GAHUNDA YA ”GWINO UREBE”: UBESHYA UNDI NI NDE?
Hashize iminsi twumva igikorwa Leta y’u Rwanda yateguye cyitwa Come and see cyangwa Gwino urebe. Iki gikorwa gifite gahunda yo guhamagara abanyarwanda bahunze cyane cyane abo mu bwoko bw’abahutu, bakaza mu Rwanda, bakareba aho igihugu kigeze muri rusange mu nzego zose. Bagasura imiryango yabo ndetse bagasura n’ahandi henshi nk’ahubatswe inzibutso za Genocide, ahabera ingando z’abahoze muri FDLR, za gereza n’ahandi.. Ubundi bakabonana n’abategetsi batandukanye.
Iyo urebye ariko iki gikorwa ni igikorwa kimeze nka propaganda, kuko abakijemo za Camera zirabakurikira kugera no mu bwiherero. Ntabwo umuntu ashobora kuza ngo yirebere ibyo ashaka kureba adacishijwe ku matelevisiyo cyangwa ngo afotorwe inshuro nyinshi. Umuntu akibaza niba haba hagamijwe kuzakoresha ingendo z’abo bantu muri propaganda cyangwa hagamijwe ko abo bantu babona uko igihugu kimeze, cyangwa byombi!
Iki gikorwa wagira ngo kigenewe abahutu gusa, kuko nta batutsi bakunze kukigaragaramo. Kandi usanga akenshi kigenewe abantu bahunze intambara ikirangira bava mu miryango izwi y’abantu bahoze mu butegetsi. Twagerageje gukurikirana dukurikije abantu bagiye muri icyo gikorwa, abo aribo, icyari kigamijwe n’ibindi. Twasanze iki gikorwa ari abakijyamo, ari Leta y’u Rwanda bose bagifitemo inyungu zihishe zidapfa kugaragarira buri wese!
Inyungu za Leta y’u Rwanda
-Ikoresha iki gikorwa mu gushaka kugaragaza isura yayo nziza mu banyarwanda bari hanze.
-Ikoresha iki gikorwa mu gushaka gusenya opposition mu gihe abantu baje gusura u Rwanda basubiye mu mahanga bajyanayo ya sura nziza y’inyuma ariko batazi neza ubuzima nyabwo bw’umunyarwanda usanzwe Leta idafiteho inyungu. Ibyo bitera isubiranamo hagati y’abantu baje muri iyo gahunda n’abasigayeyo. Bityo iryo cikamo ibice rituma opposition yiganjemo abo bantu bari hanze ingufu zayo zigabanuka.
-Hari abantu iyo babonye abantu basuye u Rwanda ari benshi n’uburyo bakiriwe, bikabashuka ntibabone ibibi bimwe na bimwe bibera mu Rwanda. Bigatuma hari abahubuka bakita mu menyo ya rubamba!
-Iki gikorwa kandi nicyo inzego z’iperereza z’u Rwanda zikoresha mu gushakisha amakuru ku bantu bamwe na bamwe bahunze, ndetse zigaha akazi ko kuneka abo baba baje muri icyo gikorwa.
-Amafoto, amajwi n’ibindi by’abo bantu bikoreshwa na Leta muri Propaganda yo kwerekana ko ibintu bimeze neza iyo hagize uyinenga ku mikorere yayo mibi ku bijyaye na Demokarasi no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Inyungu z’abajya muri kiriya gikorwa
-Hari abanyarwanda benshi bakumbuye u Rwanda, rero kujyayo ukarihirwa itike, hoteli, ibyo kurya, ukarindirwa umutekano (n’iyo haba hari ibyo ushinjwa: Camarade n’abandi…) hari benshi batakwitesha ayo mahirwe.
-Hari abanyarwanda benshi bakenera passport y’u Rwanda, ibihugu byinshi bibasaba iyo passport ngo bibashyiriremo visa (hari ababa ari impunzi, abandi barashakanye n’abatuye ibyo bihugu), byaragaragaye ko Ambassade z’u Rwanda zidapfa gutanga izo passport iyo utazwi n’intore zituye muri ibyo bihugu. Rero iyo umuntu asabye passport avuga ko ashaka kujya muri ”Gwino urebe”, izo ambassades ziyimuha vuba cyane.
-Hari benshi baba bafite ibibazo bijyanye na bene wabo bafunze cyane cyane bazira Gacaca, hari ababa bazira ukuri cyangwa barengana, rero iyo bakoresheje iyo NGWINO UREBE hari igihe ikibazo cy’abo bantu gihita gikemurwa vuba muri rwa rwego twavuze haruguru rwo kureshya abasigaye inyuma.
-Hari abafite imitungo batarasubizwa cyangwa kubera ibikorwa byo kubarura ubutaka byateye ubwoba benshi, bituma hari abashaka kubaruza imitungo yabo.
-Hari n’ababoneraho uburyo bwo kwinjira muri FPR ngo barebe ko bakwikuriramo akazi keza kabaha umugati.
Umwanzuro
Iyi gahunda ivugisha benshi ku buryo hari imvugo 2 z’ingenzi zateye:
2.Inkotanyi ni ibicucu babona kuturihira itike, hoteli mbese holidays/vacances cyangwa kuduha passport bizatuma twibagirwa ibyo badukoreye ngo biduhindure!
Hari benshi bavuye muri iyo gahunda ariko usanga badashaka kugira icyo bayivugaho kuko m’uby’ukuri bari bajyanywe n’izindi mpamvu zabo bwite. Kandi ubundi inshingano y’iyi gahunda n’ukugira ngo abantu nibagera mu mahanga bakangurire bagenzi babo basigaye yo gutaha cyangwa kuyoboka leta ya Perezida Kagame. Ariko ikibazo twibaza kigumaho: Ninde ubeshya undi?
Marc Matabaro
RWIZA News