Goma igoswe n'abasilikare ibihumbi 4 kuko Amerika n'Ubwongereza byanze ko u Rwanda ruhabwa ibihano !

Publié le par veritas

Goma-en-RDC.png

Ingabo 4000 z’u Rwanda (M23/RDF) kuva ejo ku cyumweru taliki ya 18/11/2012 zigose umujyi wa Goma wo muburasirazuba bwa Congo. Igotwa ry’uwo mujyi ryateye igihunga gikomeye mu baturage batangira guhunga batinya ko ushobora kuberamo imirwano ikomeye ishobora guhitana ubuzima bw’inzirakarengane z’abaturage batabarika.

Uyu munsi kuwa mbere taliki ya 19/11/2012 nyuma ya saa sita ingabo z'u Rwanda mu izina rya M23 zatangiye gutera ibisasu bikomeye kubirindiro by'ingabo za Congo ziri mu nkengero z'umujyi wa Goma, ku kibuga cy'indege no kubitaro,hakaba hari abaturage bakomeretse abandi bakaba bari guhunga kubera ubwoba, ngo ibyo bitero byatewe n'uko leta ya Congo yanze imishyikirano !

 

Amakuru veritasinfo ikesha urubuga lepotentiel yemeza ko Kagame Paul perezida w’u Rwanda yiyemeje gufata umujyi wa Goma bitewe ni uko igihugu cya leta Zunze ubumwe z’Amerika (USA) n’igihugu cy’Ubwongereza byagaragaje ugushidikanya gukomeye ku bihano bigomba guhabwa u Rwanda, uko gushidikanya kw’ibyo bihugu byombi kwatumye akanama gashinzwe amahoro ku isi kadashobora kwamagana u Rwanda no kurufatira ibihano kubera igitero cya gisilikare rwagabye ku gihugu cya Congo mu izina rya M23.

 

Paul Kagame amaze kumenya iyo nkuru yo kutumvikana kubihano bitewe na biriya bihugu by’inshuti yahise yiyemeza gufata umujyi wa Goma; wenda agahenge katumye ingabo ze zitinjira muri uwo mujyi ni uko igihugu cy'ububiligi cyahise gitangaza ko Goma nifatwa inkunga ya miliyoni 50 icyo gihugu giha u Rwanda buri mwaka gihita kiyihagarika !

 

Amakuru aturuka mu mutwe w’ingabo za Loni Monisco ndetse n’abadiplomates banyuranye b’ibihugu by’amahanga , bigashimangirwa n’umuyobozi w’umujyi wa Goma , aremeza ko ingabo z’u Rwanda zigera ku bihumbi bine zinjiye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru mu gihugu cya Congo , izo ngabo akaba arizo zafashe kibumba n’utundi duce tuyikikije, zigakomeza zerekeza mu mujyi wa Goma ,ubu zikaba ziwugose wose.

 

Kubera kwiyumvamo izo mbaraga , inyeshyamba za M23 zagizwe agakingirizo n’u Rwanda, ziri kuvuga ko zifuza imishyikirano na leta ya Congo kuko iyo mishyikirano ariyo kuva kera u Rwanda rwakomeje gusaba; Congo n’amahanga bakayanga ; ngo niba Congo yanze iyo mishyikirano ngo u Rwanda rurafata umujyi wose wa Goma. Leta ya Congo yahise itera utwatsi ibyo byifuzo by’u Rwanda ahubwo ishimangira ko raporo z’impuguke za Loni ndetse n’umutwe w’ingabo za Loni byavuze ukuri ko u Rwanda na Uganda bishaka kwigabanya agace k’ubutaka bwo mu burasirazuba bwa Congo (kivu). Congo yagaragaje ko ifatwa rya Goma ryerekanye kumugaragaro ko Congo iri mu ntambara hagati y’igihugu cy’u Rwanda na Uganda.

 

Kuwa gatandatu taliki ya 17/11/2012,igihugu cy’Ubufaransa cyasabye ko akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku isi gaterana ikitaraganya kugirango kamagane abayobozi b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda kandi banafatirwe ibihano ; kuberako muri ako kanama harimo ibihugu by’ibihangange by’inshuti z’u Rwanda na Uganda bishyigikiye ibyo bihugu byombi mu kwigarurira ubutaka bwa Congo, byatumye ako kanama gafata umwanzuro wo kwamagana gusa inyeshyamba za M23, ibyo gufatirwa ibihano birananirana kuko ibyo bihugu by’inshuti za kagame na Museveni byavugaga ko bigishidikanya ku mwanzuro w’impuguke za loni zatanze ku ntambara y’inyeshyamba za M23 n’ibihugu bizifasha.

 

Kuruhande rw’abakongomani na leta yabo , basanga intambara bashowemo muri Congo ishyigikiwe n’ibihugu by’ibihange bishyigikiye u Rwanda na Uganda, ibyo bihugu bikaba byitwara nk’abagambanyi kubacongomani iyo bivuga ko byamagana M23 ariko bigashyigikira ibihugu biyifasha. Abacongomani basanga intambara u Rwanda na Uganda bashoye kuri Congo ari iyo gusahurira umutungo wayo biriya bihugu by’ibihangange bibashyigikiye, ibyo bihugu by'i Burayi bikohereza abaturage babyo bo kuza gushinyagurira abacongomani ngo ni abagiraneza hejuru y’imirambo y’abacongomani batabarika. Abakongomani barasanga ifatwa ry’umujyi wa Goma ari agasuzuguro kuri leta ya Congo ariko bikaba n’urukozasoni ku muryango wa Loni uhafite ingabo nyinshi ku isi kandi izo ngabo zikaba zitwara akayabo k’amafaranga menshi cyane , bakaba bibaza akamaro kazo bakakabura niba Goma ifashwe!

 

Gusa rero abacongomani barabona ntarirarenga kuko aho bigeze icyatumye ingabo z’u Rwanda kugeza ubu zitarafata umujyi wa Goma byatewe ni ingabo za Loni kuko iza Congo zo zahunze uwo mujyi kera. Kuba ingabo za Loni zirimo zirwana n’ingabo z’u Rwanda bihise bigaragaza kumugaragaro ko u Rwanda rwateye Congo n’ubwo izo raporo z’impuguke za Loni zashidikanywaho nk’uko byitwazwa n’ibihugu by’inshuti bishyigikiye u Rwanda na Uganda  bihora biburizamo ibyemezo byo guhana ibyo bihugu byombi.

 

 

Source : lepotentiel   

 


Publicité
Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article