Dusangire Ijambo : N'UBU BA YUDA BARACYARIHO.....! .(leprophete.fr)
Uwo turangamiye kuri iki cyumweru cya Mashami ni Yezu winjira cyami mu mugi wa Yeruzalemu. Ntabwo aje ku ifarasi, ntabwo yicaye ku ndogobe, yicaye ku cyana cy’indogobe. Ni umwami wicishije bugufi, ni umunyamahoro, ntabwo aje kurwana. Yakiriwe n’imbaga itabarika y’abigishwa be batera ijwi hejuru cyane bamusingiza. Hari n’abategetsi ariko batamwishimiye, baramuhigira kuko bibwira ko agiye kubatwara abaturage, akaba ari we bagira umwami wabo.
Ari abatware, ari na rubanda, bose baramwibeshyaho. Ibisingizo, ikuzo, ibyubahiro, amaronko n’ibindi si byo byamutesha inzira ngo areke kurangiza ubutumwa yahawe n’Imana Se. Ikindi kitamubuza kurangiza ubwo butumwa ni iterabwoba abategetsi bamushyiraho cyangwa ibindi bamwizeza bidafite aho bihuriye na bwo. Ni byo Musenyeri Clemens August Von Galen, umwepiskopi wa Münster mu Budage (1933-1946, bamwitaga intare y’i Münster) yakubiye mu magambo meza y’ikilatini, ati “Nec laudibus nec timore”, maze abigira intego ye.
Ntawarondora abakristu b’ingeri zose (abaporo, abagatolika, abawortodosi, abihaye Imana, abalayiki….) ndetse n’abandi batari abakristu bakurikije urugero rwa Yezu, bakababara, bagatotezwa, bagafungwa, bakicwa…. Akenshi ibyiza baharaniraga byagiye bigerwaho batakiriho, ariko ukwitanga kwabo kukaba ari ko kwatumye bibanguka. Uherutse twavuga ni Bwana Shahbatz Batti (1968-2011), umukristu wo muri Pakistani waharaniye ko“Abatigaya ubuke”, bo mu madini no mu bwoko ubwo ari bwose, batavutswa uburenganzira bwabo.
N’uyu Yezu turangamiye, hasigaye icyumweru kimwe gusa, iriya mbaga ikamuhinduka, abatware bakamwica bamubambye ku musaraba. Ku munsi wa 3 azazuka, nihashira iminsi 40 asubire mu ijuru, ku munsi wa 50 yohereze Roho Mutagatifu, Kiliziya ivuke ityo, kandi nk’uko yabyivugiye“n’ububasha bwo mu kuzimu ntibuzayishobora”.
Kiriya cyana cy’indogobe yicayeho gifite agaciro gakomeye cyane kuko ari cyo kizanye Nyagasani. Mu minsi mike ishize twumvise ukuntu imodoka Volkswagen (VW Golf) ya kardinali Ratzinger ataraba papa, Chrysler ya Obama akiri senateri, Peugeot 504 ya Mahmoud Ahamdi Nejad ataratorerwa kuyobora igihugu cya Iran… zagiye zigurishwa mu cyamunara ku giciro gihanitse cyane. Ariko iriya ndogobe iramutse yibeshye ikagira ngo abantu bashagaye Yezu niyo ubwayo bariho bataramira, ikabiheraho ikavuga ngo abantu nabe ariyo basingiza, bareke Yezu uyicayeho, ibyayo byaba byarangiye. Abihaye Imana n’ababatijwe bose muri rusange bumvireho. Icyo imbaga ibatezeho si bo ubwabo, ni Imana ; si ibitekerezo byabo, ni Ijambo ry’Imana ; si amoko, uturere, ubutunzi cyangwa ibindi byo kuri iyi si, ni umugati w’ubuzima.
