Impamvu 10 zinyereka ko Faustin Twagiramungu abishatse yafasha abanyarwanda gusezerera ubutegetsi bw'agatsiko mu buryo bwihuse.(www.leprophete.fr)
Umugabo witwa Zelote Mahoro amaze iminsi atugezaho ibitekerezo bye yise Amabanga 77 ya Politiki. Narabisomye byose nshishikaye. Amaze kutugezaho 75, hasigaye amabanga 2 gusa, nayo ndayategereje! Hari byinshi twumvikanaho hari n’ibyo twajyaho impaka. Kimwe mu byo nifuje kumwunganiraho ni aho avuga ko Umunyapolitiki wafasha abanyarwanda kwisuganya , bagahangana n’ubutegetsi bw’Agatsiko bukomeje gufata igihugu nk’akarima kabo bwite, abarirwa mu cyiciro cy’Abanyarwanda bafite imyaka 30-50 y’amavuko. Isesengura yakoze kuri icyo kibazo ni ryiza, ariko njye nsanga muri iki gihe turimo, dufite amahirwe y’uko Nyakubahwa Faustin Twagiramungu agihumeka, kuko njye mbona ko, UMULIDERI dukeneye ari we nta wundi ! Dore ingingo 10 mperaho mbyemeza :
1.Faustin Twagiramungu arajijutse, yarize
Ingaruka mbi zo kuyoborwa n’Inkandagirabitabo nka ba Fred IBINGIRA ntawe ukizishidikanyaho ! Umuntu akora ibyo yize : uwize kurasa gusa, nibyo akora ! Abanyarwanda bararashwe bihagije, bakeneye agahenge. Kuyobora igihugu mu nzira ya Demokarasi n’amajyambere bisaba rwose abategetsi bize amashuri, bajijutse bihagije. Mu buryo bwo kwikura mu isoni Kagame yabwiye umunyeshuri wo muri Kaminuza wari umubajije ibyo yize, ngo naYezu nta mashuri yize kandi nyamara akaba yarakoze ibitangaza! Ibi dukwiye kubifata nko gutebya: yezu yize ibyo igihe cye cyamwemereraga kwiga kandi nta wundi Yezu uzongera kubaho, ngo abe ari we dutegereje !Niba Kagame yarashakaga kwigereranya na Yezu byaba ari ishyano, twibuke ko Yezu yari umwana w'Imana. Birakenewe ko n'abanyapolitiki bo mu Rwanda bava mu bantu bize ari nacyo cyafashije ibindi bihugu gutera imbere bikava mu mwiryane w'urudaca .Tutagiye no mu bihugu by'i Bulayi, twafatira urugero kuri Tanzaniya yayobowe n'abize Kaminuza kuva yabona ubwigenge ! Mubona se iba mu kavuyo n'ubwicanyi nk'ibyokamye Urwanda ?
Icyakomeje kwica Abanyarwanda ni uko bose bumva ko politiki ari umwuga mubi ukwiranye n’abanyamatiku! Politiki twayihinduye “science” yihariwe n’ibisambo by’ingufu n’abicanyi kabuhariwe! Iyi myumvire igomba guhinduka. “Les intellectuels” Kagame adahwema gukubita agafuni bagomba gukanguka, bakajya imbere ya rubanda bakabereka inzira ibavana mu gicuku cy’urupfu ziriya Nkandagirabitabo zaturoshyemo.Politiki niyo shingiro ry’ubuzima bw’igihugu: ikwiye guharirwa abantu bajijutse kandi bakaba n’indakemwa mu mico no mu myifatire.
Faustin Twagiramungu arajijutse cyane mu byerekeye politiki yubaka . Kuki tutamuha rugari, tukamujya inyuma, akadufasha kwisuganya, maze tugahangana na bariya bicanyi ubutabera mpuzamahanga buriho bugera amajanja ?
2.Twagiramungu afite impano yo kumenya kuvuga abantu bakamutega amatwi batagombye kubihatirwa
Iyo Paul kagame ashatse kugira icyo abwira Abanyarwanda , polisi, local defense, abasilikari…bakwira mu ngo gufata abaturage ku ngufu ngo baze kumva uwo munyagitugu. Badashyizwe ho agahato, hajyayo mbarwa! Ubulideri bwa Kagame n’Agatsiko ke bushingiye ku gahato! Nyamara Twagiramungu ni Umulideri ugaragaza impano ye, nta we abihatiye. Iyo afashe ijambo njye numva ibintu binyiruka mu mubiri guhera mu maguru kugera mu musatsi! Ndanezerwa, ngaseka nkigaragura, ngashimishwa n’uko atavuga ubusa nka Kagame, ahubwo buri gihe yerekana ibyagirira rubanda akamaro! Azi kuvuga ibintu bikomeye, akajya ashyiramo n’urwenya rutuma umuntu aryohewe no kumutega amatwi. N’abamurwanya ntibabura kunezezwa no kumwumva ! Tumuhaye rugari, tukamushyigikira, iyi mpano afite ntiyagirira benshi akamaro ?
