Abanyarwanda bageze igihe cyo kurya imbwa ! Ni ubuhanuzi bwa Magayane burimo busohora ?

Publié le par veritas

Imbwa.pngNdlr:"Hazabaho inzara, agahiri n' agahinda, no kwiyahura, hazabaho urwikekwe yewe n' umwana azatinya se na nyina .Hazabaho amalira yuzuye intango ku bali mu bihome, hazabaho ibisahira-nda birya akaribwa n' akataribwa..." aya ni amagambo y’umuhanuzi Magayane , none abareba ibibera mu Rwanda barimo bavuga ko kurya imbwa  bitabaho mu muco nyarwanda , abantu bakaba batangiye kurya akataribwa,bityo bagahera aho bavuga ko ari ubuhanuzi buri gusohora ! Nimwisomere iyi nkuru y’abanyarwanda barimo barya imbwa z’abandi :

Gatera Jean Bosco utuye mu kagali ka Nyabagendwa umurenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera arasaba indishyi ingana na 1500000 ku bantu bamuririye imbwa ebyiri zamurindiraga urwuri.

Gatera Jean Bosco akaba ngo ubusanzwe yorora inka n´ihene. Abisobanura, ngo taliki 23/12/2011 yarabanje abura imbwa ye ifite ibibwana, naho ku cyumweru gishize abura ihene ye agiye kuyishaka n´imbwa iba iragiye.

Ngo yaje kujya kwa Alexis ahasanga abasore bagera kuri batanu ashaka kumenya icyo bahuguyeho yiyambaza local defense basanga umugore wa Alexis ahishije inyama ari kumwe n´undi witwa Nzabakirana na Habinshuti ( uyu akaba ari umunyeshuli mu mashuli yisumbuye ku kigo cya ESPEGA Gashora). Baje gukurikirana rero basanga uruhu n´umutwe by´imbwa ye bitabye inyuma y´urugo kwa Alexis.

Tumubajije ku cyifuzo cye yadutangarije ko akurikije akamaro imbwa ze zariwe zari zimufitiye abazirirye bakwiriye kumuha indishyin ingana na 1.500.000 y´amanyarwanda. Ati izi mbwa zarindaga urwuli none nazo batangiye kuziba.

Nzakirwanimana Yofesi, uri mu batangiye igeragezwa ry´akaboga ka Nyarubwana muri kariya gace, ahakana ko imbwa bariye atari iyuriya mugabo ngo ahubwo ari iya mugenzi wabo Alexis. Avuga yigiye kurya imbwa aho yabanaga n´abatanzaniya mu Umutara ariko bakaba bararyaga izagonzwe n´imodoka.

Ageze mu Ubugesera rero akaba yarasabye bagenzi be ko batangira kuzirya bakareba ko ntacyo baba. Gusa ngo ahari umuhungu wabasabye ko bamuhaho akazicuruza bamuha amaguru ajya kuyacururiza ku gasanteri ka Nyabagendwa. Ku umugoroba ngo hari hasigaye nke izisigaye barazirya.

Veterineri w´Akarere ka Bugesera, Dr Kayitankore Leonidas avuga ko ikibazo cy´abarya imbwa kitamenyerewe mu umuco nyarwanda, ariko kandi ngo hakaba harimo ingaruka kuko bazirya zidapimye. Ngo mu gihe imbwa barya yaba ifite indwara y´ibisazi bayandura kandi bakayanduza n´abantu.

source :Umuryango

Pour être informé des derniers articles, inscrivez vous :
Commenter cet article
A

Iyi nkuru ivuga ukuntu mu Bugesera basigaye baunnzwe no kurya imbwa irababaje
cyane.

Ngayo amajyanyuma yazannywe na FPR Inkotanyi.

Mu Bugesera abahagenze kugeza mu myaka 30 ishize bibuka amafi aryoshye yo mu
Biyaga byinsi baho, ibijumba n´imyumbati byiza biryoshye kurusha ibyo muri Bresil no muri"República Oriental del Uruguay ", bakibuka impengeri zitagomba
ibirunge zo mu masaka ya za Ngenda, Gashora na Kanzenze, amata aryoshye batanganaga UBUNTU y´i Nyamata,.....et les fruits sauvages zari très rares ku isi hose.

Ibyo byose byasimbuwe nuko abantu bake barokotse ubwicanyi bw´imburagasani zombi
(INTERAHAMWE+INKOTANYI) zahakoze basigaye batunzwe no kurya IMBWA, ahubwo mu minsi iri imbere muzumva RPF hariya mu kigo cy´i gako  cg s ei cy´i Gitagata kwa LT Abdul Joshua RUZIBIZA
yahorereye imbwa zo kubaha ngo VISION 2020

Nakataraza kari inyuma peeeeeeeee

Répondre