Bitabaye ibyo, ari Abihayimana, ari n’ababatijwe muri rusange, ari mu butumwa bwabo, ari mu mashyirahamwe, amashyaka ya politiki bashinga n’ibindi, kugeza no mu ngo iwabo, bamera nka Yuda. Icyaha cya Yuda nta kindi kitari uko yirebera inyungu ze gusa. Ari kwibwira ati “Ninkomeza kuba intumwa y’umuntu basingiza gutya, nzahabonera amafaranga menshi. Icyakora mbonye umuntu umpa ayo mafaranga nishakira, ibyo mfatanije n’uriya mugabo nabishingukamo, byashaka bigahomba cyangwa bigahomboka. No kumugambanira nabikora kuko icyo nishakira ari inyungu zanjye bwite”. Yaramugambaniye koko, Umwana w’Imana amugurana ibiceri 30 bya feza, nta n’ubwo ari ibya zahabu.
N’ubu ba Yuda baracyariho. Uko urubanza rwa Yezu rwagenze byabara umwanzi. Muri make byabaye nka za Gacaca zo mu Rwanda. Dore bimwe mu bibyerekana :
1. Bitangira, bagiye kumufata neza neza nka kwa kundi mu Rwanda basigaye bafata abantu. Yarababonye arabawira ati “Mwaje kumfata mwitwaje amacumu n’ibibando nk’aho ndi igisambo ! Nyamara iminsi yose nabaga ndi kumwe namwe mu Ngoro nigisha, ntimwamfashe” (Mariko 14, 48-49). Ibyo ntibyababujije kumutambukana. Zelote Mahoro ati “Uwabyumva neza ni Umunyarwanda waba warigeze kugira akaga ko kubona abasoda nka 6 ba FPR bazindutse iwe n'imbunda zabo, mu cya kare nko mu masaa kumi za mu gitondo, bakagukinguza bagutuka ngo"kingura iki gihuru cyawe cy'inzu wa mujinga we"! Abana bagakangukira hejuru umutima udiha, nawe ugakingura urugi uhinda imishyitsi ! Mbega ukuntu wumva uri wenyine kuri iyi si, ukabona neza ko ubuzima bwawe buri mu biganza by'abo bicanyi, ko bashobora kugukoresha icyo bashatse kandi isi igakomeza ikazenguruka, ntihagire ubaza ibyawe! Ibyo kandi biba ku Banyarwanda batagira ingano, buri munsi, buri kwezi, buri mwaka....” (Zélote Mahoro, Amabanga 77 ya politiki y’u Rwanda, Ed. Sources du Nil, Lille, 2012, p.11)
2. Abacamanza b’Abayahudi bashakishije icyo bamushinja kugirango bamucire urwo gupfa, barakibura. Ni bwo rero bitabaje abashinjabinyoma benshi nka babandi Gacaca zo mu Rwanda zitabaza, ariko ibyo bamushinja ntibabibuze. Kugirango ikinyoma gikubitirwe ahakubuye, Yezu yifuje nawe gutanga abe bagabo agira ati “Nigishirije buri gihe aho Abayahudi bose bateranira, ntacyo navuze rwihishwa…Mubaze abanyumvise ibyo nababwiye. Bo bazi ibyo navuze” (Yh 18, 20-22). Kuberako ubuhamya bw’abazi ukuri bwari gutuma atsinda, igisubizo yahawe ni uko umwe mu bagaragu yamukubise urushyi ngo azibe. Yezu amuha cya gisubizo kitazibagirana mu mateka y’ubucamanza no mu mibanire y’abantu n’abandi ati “Niba mvuze nabi, garagaza ikibi muvuze ; niba kandi muvuze neza, unkubutiye iki ?”. Iyo mu rukiko hari abasirikari bambaye nk’abagiye ku rugamba kandi bafite n’intwaro zabo zose, imanza ntizishobora gucibwa neza. “Ugushungura ntakuburamo inkumbi”, bitwaje ko yavuze ko ari umwana w’Imana, kandi byari byo koko, bamucira urwo gupfa ; ariko kugirango rurangizwe, byagombaga kwemezwa n’abategetsi bakuru b’Abanyaroma. Aha naho byagenze nko muri Gacaca zo mu Rwanda.