3.Mu masezerano ya Arusha, Twagiramungu ni we impande zose zari zashoboye kumvikanaho.
Twabishaka, tutabishaka, impano ya Twagiramungu yagaragaye kera ubwo impande zose(Leta y’Urwanda, FPR n’Abanyabulayi) bumvikanaga ku izina rye, ryandikwa mu masezerano, ko ari we ukwiye kuyobora Guverinoma yahuza abanyarwanda bose, intambara zigashira. Ku bwanjye AMASEZERANO YA ARUSHYA ntaraba karahanyuze, ARACYAFITE AGACIRO GAKOMEYE. Ubu se mugira ngo ashyizwe mu bikorwa, amahoro ntiyahinda mu Rwagasabo ? Ndasaba Abanyapolitiki bose b’Abanyarwanda kongera mugasoma ayo masezerano, maze mukareba niba nta kuntu abantu bayagarukaho, ingingo zitakijyanye n’igihe zikigwaho, maze agashyirwa mu bikorwa. Ni ukuri, ariya masezerano yaduha intangiriro yo kumenya uko twakubaka igihugu cy’amahoro, tutagombye gusubira mu ntambara z’urudaca. Faustin Twagiramungu yabidufashamo cyane.Twibuke ko agifite "audience" mu bategetsi bo mu bihugu by'abazungu: ntaho yakomanga ngo bange kumukingurira ! Ayo mahirwe koko dukomeze tuyapfushe ubusa ?
4.Yakoranye na Paul Kagame n’Agatsiko ke, arabazi neza.
Kuba Faustin Twagiramungu yaremeye gukora muri guverinoma ya mbere ya FPR(1994) ntiyabitewe no gukunda ubutegetsi cyangwa amafaranga! Yagiraga gusa ngo afatanye n’abandi kureba uburyo igihugu cyasanwa, Abanyarwanda barusimbutse bagahumurizwa, bakabaho mu mahoro. Nigeze kuganira na Twagiramungu ambwiye uko babagaho guhera mu kwezi kwa Nyakanga 1994 kugeza yeguye, ndumirwa: kumenya ko Minisitiri w’intebe yahembwaga amadorali 50 (mirongo itanu) gusa, byatumye mpindura imyumvire! (Twibuke akayabo k’amafaranga Perezida, abaminisitiri be n’abagize Inteko Nshingamategeko bihemba muri iki gihe , batitaye ku bukene bw’igihugu !)
Faustin Twagiramungu amaze kwamagana incuro nyinshi akarengane FPR yakomezaga gukorera Abenegihugu, yahisemo kwegura ku mugaragaro , agenda yamaganye “Ingoyi n’akandoyi..” byari byarasezerewe hamwe n’ingoma ya cyami, bikaba bigaruwe na FPR!
Abanyarwanda ntitukibagirwe vuba, icyo gihe Faustin Twagiramungu yagaragaje ubutwari budasanzwe n’ubushake bwo kuvugira rubanda! Na n’ubu iyo mpano ntaho yagiye.
Kuba azi neza ziriya Nkotanyi, akaba yarabonye amafuti yazo, akaba azi na menshi mu mabanga yazo, bimuha ububasha bwo kuzirwanya azi icyo akora. Mwakwemeye twese tukishyira hamwe, tukamutera inkunga akazidukiza?
5.Twagiramungu ntiyijanditse mu bwicanyi.
Benshi mu Banyarwanda bakunze kugaragara muri politiki y’Urwanda, ubu ntibakigaragara kuko bishoye mu bwicanyi bwa jenoside cyangwa se FPR ikaba yarabasize icyasha cyo kubagerekaho icyo cyaha , kandi yenda bataranagikoze. Faustin Twagiramungu we nta we umushinja buriya bwicanyi. Ibyo ni amahirwe. Bamushinja bate ubwicanyi kandi bizwi na bose ko na we yahigishwaga uruhindu akaba yaraniciwe abantu batagira ingano bo mu muryango we! FPR yabuze aho yabihera!
