Abasilikare bakuru ba RDF bakomeje guhunga u Rwanda nkaho ruri mu ntambara nka Libye !

Publié le par veritas

073-RDF.pngUko ibihe bigenda bishira niko zimwe mu ngabo z’u Rwanda zigenda zishakisha aho zinyura zigahitamo kwerecyeza iy’ubuhungiro, nk’imwe mu nzira yo kwigobotora ingoyi y’ubutegetsi bwa Kagame. Birashimangirwa n’amakuru agera ku kinyamakuru Umuvugizi, yemeza ko abandi basirikare bakuru babiri ba RDF baherutse kwerecyeza iy’ubuhungiro. Bari baturutse m’ubutumwa bw’akazi bwo kurinda amahoro muri Sudan na Haiti . Abo basirikare ni uwahoze ari umunyabanga muri minisiteri y’ingabo, MINADEF, Maj Jean Marie Micombero, hamwe na Lt Rugamba Ndayizi Eric, wigeze kuba meneko w’u Rwanda akorera mu Burundi.


 

Amakuru atugeraho, yemeza ko Lt Rugamba Ndayizi Eric yahunze U Rwanda muri uku kwezi kwa kanama, aturutse m’ubutumwa bw’akazi muri Haiti. Yahisemo  guta ako kazi ahungira muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika, aho yasanze mugenzi we wahoze ari mu basirikare barinda perezida Kagame, nawe wahahungiye, tutashatse gutangaza amazina ye .

Undi musirikare watunguranye yerecyeza iy’ubuhungiro ni Maj Jean Marie Micombero. Nawe yahunze leta ya Kagame muri uku kwezi kwa kanama aturutse m’ubutumwa bw’ akazi muri Sudan. Ibi byabaye nyuma yo kwaka akazi mu biro bikuru bya Loni muri Amerika. Yari yahawe ako kazi, ariko ubuyobozi bwa RDF buza kumunaniza kubera ko yari yagasabye atabibanyujijeho, ari nayo mpamvu baje kubyangiza.

Nyuma yo gutesha amahirwe Maj Micombero amaze kwibonera ako kazi aho yagombaga guhembwa akayabo, baje no kumupangira gufungwa, ari nabwo bamuhamazaga igitaraganya I Kigali. Ariko, yaje kumenya ayo makuru, ayakuye I Kigali muri bamwe mu basirikare bakuru bagose perezida Kagame. Nibo baje kumuburira ko naramuka ageze I Kigali bagombaga kumuta muri yombi. Banahisemo kumufashiriza umugore n’abana bahunga iminsi ibiri mbere y’uko ava muri Sudan agana iy’ubuhungiro .

Amakuru atugeraho, yemeza ko umuryango wa Maj Micombero wahise ugera mu Bubirigi. Naho kuri we tukaba tudashaka gutangaza aho aherereye kubera impamvu z’umutekano we.

Ikinyamakuru Umuvugizi cyakunze gutangaza inkuru zitandukanye kigikorera mu Rwanda, zerekanaga uburyo Gen Kayonga na Jack Nziza aribo baje kwibasira uyu mumajoro wari umunyamabanga mukuru wa minisiteri y’ingabo. Baje no kumufungisha, icyo gihe bamuziza kuba yarabatesheje amasoko atandukanye: arimo ay’ inkweto z’abasirikare hamwe n’andi masoko y’ibikoresho by’ abasirikare bahaga abacuruzi nabo bakabahamo kimwe cya cumi . Icyo gihe Gen Nziza yari ayoboye akanama gashinzwe gutanga amasoko. Naho Gen Kayonga yari akiri umugaba mukuru w’ingabo wungirije.

Abakurikiranira hafi ibya minadef, bemeza ko iby’ ubwo bujura, babaga babiziranyeho na perezida Kagame. Ari nayo mpamvu baje gupangira uwababujije kwiba icyo gihe, bamutwerera ibyaha byatumye afungwa, akanavanwa kuri uwo mwanya. Naho abo yatesheje kwiba akayabo k’igihugu baza kugororerwa bazamurwa mu ntera ituma biba neza nta we ubahagaze hejuru . Amakuru yo kuzamurwa mu ntera n’ubujura bwabo tukazayagarukaho mu minsi itaha .

 
Johnson ,Europe (Umuvugizi) 

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article