3. Pilato ati “uyu muntu nta cyaha musanganye”. Abandi bati “Iyo ataba umunyacyaha, ntituba twamuzanye”. Ku bw’Abayahudi, umuntu yaciriwe urubanza ataraburana, ibindi ni imigenzo. Pilato ati “Icyakora ubwo mwamuzanye, ngiye gutegeka ko bamukubita, hanyuma murekure”. Bati “Numurekura, uzaba wanga Kayizari”. Ni nko kuvuga ngo “Niba umurekuye, uzaba uhakanye jenoside cyangwa uyipfobeje. Ingaruka zabyo uzazirengere”. Pilato agira ubwoba, asaba amazi, arakaraba. Yemwe, abacamanza benshi bo mu Rwanda ntibarenganya intungane babizi neza kandi babishaka kubera impamvu nyinshi zirimo ubwoba, ruswa n’ibindi byinshi ? Bose ni ba Pilato. Ubishidikanya azabaze uko urubanza rwa padiri Yozefu Ndagijimana wo muri diyosezi ya Kabgayi rwagenze, n’urwa padiri Mategeko Aimé w’i Cyangugu, ariko si zo zonyine!
4. Yezu arakubiswe, bamutambirije ikizingo cy’amahwa, baramushoreye ahetse umusaraba, agiye kubambwa. Yuda yarabibonye, arigaya, ashaka gusubiza bya biceri 30 abari babimuhaye, baramwigurutsa. Yabijugunye aho, ajya kwiyahura, “agwa yubamye, ni ko gukindukira hagati, maze amara ye yose arasandara, abatuye i Yeruzalemu bose barabimenya” (Int 1, 18-19). Ngicyo igihembo cy’abagambanyi, abashinjabinyoma, “abaryamanza” n’abandi bose bacisha inzirakarengane umutwe ; kireka bemeye bakamera nka Petero Intumwa wihakanye Yezu, nyuma bikamubabaza, akarira cyane, akisubiraho, agasaba imbabazi. Mu Rwanda twumvise barya baherutse kwemera ku mugaragaro ndetse bakanabyandika ko babeshyeye bwana Yuvenali Nyangezi Masabo. Umushinjabinyoma, umugambanyi, umucamanza mubi wifuza guhimbaza Pasika neza niyisubireho, ejo atazapfa urwa Yuda.
Yezu wakorewe ibya mfura mbi bigeze hariya azazuka ku munsi wa 3. Ibyo tuzabizirikana iminsi 50 yose kuva kuri Pasika kugera kuri Pentekosti. Nitwemera kuva ku cyaha, tukazukana na we mu buzima bushya, dore uko bizagenda iwacu mu Rwanda :
“Ikirura kizabana n’umwana w’intama, ingwe iryame iruhande rw’umwana w’ihene. Inyana n’icyana cy’intare bizagaburirwa hamwe, biragirwe n’akana k’agahungu. Inka n’igicokoma bizarisha mu rwuri rumwe, ibyana byabyo bibane mu kiraro kimwe, intare irishe ubwatsi nk’ikimasa. Umwana ukiri ku ibere azakinira ku kiryamo cy’inshira, igitambambuga cyinjize ikiganza mu mwobo w’impiri. Ntawe uzaba akigira nabi, cyangwa ngo akore amahano ku musozi wanjye mutagatifu, kuko igihugu kizasakarwamo n’ubumenyi bw’Uhoraho nk’uko amazi yuzura inyanja !” (Izayi 11, 6-9).
Ibi se byashoboka mu Rwanda ? Inkotanyi n’Interahamwe zishobora gusabana, Abahutu n’Abatutsi bakongera kubana mu mahoro, abana babo bagasaranganya ku neza ibyiza by’igihugu, kikayoborwa n’uwo abaturage batoye batitaye ku bwoko, ku karere, ku idini akomokamo, bakurikije ahubwo ubushobozi, ubukiranutsi n’ubwitange bimuranga ? Yego birashoboka, kandi bizaba : Ubuzima buzatsinda urupfu, urumuri ruzatsinda umwijima, ineza izatsinda inabi, ukuri kuzatsinda ikinyoma, urukundo ruzatsinda urwango.
Twifurije Abanyarwanda bose kuzahimbaza neza Icyumweru Gitagatifu kitwerekeza kuri Pasika.
Padiri Fortunatus Rudakemwa
Mob : 0039.3333167336
Email : rdfkm@yahoo.fr.