Icyo dukwiye kumvikanaho ni iki : Urwanda ntirukwiye gukomeza kuyoborwa n’abafite ibiganza bijejeta amaraso baba Abahutu, Abatwa n’Abatutsi ! Paul Kagame n’Agatsiko ke k’Abasogosi ntibakwiye gukomeza kugaragura Abanyarwanda turebera, ngo nibamara kutwicira abacu, dusubire inyuma tubabyinire, tubahe amashyi n’impundu, tubature amakoro…
Dukeneye Abanyapolitiki nka Faustin Twagiramungu batishe Abanyarwanda. Umwicanyi nashyikirizwe ubutabera, ikirura nikivanwe mu ntama. Guha abantu nka Twagiramungu rugari akatujya imbere byaba ikimenyetso ko Abanyarwanda twaciye akenge, tukaba dufashe gahunda yo kutazongera kwemera kuyoborwa na ba Rubebe bagamije kutwica urubozo.
6.Twagiramungu ntashinjwa kunyereza umutungo wa rubanda.
Ubutegetsi bw’Agatsiko k’Indobanure zaturutse Uganda katweretse ko umuco mubi wo KWIKUBIRA ibyiza byose by’igihugu ariyo ntandaro nyamukuru y’umwiryane wakunze kuranga Urwanda n’akarere kose k’ibiyaga bigari. Abantu bafite akageso ko gusahura ibya rubanda bakwiye kwigizwa kure ya politiki! Ndabera nawe nka Paul Kagame ugira atya agafata ahantu heza habaga “Gare routière”, akayirukana akahiyubakira inzu ye bwite! Ubundi mu mategeko (Regime de l’expropriation) inzu y’umuntu ku giti cye niyo ishobora gusenywa kugira ngo hubakwe igikorwa rusange ! Paul Kagame we yumva umutungo w'igihugu cyose ari uwe bwite, we n’Agaco ke k’Abambuzi ! Ibikorwa rusange (Intéret général) nta gaciro bifite mu maso ye, abirutisha umutungo we bwite! Ubujura nka buriya (kiriya kibanza ntiyakiguze, yagifashe ku ngufu !) tuzabwihanganira kugeza ryari ?Agaciro k’umunyapolitiki ukora nka Kagame ni akahe mu maso ya rubanda ?
Faustin Twagiramungu yahawe gucunga imitungo ya rubanda nyamara ntiyigeze arangwaho ako kageso ko kwitiranya ibye n’ibya rubanda! Yacunze ikigo cya STIR neza, agiteza imbere ndetse Perezida Habyarimana yabimuhereye ishimwe ku mugaragaro!Si benshi bahabwa bene iryo shimwe! Ubu ageze mu zabukuru simpamya ko aribwo yatekereza kwihindura Isiha Rusahuzi nka Paul Kagame. Biragaragara rwose ko Twagiramungu yadufasha guca ruhenu uriya muco wo KWIKUBIRA ibyiza by’igihugu, abafite akaboko karekarere bakabihanirwa, ibyiza by'igihugu bigasaranganywa bikagera kuri buri munyagihugu bityo n’intambara zigahagarara mu Banyarwanda!
7.Yabaye Kandida mu matora ya 2003 arayatsinda, Kagame yiba amajwi.
Ntabwo turibagirwa ukuntu Abanyarwanda b’ingeri zoze, Abatwa, Abatutsi n’Abahutu batishimiye ingoma y’Abidishyi ba Paul Kagame, bahagurutse maze bakitorera Faustin Twagiramungu muri 2003! Na Kagame ubwe azi uwari watsinze amatora! Icyo cyizere abaturage beretse Twagiramungu ntaho cyagiye! N’ubu agarutse akiyamamaza twamutora.
Ingorane ni uko Kagame atemera umukino wa Demokarasi. Twagiramungu ni we wenyine uhora atubwira ko abaturage ubwacu twifitemo ingufu zihagije zahirika kariya Gatsiko k’Abajura tubinyujije mu nzira ya Revolisiyo ya rubanda. Harabura iki ngo duhe Twagiramungu rugari, atujye imbere, iyo revolisiyo tuyikore, idukize aba bakoloni badufasheho ingwate ?
8.Twagiramungu afite ikipe n’ishyaka rikora.
Hari ibyo Twagiramungu ataravugira ku mugaragaro ngo twese tubimenye! Aho mariye gutahura ko afite ikipe igizwe n’abantu bajijutse, abafite ubunararibonye ndetse urubyiruko, nahise nsobanukirwe impamvu Twagiramungu atagikunda kuvuga ku maradiyo. Yari afite akazi ahugiyemo ko gutegura ikipe ye. Twamuherukaga atangaza ishyaka RDI Rwanda Rwiza hanyuma tugatangazwa n’uko nta matangazo agitanga! Oya,ntabwo Twagiramungu yasinziriye iby’agacurama , guceceka kwe si ubucucu, bijyanye na gahunda yihaye. Mu gihe Abanyarwanda benshi cyane bakomeje kwiyandikisha mu ishyaka rye RDI babinyujije kuri internet; Club RDI zarashinzwe mu Rwanda no hirya no hino mu bihugu birimo Abanyarwanda, Twagiramungu ategereje umwanya ukwiye( opportunité) kugira ngo atugaragarize ibimaze gukorwa n’uko urugamba ruzaba ruteye. Wabona ishyaka afite ryo gushakira ibisubizo ibibazo by’igihugu cyacu rigiriye benshi akamaro.
