IGIHE.com bavuze ko ubuzima bwabo ari Imana ibuzi. Bati " Ugereranije n’umwotsi utwinjiramo, twemeza ko nta buzima bwacu busigaje igihe gito. Abana, abakuze bose bavuga ko n’ubwo bagerageje kuwugabanya n’ubundi bakomeje kubangamirwa. Abenshi ngo ahagana mu ma saa kumi n’igice z’umugoroba baba batangiye gufata ifunguro rya nijoro ngo bigere saa kumi n’imwe bamaze kuryama ngo uyu mwotsi ubasange mu buriri wenda winjire mu muntu atumva.

Umwe ati " Iyo ukwinjiramo wumva birushaho kukongerera kwiheba."

Umusaza umwe utarashatse gutangaza izina rye aganira na IGIHE.com yagize ati” jyewe ndashaje, mbabajwe n’abana banjye." Yakomeje avuga ko afite abana biga mu mashuri yisumbuye ; ngo muri ibi bihe bari mu biruhuko baba barwaye inkorora idakira, ariko iyo bagiye ku ishuri barakira. Ati " ibi birambabaza, bituma nibaza niba tugira abatwitaho."

Icyo ubuyobozi bukivugaho

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana Uwimana Néhémie avuga ko iki kibazo bakizi kandi bakora uko bashoboye ngo abaturage b’aka gace batabarwe. Ngo n’ubwo ubuyobozi bw’uruganda bwagerageje kugabanya umwotsi, abaturage begereye uruganda bagiye kwimurwa bashake ahandi batura. Yakomeje avuga ko kariya gace n’ubundi kagenewe gushyirwamo inganda, abaturage bagaturiye n’ubundi bakaba bazimurwa bagatuzwa ahandi.

Abaturage batuye aka gace ngo barabariwe bose, ngo igisigaye ni ukwishyurwa.

Uwimana yakomeje avuga ko yandikiye ubuyobozi bw’uruganda arusaba kwishyura abaturage ngo bashake ahandi biturira.

Amikoro make y’abashinga inganda ari mu bituma abaturage bagituye muri kariya gace ubundi kagenewe gushyirwamo inganda. Iyo haza umuntu akishyura neza abahatuye bagenda nta kibazo, nk’uko byakomeje kuvugwa n’umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana.

Twamubajije niba buri muturage agomba kwishakira aho atura, adusubiza ko biterwa n’ubushake bw’umuntu ; ati” uwashaka twamutuza”.

Nyuma yo kumva ibyo twabwiwe n’abaturage batuye aka gace ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, twagiranye ikiganiro kuri internet na Dr Rose Mukankomeje uyobora Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kurengera Ibidukikije (REMA) tumubaza ibibazo bijyanye n’iyubakwa rya ruriya ruganda.

Ku byerekeranye no kuba REMA yararetse ruriya ruganda rukubakwa rukuzura ahantu abaturage batuye kandi bizwi neza ko byica ubuzima bw’abantu ndetse hakangizwa n’ibidukikije muri rusange, Dr Mukankomeje yadusubije agira ati ”Uruganda rwa Steelrwa rwubatswe ahantu hapimwe kandi hemezwa nk’ahantu hazajya inganda mu Karere ka Rwamagana. Aka gace kagenewe inganda kemejwe n’Ubuyobozi bw’Akarere hamwe n’icyahoze kitwa RIEPA ubu yagiye muri RDB. Abaturage bari bahasanzwe bagombaga kwimurwa nyuma y’aho inzego z’ubuyobozi zemereje ko ari agace kigenewe inganda."

Ku kibazo cyo kumenya niba Steelrwa yaragaragaje uburyo hazabungwabungwa ubuzima bw’abahaturiye, yasubije avuga ko mbere y’uko uruganda rwa Steelrwa rutangira kubakwa rwakorewe inyigo y’isuzumangaruka ku bidukikije (Environmental Impact Assessment) igaragaza ingaruka uruganda ruzagira ku bahaturiye no ku bidukikije muri rusange, ikanagaragaza ingamba zo kugabanya izo ngaruka.

Inyigo imaze kwemezwa bahawe EIA certificate iherekejwe n’ibyo uruganda rwagombaga kubahiriza harimo ibikoresho byagombaga kurinda imyotsi ijya hanze ikaba yagira ingaruka mbi ku baturage.

Ku byerekeye ingamba bafite, Dr Mukankomeje yagize ati " Nyuma y’uko uruganda ruhawe EIA certificate rukanubakwa, REMA yagiye kurusura. Hagaragaye ikibazo cy’imyotsi ijya mu baturage hanyuma REMA isanga biterwa n’uko ibyo bari bariyemeje gushyiraho mu nyigo biyungurura bikanagabanya iyo myotsi ntabyo bashyizeho. Ba nyir’uruganda basabye ko aho kugira ngo uruganda rwabo rufungwe bagiye gushyira mu bikorwa ibyo bari biyemeje mu maguru mashya, hemezwa icyo gihe ko bagomba kuba bashyizeho nibura utuyunguruzo n’ibindi byihutirwa ariko nabyo by’igihe gito (temporary) bitarenze Ukwakira 2011 kandi basabwa na none ko ibyo bari bariyemeje mu nyigo nabyo bigomba kuba byagiyeho bitarenze Gashyantare 2012. Ibyo biyemeje gushyiraho bigabanya imyotsi by’agateganyo byagiyeho, mushatse mwahasura. Gusa ntabwo bikuraho imyotsi 100%, kuko nyine ari iby’agateganyo ariko dukurikiranira hafi icyo kibazo, ku buryo twizera ko igihe batanze bazacyubahiriza."

Inkuru y’igihe

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

@Bizirema, nubwo ufite uburenganzira bwo kuvuga icyo ushaka, ndakugira inama yo kuzajya uvuga ibintu uhagazeho. umucikamu waciwe umutwe ibuka ikaruca ikarumira n'uwuhe? ibibazo ibuka yivangamo
bitayireba n'ibihe? cyangwa ntabgo uzi ibuka icyaricyo, ni mpamvu yagiyeho? uzabanze ubikorere ubushakashatsi mbere yo kuvuga ubusa nkubungubu.ahubwo wakagombye kwitera iseseme wowe ubwawe,
kubona umuntu uzi kwandika, ariko ibitekereza atanga bicuramye.

nkwifurije umwaka mushya muhire, uzakubere uwo guhundika mu myumvire

Imana izabigufashemo!!!

Répondre
A

"....Dr Dusingizemungu Jean Pierre, avuga ko n'ubwo
abo bahawe igihano kibakwiye, hari abandi bagiye bakurwaho ibyaha cyangwa bakagabanyirizwa ibihano kandi baragize uruhare rukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu
1994..."

IBUKA itera iseseme.

Abantu barapfa IBUKA ntivuge, abacikacumu bagacibwa ibihanga ikaruca ikarumira, bagashyirwa mabuso ku maherere ntihigime,  ariko kwaba ari ukwivanga mubitayireba iti nahageze! Ibuka koko
ivugira nde? Ihagarariye nde? Imaze iki ? itera iseseme gusa ntakindi!
Nizere ko muruyu mwaka wi 2012 izikubita agashyi igashyira ubwenge kugihe!

Naho ubundi jye mbona IBUKA ari "URUKOZASONI" mu guharanira uburenganzira bwa muntu

Répondre