9.Ashyize imbere ko Abanyarwanda bakwicara bakaganira mu NAMA RUKOKOMA
Ikintu gikomeye Kagame yatwimye, ni ukugira ijambo mu gihugu cyacu! Twagiramungu we yabivuze kenshi kugera n’ubwo abihabwaho akabyiniriro: RUKOKOMA niyo ntangiriro ya Demokarasi. Abanyarwanda bakeneye Inama Rukokoma izavugirwamo uko igihugu cyacu cyakubakwa ku neza ya bose, kikarekera aho kuba umwihariko w’Agatsiko gashingiye ku bwoko cyangwa ku karere. Uwaha rugari Twagiramungu, yabuzwa n’iki kutwereka ko izina rya RUKOKOMA ari ryo muntu?
10.Yiteguye gusubira mu Rwanda agakorerayo politiki
Icyo nakunze mu bitekerezo bya Zelote Mahoro ni aho yerekanye ukuntu politiki yo kuri internet (poltique par télécommande) idahagije ngo isezerere ingoma y’Agatsiko k’Indobanure. Gukinira hanze y’ikibuga bishobora kwitwa gukora imyitozo ariko biba bitaraba umukino nyakuri! Kwitiranya imyitozo n’umukino ni ryo kosa benshi mu banyapolitiki bakorera hanze y’igihugu bakomeje kugwamo. Ikibuga ni mu Rwanda. Umunyapolitiki utiteguye kujya gukorera mu Rwanda arabeho !
Hashize iminsi 3 gusa nganiriye na Twagiramungu kuri icyo kibazo, ambwira rwose ko tubyumva kimwe: Yiteguye gutaha mu Rwanda, agakorerayo politiki. Yambwiye ko hari abandi banyapolitiki b’intwari bagerageje gukinira mu kibuga ariko Kagame akabogeraho uburimiro. Ngo abo ni nka Victoire Ingabire na Bernard Ntaganda. Yarambwiye ngo uburyo bwiza bwo gutabariza Victoire Ingabire ba Bernard Ntaganda si ukwicara hasi tukabaririra gusa, ngo ni ugutinyuka gukomeza gukora politiki kandi tukayikorera mu Rwanda, tugaragaza ububi bw’ingoma y’Agatsiko ari nako twerekana ibyiza dushaka kugeza kuri rubanda . Namwemereye ko nzamuherekeza mu Rwanda, musezeranya ko, n’ubwo njye ntazi cyane ibya politiki, nzajya nandika ibyo mbona! Wowe se ntabwo waza tugafatanya na Twagiramungu ku rugamba rwo gusezerera ubutegetsi bw’Agatsiko no kubaka Urwanda rwa Twese?
Reka nsoze ngira nti:
Niba wiyumvamo ko ukunda igihugu cyakubyaye ,
Ukaba udashyigikiye ubutegetsi bw’Agatsiko kayogoje Urwanda,
Ukaba wemera ko wowe ubwawe udashoboye kujya imbere ngo ube umulideri Abanyarwanda bagukurikire,
Ariko nanone ukaba wumva Faustin Twagiramungu atakujyamo,
Reka nkugire inama:
(1) Kudashyigikira Twagiramungu ni uburenganzira bwawe.
(2) Kurema urugamba ukarwanya Twagiramungu byo ni nko kwishimira gutsinda igitego mu izamu ry’ikipe yawe cyangwa se kwikora mu nda kuko waba wiyemeje guha icyanzu umwanzi w’Abanyarwanda kandi we akaba atazuyaza kwifashisha amacakubiri yanyu akabirenza mwembi (wowe na Twagiramungu).
(3) Nibura itoze kubahira Twagiramungu (respecter) ko we yiteguye kwigerekaho urusyo wowe udashoboye kwikorera: kuba UMULIDERI w’Abanyarwanda muri iki gihe si ikintu cyoroshye! Uwibwira ko ari ibya buri wese ni umutesi, injiji cyangwa umutekamutwe: Hitamo uwo wifuza gukorana na we.
Aimable RUKUNDO.